Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
  KU ISABATO, 1 UKWAKIRA, 2016

Amaturo y’ Isabato ya Mbere azagenerwa Vankuva, muri Kanada

Kanada ni igihugu giherereye mu gace k’Amajyaruguru ya Amerika. Abaturage bayo bagera kuri miliyoni 35 batataniye mu ntara icumi n’ibice by’igihugu bitatu. Ingabano za Kanada zirambuye kuva kuri Atalantika kugeza kuri Pasifika ndetse zikerekeza mu majyaruguru zigana ku Nyanja ya Alikitika, zikaba zizengurutse ibirometero kare miliyoni 9,98 (ibyo bikaba ari mayilo kare miliyoni 3.85), bikayihesha kuba igihugu cya kabiri mu biruta ibindi ubunini ku isi ku buso ndetse kikaba icya kane mu bifite ubutaka bwumutse bunini cyane ku isi.

Kolombiye y’Abongereza ni intara yacyo iri ku nkengero z’iburengerazuba. Ikaba ari yo mujyi munini kuruta iyindi muri Vankuva, ikaba n’umujyi wa gatatu mugari mu mijyi y’ubucuruzi muri Kanada.

Kimwe rero n’ahasigaye ha Kolombiye y’Abongereza, Vankuva ifite umubare muke w’abitabira insengero ugereranije n’ahasigaye ho kuri uwo mugabane; abaturage benshi ntabwo bitabira iby’idini. Icyegeranyo by’iby’amadini muri icyo gihugu kigaragaza ko 48.8% batagira idini na rimwe bihuje naryo, abatitaye ku Mana, abatizera ko ibaho, n’abakora iby’ubumuntu gusa; 36.2% ni Abakristo babarirwa mu Bapentekoti, Abaporotesitanti, n’Abagaturika b’i Roma; 5.7% ni Ababudisiti 2.8% Abasiki, 2.2% Abisilamu, 1.8% Abayuda, na 1.4% ni Abahindu.

Ubwisanzure bw’idini icyo gihugu gitanga bworohereza bikomeye ubutumwa bwacu kujya mbere. Turashima Imana cyane ko itorero ryacu ryemewe na leta ndetse ubu rikaba ryanditswe byemewe n’amategeko. Turashaka gukomeza umucyo w’ukuri dusohoyemo ngo ukomeze kumurika aha hantu.

Nyuma y’umushinga w’ivugabutumwa hano muri Vankuva muri 2012, ubushake bw’imitima myinshi bwarakanguwe ndetse n’abashyitsi benshi cyane baje muri gahunda zacu n’amateraniro. Kuva muri Gicurasi 2013, twakomeje gukodesha urusengero rw’Abaruteriyani aho dukorera amateraniro yacu yo ku Isabato nan’ubu n’amasengesho ya buri cyumweru ndetse no gutanga ibyigisho bya Bibiliya, no gukora ibikorwa bijyanye no gutanga inama zitandukanye. Ndetse dutanga amasomo y’ibijyanye n’iby’umuze mucye, ibyo guteka rusange n’amasomo, ndetse tugasohora ibitabo kubijyanye niby’Ubukristo n’ibyigisho by’iby’umuze mucye.

Ubukene bwacu bukomeye ubu ni inzu yo gusengeramo n’ahantu h’ibiro by’icyicaro gikuru. Aha kandi hakazaba ahantu h’ihuriro ho gukorera ibikorwa byo gukwirakwiza inyandiko zacu. Ubukode ubu burahenze cyane kandi aho dukura naho haracyari hasi. Biri mu masengesho yacu avuye ku mutima ko Uwiteka akwiye gutera imitima yanyu gutekereza ku bukene buri hano I Vankuva nk’agace kamwe mu tugize uruzabibu rwe. Turabinginze nimutangane umutima ukunze mu gihe cyo kwegeranya iby’amaturo yo ku Isabato ya Mbere, kugirango icyumba cy’amasengesho kibashe guhagarara hano i Vankuva kubw’icyubahiro cy’Imana muri kano gace ka Kanada. Murakoze, kandi Uwiteka nahire bikomeye buri mpano n’uyitanga.

Beneso na bashiki banyu bo muri Vankuva

 <<    >>