Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 8 Ku Isabato, 19 Ugushyingo, 2016

Gukorana Neza n’Ijuru

“Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo, nkubwire nti witinya, ndagutabaye“.(Yesaya 41:13).

“Umukiza uba muri twe atuma ububasha bwe buba umutungo wacu. Ukuri kukaba urutundo rwacu. Nta gukiranirwa kuboneka mu mibereho yacu. Dushobozwa kuvuga amagambo ahuje n’igihe kuri ba bandi batazi ukuri. Kuhaba kwa Kristo mu mutima ni imbaraga itera ubugingo, gukomeza impagarike yose.“ - Ibihamya, vol. 7, p. 71.

Igitabo Cyifashishijwe:   Uburezi, pp. 169-184. 

Kuwa Mbere 13 Ugushyingo

1.AMAGAMBO Y’IHUMURE NO GUKIZA

a. Ni ubuhe butumwa buhumuriza ku Bayuda b’intumva bukomeza gusubirwamo kuri twe uyu munsi mu cyifuzo cyacu cyo kubaho twubaha Imana no guteza imbere umurimo wayo? Yesaya 41:10-14.

“Uwiteka yirahiye kuzatuma Izina Rye riba iryo guhimbazwa mu isi. Mbega imbaraga azaha abazakorana neza n’ijuru bose! Imbaraga eshatu ziruta izindi mu isanzure ziyemeje gukorana n’abashaka gukiza icyazimiye. Imana ishaka ko abantu biyumvamo ubufasha yasezeranije kubwo gusohoza umurimo wayo mu isi.“ – Urwibutso n’Integuza, 12 Kanama, 1909.

“Nimureke tugire ibyiringiro n’ubutwari. Ubunebwe mu murimo w’Umwami ni icyaha kandi ntibyumvikana. Izi ibyo dukeneye byose. Ifite ububasha bwose. Ishobora gushyikiriza umugaragu wayo urugero rw’ibikenewe n’ibyo bifuza. Urukundo rwayo rutagira akagero n’impuhwe ntibijya binanirwa. Ikoresheje ubutware bwo kubera hose icyarimwe ihuza ubugwaneza n’urukundo rw’umwungeri. Ntidukwiye gutinya ko itazasohoza amasezerano yayo. Niyo kuri kw’iteka. Ntabwo izigera ihindura isezerano yagiranye n’abayikunda. Amasezerano yayo ku itorero ryayo ahora ashikamye iteka. Izarihindura ubwiza bw’iteka, umunezero w’ibihe byinshi.

“Iga igice cya mirongo ine na rimwe cya Yesaya maze wihatire kugisobanukirwa mu busobanuro bwacyo bwose.“ - Ibihamya, vol. 8, pp. 38, 39.


Kuwa Kabiri 14 Ugushyingo

2. IKITWONGERA IMBARAGA MU MURIMO WACU

a. Ni ubuhe bwishingizi dufite ku rukundo rw’Imana n’uburinzi bwayo mu guteza imbere umurimo wayo, ndetse no hagati mu bigeragezo? Yesaya 43:1-6.

“Umuriro w’itanura ntubereyeho kurimbura ahubwo ni ugutunganya, kunoza, kuboneza. Hatariho ibigeragezo ntabwo twakwiyumvamo ubukene bwacu ku Mana n’ubufasha Bwayo; bityo twaba abibone n’abiyumvamo kwihaza. Mu bigeragezo bibageraho mbona mo igihamya cy’uko ijisho ry’Uwiteka riri kuri mwe kandi ko ifite ubushake bwo kubireherezaho. Ntabwo ari abazima ahubwo ni abakomeretse bakenera umuganga; abatsikamiwe cyane kugera ku rugero rwo kwihangana nibo bakenera umufasha. Nimuhindukirire ku birindiro. Mwige ibyigisho by’igiciro cyinshi: ‘Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye’ (Matayo 11:28-30).“ - Ibid., pp. 123, 124.

b. Ni ikihe cyigisho cy’imikoranire myiza no guterana umwete ndetse no mu basenga ibigirwamana dushobora natwe gukoresha uyu munsi mu murimo w’Imana? Yesaya 41:6, 7.

“Byagirira akamaro urubyiruko, ndetse n’ababyeyi n’abigisha nabo, kwiga ibyigisho by’imikoranire myiza nk’uko byigishijwe mu Byanditswe Byera. Muri byo hatangwa amashusho menshi igiraho inyubako y’ihema ry’ibonaniro – wa mugani w’imyubakire y’imico – iyo muri yo abantu bose bahurijwe, ‘Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe nawo wese’ (Kuva 35:21).Soma ukuntu urukuta rw’i Yerusalemu rwongeye kubakwa n’abanyagano bari bagarutse, hagati mu bukene, ibirushya, n’akaga, uwo murimo ukomeye warasohojwe kubera ko abantu bari bafite ubushake bwo gukora (Nehemiya 4:6). Tekereza ku gice abigishwa bakozemo mu gitangaza cya Yesu igihe bahazaga inteko y’abantu. Ibyokurya byiyongerereye mu biganza bya Kristo, ariko abigishwa bo bakiraga imitsima maze bakayihereza inteko y’abantu bari bategereje.

