Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 2 Ku Isabato, 8 Ukwakira, 2016

Ijwi ry’Urangururira mu Butayu

“Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo: Nimutunganirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa“ (Yesaya 40:3).

“Umurimo wacu wo guteguriza kugaruka kwa Kristo usa neza neza n’uwa Yohana Umubatiza, uwateguriraga kuza kwa Kristo kwa mbere. Tugomba gutangariza isi ubutumwa bugira buti, ‘’Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi.’ ‘Itegure gusanganira Imana yawe.’ Tugomba gukora ibirenze ibyo tumaze gukora.’’ - Reflecting Christ, p. 201.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibihamya, vol. 8, pp. 9-13. 

Kuwa Mbere 2 Ukwakira

1. IBYIRINGIRO MU GIHE CYO GUCIKA INTEGE

a. Ni ubuhe butumwa bumwe bw’igikundiro mu bwo Yesaya yabwirijwe kwandika? Yesaya 40:1, 2.

“Isezerano ry’imbabazi z’Imana niryo ryayiteye kujya ku ruhande rw’ubwoko bwayo Abisiraeli mbere y’ibihano bikomeye yagiye ibaha imbere y’abanzi babo. Isiraeli yari yarahisemo kugendera ku bwenge bwabo no gukiranuka kwabo mu cyimbo cy’ubwenge no gukiranuka kw’Imana, nuko ibyo bigira ingaruka zo gusenyuka kw’ishyanga ryabo. Imana yemeye ko bababara mu bubata bw’inkubwe ebyiri, kugirango bacishwe bugufi bihane. Ariko mu gutatanywa kwabo n’ijyanwabunyago, Abayuda ntabwo barekewe mu mibereho y’ubwihebe. Baterwaga umwete, kubera ko kubw’uku gucishwa bugufi bagombaga gushaka Uwiteka. Imana yahaye Yesaya ubutumwa kuri ubu bwoko: [Yesaya 40:1, 2]

“Igihe Abayuda batatanywaga bava i Yerusalemu, hariho muri bo abasore n’abagore bamwe bari bakomeye nk’urutare ku bijyanye n’amahame, abagabo n’abagore batari baragendeye mu nzira zagombaga gutuma Uwiteka agira isoni zo kubita ubwoko bwe. Aba bari bababaye mu mitima yabo kubwo gusubira inyuma batabashije guhagarika. Izi nzirakarengane zigomba kubabarana na ba gatozi; ariko Imana yari kubaha imbaraga zihagije ku munsi wabo. Ni ukubera abongabo kuba ubutumwa bwo guterwa umwete bwoherezwaga. Ibyiringiro by’ishyanga byari bishingiye muri abo basore n’abo baja babungabungaga ubudahemuka bwabo.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [E.G.White Comments], vol. 4, p. 1144.


Kuwa Kabiri 3 Ukwakira

2. INTUMWA YAHANUWE

a. Akoresheje iyo shusho se, Yesaya yaba yarahanuye ibya Yohana Umubatiza? Yesaya 40:3; Luka 3:2-4. None se ni mu buhe buryo Yohana yagombaga kuba ijwi ry’urangururira mu butayu?

“Hariho umurimo ukomeye washyiriweho umuhanuzi Yohana, ariko nta shuri na rimwe ryariho ku isi yakwihuza naryo. Ibyigwa bye byagombaga kuboneka ari uko yitaruye imigi, mu butayu.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi[E. G. White Comments] vol. 5, p. 1115.

b. Ni iki cyabashishije Yohana, nka Eliya na Yesaya bamubanjirije, guhagarara nta bwoba imbere y’abantu agashyira mu bikorwa inshingano ze? Yesaya 33:17; 6:5.

“Yohana ntabwo yigeze yumva ko afite imbaraga zihagije zo guhangana n’ibigeragezo yagombaga guhura nabyo mu bantu. Yatinyaga ko imico ye yashoboraga gufata ishusho isa n’imihango yari iriho icyo gihe mu Bayuda, maze ahitamo ubutayu nk’ishuri rye, ariho intekerezo ze zagombaga kwigishwa neza ndetse zigahabwa umurongo uvuye mu gitabo gikomeye cy’Imana cy’ibyaremwe. Mu butayu niho Yohana yagombaga kuba yiteguye neza kwiyanga no gushyira ipfa rye kuri gahunda, ndetse akambara akurikije kwiyoroshya kw’ibyaremwe. Kandi nta kintu cyariho mu butayu cyagombaga kumukura ku gutekereza ku Mana no gusenga. Satani yashoboraga kugera kuri Yohana, ndetse na nyuma yo kuba yafunze buri cyuho yashoboraga kwinjiriramo. Ariko imico ye yari itunganye cyane kandi yoroheje ku buryo byari bimworoheye cyane gutahura umwanzi, kandi yari afite imbaraga z’umwuka n’imyanzuro y’imiterere byamufasha guhangana nawe. Ibid.

