Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 9 Ku Isabato, 26 Ugushyingo, 2016

Twahamagariwe Kuba Abahamya

“Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza ibyo agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!“ (Yesaya 52:7).

“Kubwo kumenyesha abandi ubuntu duhabwa, tuzahindurwa abaragwa b’imigisha ikungahaye y’Imana.“ – Urwibutso n’Integuza, 25 Gashyantare, 1909.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibihamya, vol. 7, pp. 9-24. 

Kuwa Mbere 20 Ugushyingo

1. GUKANGURIRA URUKUNDO RWACU KU KURI

a. Igihe tugeragereshejwe gupfusha ubusa igihe cyacu mu kwikunda cyangwa mu bitagira umumaro, ni iki dukwiye gutekereza? Yesaya 55:6, 7; Abaheburayo 3:12, 13.

“Benedata na bashiki banjye, nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Igihe kigiye kugera ubwo abapfushije ubusa igihe cyabo n’uburyo bazifuza kuba baramushatse.“ - Ibihamya, vol. 9, pp. 106, 107.

b. Ni kuki ari ingenzi kwiga Ijambo ry’Imana ubu? Amosi 8:11, 12. Kwiga Bibiliya by’umwihariko bizatugiraho ngaruka ki? Yohana 8:31, 32; Yohana 17:17.

“Abiga Bibiliya, bakagisha Imana inama, ndetse bakishingikiriza kuri Kristo, bagira ububasha bwo gukora ibintu mu bwenge buri gihe ndetse no mu mibereho yose. Amahame meza agaragarira mu mibereho yabo isanzwe. Nimureke ukuri kw’iki gihe kwakirwe ndetse guhinduke ishingiro ry’imico, kandi bizatera kubaho gushikamye ku mugambi, ibyo bikaba bitandukanye no kwishakira ibinezeza, guhindagurika kw’imico, gusuzugura by’abakunda iby’isi, ndetse n’ibyo umutima ukunda byo gusayisha byose nta mbaraga bigira. Umutimanama ugomba kubanza ukamurikirwa, ubushake bugomba gushyirwa mu kuyoboka. Urukundo rw’ukuri no gukiranuka bigomba gutegeka mu mutima, maze hakabona kubaho imico ishimwa n’ijuru.“ - Ibid., vol. 5, p. 43.


Kuwa Kabiri 21 Ugushyingo

2. GUKANGURIRA URUKUNDO RWACU KUBWA KRISTO N’ABANDI

a. Ni iki urukundo ruhata rw’Imana ruzatuyobora gukora? 2 Abakorinto 5:14, 15.

“Iyo urukundo rw’Imana ruri mu mutima, nta kabuza rugaragarira mu bikorwa by’ubugwaneza ku bandi. Uwiteka aheshwa icyubahiro n’ibikorwa byacu by’imbabazi, no gukoresha ibitekerezo bishyize mu gaciro ku batagira kivurira n’abaheranywe n’agahinda. Abapfakazi n’impfubyi bakeneye ibirenze urukundo rwacu. Bakeneye impuhwe no kwitabwaho, amagambo y’impuhwe, n’ukuboko gufasha ko kubashyira aho badashobora ubwabo. Ibikorwa byose bikorewe abakeneye ubufasha biba bikorewe Kristo. Mu nshingano zacu zo kumenya uko twafasha abatagira kivurira, dukwiye kwiga uburyo Kristo yakoraga. Ntabwo yangaga gukorera abakoraga amakosa; amagambo ye y’imbabazi yakoreshwaga ku bantu b’inzego zose, abakiranuka n’abakiranirwa. Kuko kuri bose kimwe yabakijije indwara ndetse anabaha ibyigisho by’amabwiriza.“ – Ibimenyetso by’Ibihe, 14 Nyakanga, 1909.

b. Mu gihe ibi bibuze, ni uwuhe muhamagaro wo kwihana dukeneye kwemera – kandi kubera iki? Ibyahishuwe 2:4, 5.

“Mwenedata, mushiki wanjye, ni iki muri gukorera Kristo? Mbese mwaba mushaka uko mwabera abandi umugisha? Mbese iminwa yanyu yaba isohora amagambo y’ubugwaneza, impuhwe, n’urukundo? Mbese mwaba muriho mushyiraho umuhati ukomeye ngo mugarurire abandi Umukiza?

“Ni amayobera kuba nta bantu ijana bariho bakorera ahari gukora umwe. Isanzure ry’ijuru ritangajwe n’ubunebwe, gukonja, ubunenganenzi by’abavuga ko ari abakobwa n’abahungu b’Imana. Hashize imyaka myinshi uwo murimo udushyizwe imbere, ariko benshi bo bari bisinziririye.“ – Urwibutso n’Integuza, 7 Kanama, 1913.

c. Ni gute gukora umurimo wacu wa mbere mu ivugabutumwa bishobora kunonosora iby’umwuka byacu mu itorero?