“’Turi ingingo za bagenzi bacu’. Kandi nkuko umuntu wese yahawe impano ‘abe ariko muzigaburirana nkuko bikwiriye, ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi’ (Abefeso 4:25; 1 Petero 4:10).

“Amagambo yanditswe kubabumbaga ibishushanyo ba kera ashobora kuba meza cyane ndetse agafasha kugira intego nzima. Aramutse afashwe nk’ikitegererezo kububaka imico uyu munsi(Yesaya 41:6).“ - Uburezi, p.286.


Kuwa Gatatu 15 Ugushyingo

3. MU NJYANA Y’UMUREMYI WACU

a. Ni gute bombi umunyazaburi na Yesaya bavuze ku mwihariko w’Umuremyi wacu? Zaburi 72:18; Yesaya 44:6-8; 45:11, 12. Ni iki ibi byatuma dutekereza?

“Nimureke tugirire Umucunguzi wacu ibyiringiro biruseho. Ntimutere umugongo amazi y’i Lebanoni ngo mujya gushaka ibimaranyota mu bigega bitobotse, bidashobora gufata amazi. Nimugire kwizera Imana. Kwiringira Kristo ntabwo bituma intsinzi ishoboka gusa, ahubwo bituma inaba iyizewe. N’ubwo abantu benshi bari guhatana bagana mu nzira itari yo, n’ubwo ibintu byaba bigaragara nk’urucantege, ariko dushobora kugira icyizere cyuzuye ku Muyobozi wacu; kuko ‘Ndi Imana,’ aravuga ati, ‘kandi nta yindi iriho’ (Yesaya 45:22). Araheranije mu mbaraga, kandi afite ububasha bwo gukiza abamusanga bose. Nta wundi dushoba kwiringira byuzuye. “ –Urwibutso n’Integuza, Kamena 9, 1910.

b. Mu cyimbo cyo gukorana neza n’Umuremyi wacu mu mugambi adufitiye, ni iki dukunze gukora? Yesaya 45:9, 10. Ni gute umwami w’umupagani, Kuro, yitwaye ku mugambi Imana yari imufiteho? Umurongo 13.

“Twizera muri rusange, ariko turahomba cyane kuko tutiringira byuzuye Imana Umuremyi wacu. Mu gihe dushobora, n’ubwo hariho imibereho idashimishije, kuruhukira mu rukundo Rwayo maze tukikingiraniramo hamwe na Yo, tukaruhukana amahoro mu rukundo Rwayo, igitekerezo cyo kuhaba kwe kizatera kubaho kw’umunezero wimbitse kandi utuje. Ubu bunararibonye buduhesha kwizera kudufasha kutigunga, kudahangayika, ahubwo kwishingikiriza ku mbaraga z’iteka.“ - Manuscript Releases, vol. 9, p. 289.

“Ubwo umwami Kuro yabonaga amagambo yahanuraga, mu myaka irenga ijana mbere y’ivuka rye, ukuntu Babuloni yagombaga gufatwa; ubwo yasomaga ubutumwa bwamwohererejwe n’Umutegetsi w’isanzure [Yesaya 45:5b, 6a], ubwo yiboneraga n’amaso ye imvugo y’Imana ihoraho, ‘Kubw’umugaragu wanjye Yakobo Isiraeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, n’ubwo utigeze kumenya’; ubwo yabonaga ibyahumetswe byanditse “Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Niwe uzubaka umurwa wanjye kandi niwe uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano’, umutima we waranyeganyeze cyane, maze yiyemeza kuzuza inshingano z’umurimo yahawe n’ijuru(Umurongo 4,13). Yagombaga guhita areka abanyagano b’Abayuda bakarekurwa; kandi no kubafasha kongera kubaka urusengero rwa Yehova.“ – Abahanuzi n’Abami, pp. 557, 558.


Kuwa Kane 16 Ugushyingo

4. GUHUZA N’UKURI KW’IJAMBO RY’IMANA

a. Mu gihe tugize ikigeragezo cyo gushidikanya uguhuza n’ukuri kw’ijambo ry’Imana, ni iki dukwiye kwibuka ku Mana? Yesaya 46:8-10.

“Ntabwo bishoboka ku ntekerezo zipfa za kimuntu gusobanukirwa byuzuye imiterere cyangwa imirimo y’Udapfa...

“Ubu dushobora gusa gusobanukirwa imikorere ye kuri twe gusa, ndetse n’ikibimutera, kugirango dusobanukirwe urukundo rutagira umupaka n’imbabazi bihujwe n’ububasha butagira iherezo. Dushobora gusobanukirwa cyane ku byerekeye umugambi we kuko bidufitiye akamaro kubimenya; kandi ibirenze ibyo dushobora gukomeza kwiringira imbaraga z’Iberahose icyarimwe, urukundo n’ubwenge bwa Data n’Umutware wa byose... Ariko Imana yaduhaye mu Byanditswe Byera ibihamya bihagije ku mico Yayo y’ijuru, kandi ntidukwiye gushidikanya amagambo Yayo kubera ko tutashoboye gusobanukirwa amabanga yose y’ubwenge bwayo...