“Buri gihe cyose habaye kuva mu muhati w’ivugabutumwa, buri gihe habayeho kunanirwa kwishishikariza umwuka w’ivugabutumwa, byagize ingaruka ku itorero, kandi hanabaheyo kugabanuka k’umwuka. Ariko buri muhati wakozwe mu murimo w’ivugabutumwa wazanye ubuzima bw’iby’umwuka mu itorero, kandi ntabwo wongereye abizera mu itorero gusa, ahubwo wanongereye umuhati waryo wera n’umunezero.“ – Ibihamya ku Bagabura, pp. 205, 206.


Kuwa Gatatu 22 Ugushyingo

3. INGARUKA ZISHIMISHIJE

a. Ni ayahe magambo atera umuhati atanga ishusho y’ibyishimo abumva ubutumwa bazabwira ababuzana? Yesaya 52:7.

“[Imana] irashaka ko mushyiraho uburyo bwo kubonana n’abatari mu itorero, kugirango abantu bamenye ukuri kw’uyu muburo uheruka. Hariho aho muzakirwa neza, aho imitima izabashimira kuba mwaje kuyifasha. Uwiteka nabafashe gukora uyu murimo kurenza uko mwawukoraga mbere.

“Mureke dutangirire umurimo ku batarigeze bahabwa umucyo... icyo dukeneye ni ukwizera kuzima, kwizera ko kuvugira ku mva ya Yosefu ko dufite Umukiza muzima, uzatujya imbere kandi agakorana natwe. Imana izakora umurimo, nituyiha ibikoresho. Muri twe hakeneye kubaho amasengesho menshi no kutagira kwizera guke. Dukeneye kuzamura amahame hejuru ndetse hejuru cyane y’abantu. Dukeneye kwibuka ko Kristo ahora iburyo bwacu igihe dutangariza abanyagano umudendezo ndetse tugaha imitima ishonje umutsima w’ubugingo. Igihe dushyize imbere y’intekerezo zacu kuba umurimo wacu wihutirwa, agakiza k’Imana kazagaragara mu buryo bugaragara.

“Mana dufashe kwambara ingabo ndetse tunakorane umwete, nk’aho imitima y’abagabo n’abagore ari ingenzi ngo ikizwe. Nimureke dushake guhinduka gushya.“ - Ibihamya, vol. 9, p. 107.

b. Ni iki gishobora kubaho igihe duhuje amaboko yacu muri uyu murimo? Yesaya 52:8, 15.

“Uwiteka ariho arahamagarira ubwoko bwe gufata impande zitandukanye z’umurimo w’ivugabutumwa. Abari mu nzira nyabagendwa no mu bihome bagomba kumva ubutumwa bukiza. Abizera b’itorero bagomba gukora umurimo w’ivugabutumwa mu mago y’inshuti zabo n’abaturanyi batigeze babona ibihamya byuzuye ku kuri.“ - Reflecting Christ, p. 202.

“Nitwigisha ukuri nk’uko kuri muri Yesu, tuzaba tukwigishije mu mwuka w’umwigisha nyakuri; kandi ntabwo tuzagira ibitekerezo binyuranye, ngo twitendeke ku bitekerezo byacu n’ubutagondwa, ahubwo tuzaba turebana amaso ku maso.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G White Comments], vol. 7, p. 914.


Kuwa Kane 23 Ugushyingo

4. KWUMVIRA UMUHAMAGARO W’IKANGURA

a. Ni gute intumwa Pawulo arangurura umuhamagaro wa Yesaya ku murimo? Abaroma 10:13-15.

“Imibereho ya [Kristo] yari iy’umurimo utagira kwikunda, kandi igomba kutubera igitabo cy’ibyigisho.

“Ibiremwa muntu nta mpamvu bifite zo gutekereza ko hariho ingabano z’ibikorwa byo gukiza imitima. Mbese Kristo yaba yaracogoye mu murimo we? Mbese yaba yaracogoye mu kwitanga yigeze yinubira imiruho? Abizera b’itorero bagomba gushyiraho umuhati udacogora kandi wihangana nk’uwo yashyizeho.“ – Urwibutso n’Integuza, 7 Kanama, 1913.

b. Mbese twaba dukeneye itegeko rya leta cyangwa umwanzuro wa General Conference ngo dukanguke? Niba rero atari uko bimeze, ni kuki tutabikora? Abaroma 13:11-14; 1 Abatesaloniki 5:4-8.

“Isi yose igomba kumurikirwa n’icyubahiro cy’ukuri kw’Imana. Uwiteka ntabwo azahagarika igihe cyateganijwe ubutumwa butaratangazwa mu buryo bwumvikana neza. Impanda igomba kugira ijwi itanga. Amategeko y’Imana agomba kumurikwa, ibyo asaba bikagaragazwa mu buryo nyakuri kandi bwera; kugirango abantu babashishwe gufata imyanzuro yemera ukuri cyangwa ikurwanya...

“Mumaze igihe mwiteze ibintu bitunguranye bigomba kubaho mbere gato yo kugaruka kwa Kriso mu bicu byo mu ijuru afite ububasha n’icyubahiro gikomeye. Ubu nimubaze, mbese mwiteguye kuvuza impanda ifite ijwi ry’ukuri? Mbese mwaba muzi ko mufitanye isano n’Imana, kandi muba mu mucyo w’uruhanga rwayo? Ninde wiyumvamo umunsi ku wundi imikoranire myiza kubwo kubaha Kristo akoresheje gukora iby’umugambi we wo gucungura abantu? Uburyo bwiza bwo kugumisha umutima wawe mu rukundo rw’Imana ni uguhinduka umukozi ushishozi mu gakiza k’abandi...

Ijuru ryose, niba nakoresha iyo mvugo, ritegerezanyije amatsiko kubona abantu bakorana neza n’abakozi bo mu ijuru mu murimo w’agakiza k’imitima. [Yesaya 52:7]. Ni nde uzahaguruka akarabagirana kubera ko umucyo umuziye, ndetse n’ubwiza bw’Uwiteka bumurasiye? Ni bande bihuje n’Uwiteka mu isezerano ryera ryo kuba imiyoboro inyurwamo n’umucyo n’ubuntu bigana ku isi yacu?“ – General Conference Daily Bulletin, Mutarama 28, 1893.


Kuwa Gatanu 24 Ugushyingo

5. KWATURA KUZIMA

a. Ni ukuhe kwatura dukwiye gukora mu gihe igihe cy’imbabazi kikirhoi? Yesaya 45:23; Abaroma 14:11; 10:9, 10.

“Witakaza igihe, atura Kristo nta gutindiganya. Umwuka Wera, Umuhumuriza, Umwuka w’ukuri niwo uhamya Kristo. Yesu yaravuze ati, ‘Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza kumpera y’isi“ (Ibyakozwe 1:8). Kubabaza Umwuka Wera uzakugira umuhamya wa Kristo ni icyaha gikomeye. Ntabwo uzi igihe ushobora kubabariza Umwuka Wera ku nshuro ya nyuma. Ntabwo Umwuka Wera akora ku mutima w’umuntu kugirango atume wiyegurira Kristo, ngo aguhatire kwemeranya n’umutimanama: ahubwo [Umwuka Wera] amurika mu byumba by’intekerezo mu buryo bukwemeza icyaha, no kuguhanira gukiranuka. Niba utatuye Kristo ubu, igihe kizagera ubwo, uzakoresha imbaraga zawe nyinshi wibaza ibintu byinshi wahombye, uzicuza. Ariko se ni kuki utatura Kristo ubu mu gihe ijwi ry’imbabazi rikurarika?“ – Umwigisha w’Abasore, 1 Kanama, 1895.

b. Igihe twatuye Kristo nk’isoko yacu y’imbaraga no gukiranuka, ni iyihe ngaruka ibi bizagira mu muhati wacu w’ivugabutumwa? Yesaya 45:24, 25.

“Mu buryo budasanzwe ukuri kurahindura kukerekeza umuntu mu bukene bw’umutima. Uko abana b’Imana basobanukirwa ububasha bw’Imana bwo kubaha ibyo bakeneye, nabo barasohoka bagasanga imitima irimo irimbukira mu byaha. Imana izemera buri wese uzakoresha kuyizera maze akaba ukora iby’ijambo Ryayo.“ – Urwibutso n’Integuza, 12 Kanama, 1909.


Kuwa Gatandatu 25 Ugushyingo

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni kuki ari ingenzi kuri twe kumenya ukuri icyaricyo?

2. Bigendekera bite umwuka wacu iyo tunaniwe gukora umurimo w’ivugabutumwa?

3. Mu gihe dushaka gusangiza abandi Kristo, ni nde dukwiye kubanzirizaho amaso yacu?

4. Ni uruhe rugero Kristo yatanze mu mibereho ya buri munsi – kandi twarukurikiza gute?

5. Ni gute kwatura Kristo kwanjye bwite gushobora kuba umuhamya w’ingirakamaro?

 <<    >>