“Ibyo Imana yashimye ko bikwiye kumenyekana dukwiye kubyemezwa n’ubutware bw’ijambo ryayo. Imvugo y’ukuri imwe gusa ishobora kuvugwa, nta busobanuro bw’impamvu n’ukuntu; ariko n’ubwo tutashobora kubisobanukirwa dushobora gukomeza kwiringira ko ari ukuri, kubera ko ari Imana iba ibivuze. Kandi ibirushya byose no kunanirwa bishingira ku ntekerezo za kimuntu zifunganye. Ibihamya, vol. 5, pp. 698-700.

“Mu bushyinguranyandiko z’amateka ya kimuntu gukura kw’ibihugu, kubaho no guhanguka k’ubwami, bigaragara nk’ibishingiye ku bushake n’imbaraga z’umuntu. Uko ibintu bigenda bisa n’aho, ku rugero ruhanitse, bugenwa n’imbaraga ze, ibyo agamije, cyangwa imihindagurike. Ariko mu ijambo ry’Imana inyegamo ikurwaho, maze tukirebera, inyuma, hejuru, no mu mukino wose cyangwa isubiranyuma ry’ibyo intekerezo za muntu n’ububasha n’irari, , abakozi b’Uhorana imbabazi, bucece, bakorana kwihangana bagahuza n’inama z’ubushake Bwe bwite. Education, p. 173.

b. Mu mugambi we wo gukoresha Kuro ngo abohore Abayuda muri Babuloni, ni ubuhe butabazi bw’umwuka bwari bwasezeranijwe n’Imana, kandi se byari kunyura muri nde ngo bugerweho? Yesaya 46:11-13.

“Mu magambo n’ibikorwa Mesiya, mu gihe cy’umurimo we wa hano ku isi, wari uwo kugaragaza icyubahiro cy’Imana Data mu bantu. Buri gikorwa cy’imibereho ye, buri jambo ryavuzwe, buri gitangaza cyakozwe, byabaga bigamije kumenyesha umuntu waguye urukundo rw’Imana.“ – Abahanuzi n’Abami, p. 696.


Kuwa Gatanu 17 Ugushyingo

5. IBIGANZA BIFASHA BY’IMANA

a. Ni ubuhe bunararibonye tugomba kugira kugirango habeho gukorana neza n’Imana mu murimo w’umugisha wo gukiza imitima? Zaburi 51:10-13; 2 Abakorinto 4:1-7. Kubera iki?

“Buri mwigishwa nyakuri avuka mu bwami bw’Imana nk’umubwirizabutumwa. Unywa wese ku mazi abeshaho ahinduka isoko y’amazi y’ubugingo. Uwakiraga ahinduka utanga. Ubuntu bwa Kristo mu mutima bumera nk’isoko yo mu butayu, itemba ngo ifutse byose, ndetse itume abari bagiye kurimbuka bagira ubushake bwo kunywa ku mazi y’ubugingo.“ – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 195.

“Umuntu wese uhinduka umwana w’Imana agomba guhera ubwo yibonamo umurunga wamanuriwe gukiza isi, ujyana na Kristo mu mugambi we w’imbabazi gukiza icyazimiye.“ –Umurimo wo Gukiza, p. 105.

“Mbese waba ushima byimbitse igitambo cyatangiwe i Kaluvari ku buryo ushobora guhindura izindi nyungu zikaba iza kabiri ku murimo wo gukiza imitima? Uburemere bwaranze icyifuzo cy’Umukiza cyo gukiza abanyabyaha bwaranze imibereho ye bunaranga imibereho y’abamukurikiye by’ukuri. Umukristo ntabwo agira icyifuzo cyo kubaho kubwe wenyine. Anezezwa no kwegurira ibyo afite n’icyo ari cyo akabiha umurimo wa Shebuja. Asunikwa n’icyifuzo ntagereranywa cyo kugarura imitima kuri Kristo. Abadafite ibi bakagombye guhangayikishwa n’agakiza kabo. Nibasengere umwuka wo gukora. Ibihamya, vol. 7, p. 10.

“Umurimo wacu wasobanuwe na Data wo mu ijuru. Tugomba gufata Bibiliya zacu maze tukajya kuburira isi. Tugomba kuba ibiganza bifasha Imana mu gukiza imitima – imiyoboro igomba gutemberamo urukundo Rwayo buri munsi rugana ku barimbuka.“ - Ibid., vol. 9, p. 150.


Kuwa Gatandatu 18 Ugushyingo

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Vuga uburyo runaka umurimo w’Imana wafashwa n’imikoranire myiza yacu.

2. Ni iki dukwiye kwibuka mu gihe duhuye n’ibigeragezo bikaze n’ibirushya?

3. Nituruhukira mu Mana ndetse tukanayiyegurira byuzuye ni iki tuzunguka?

4. Ni kuki ubuhanuzi ari ingenzi cyane mu gusobanura umurimo utuma habaho kwizera Imana?

5. Ni kuki umuhati w’ivugabutumwa ari ingingo itabeshya y’ibiganiro bizima?

 <<    >>