“Munsi y’ubuyobozi bw’Umwuka Wera, [Yohana] yize imizingo y’abahanuzi. Ku manywa na nijoro, Kristo niwe wari icyigisho cye, icyo intekerezo ze zibwira, kugeza ubwo ubwenge n’umutima n’ubugingo byuzuye iyerekwa ry’icyubahiro.

“Yitegereje Umwami mu bwiza bwe, maze atakaza inarijye. Yitegereje umwami wo kwera, maze amenya ko we atihagije ndetse adakwiye. Ubutumwa bw’Imana nibwo yagombaga gutangaza. Yagombaga guhagarara mu mbaraga z’Imana no gukiranuka kwayo. Yari yiteguye gutangira gukora nk’intumwa y’ijuru, adatangazwa n’abantu, kuko yari yararebye ku Uwijuru. Yagombaga guhagarara adatinya imbere y’abami bo ku isi, kuko yari yarubamiye Umwami w’Abami, atengurwa cyane.“ – Abakozi b’Abavugabutumwa, p. 54.


Kuwa Gatatu 4 Ukwakira

3. GUTUNGANYA INZIRA NYABAGENDWA

a. Ni gute umunyabwenge mu mateka atanga incamake y’imibereho y’ikiremwamuntu cyaguye? Umubwiriza 1:15. Nonese, ni ubuhe butumwa bw’ibyiringiro Yohana Umubatiza yagombaga kuzana, bukaba buhuje n’ubuhanuzi bwa Yesaya? Yesaya 40:4; Luka 3:5.

“Ibintu byose Imana yakoze yabikoreraga umuntu. Buri cyifuzo cyose cyashyiriweho agateganyo; amagorwa yose, ibihe by’ubutabazi byose, byarateganirijwe. Ahantu hameze nabi haragorowe, ahadatunganye harorohejwe, bityo nta muntu n’umwe uzabona icyo yireguza ku munsi w’urubanza, mu gihe yaba yarishishikarije kutizera ndetse akaba yaragandiye imikorere y’Umwuka Wera.“ - Fundamentals of Christian Education, p. 251.

b. Mu minsi y’imperuka se, ni gute tugomba kwemerera Umwuka Wera kudukoreramo mu buryo tutigeze tunatekereza mbere ko bushoboka? Yesaya 40:5, Luka 3:6.

“Uwiteka yahaye [Yohana Umubatiza] ubutumwa bwe. Mbese yaba yarasanze abatambyi n’abategetsi ngo abasabe uburenganzira bwo kwamamaza ubu butumwa? – Oya, Imana yamushyize kure yabo kugirango atagerwaho n’ingaruka z’umwuka wabo n’inyigisho zabo. Niwe wari ijwi ry’urangururira mu butayu [Yesaya 40:3-5]. Ubu nibwo butumwa bugomba guhabwa abantu bacu; twegereje iherezo ry’ibihe, kandi ubutumwa ni ubu ngo, nimutunganye inzira y’Umwami; nimukureho amabuye; nimushyirireho abantu umurongo ngenderwaho. Abantu bagomba gukangurwa. Ubu sicyo gihe cyo kuvuga ngo ni amahoro n’amahoro.“ – Ubutumwa bwatoranijwe, bk. 1, p. 410.

“Abafite ubushobozi budasanzwe, nibakorere abatizera mu myanya ihanitse ndetse no mu myanya yoroheje y’ubuzima. Nibashakane imbaraga imitima irimbuka...

“Ni mureke umucyo wanyu umurike imirasire isobanutse, itajegajega, ku buryo nta muntu ushobora guhagarara mu rubanza ngo avuge ati, ‘Ni kuki mutambwiye kuri uku kuri? Kuki mutitaye ku bugingo bwanjye?’

“Nuko rero nitugira ubushishozi mu gukwirakwiza ibitabo byacu byateguranywe ubwitonzi bigenewe abatari abo mu itorero ryacu. Nimureke dukore uko dushoboye kose mu kureshya intekerezo z’abatizera. Nimureke dushyire igitabo muri buri kiganza gishaka kucyakira. Nimureke twiyegurire itangazwa ry’ubutumwa bugira buti, ‘Nimutunganirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yanyu inzira nyabagendwa mu kidaturwa (Yesaya 40:3)! ... Iki nicyo gihe cy’amahirwe ku nshingano zacu.“ – Inama ku Busonga, p. 190.


Kuwa Kane 5 Ukwakira

4. KWICISHA BUGUFI KUDAKWIYE KWIRENGAGIZWA

a. Ni ayahe mahame atagira igihe agarukiraho agaragaza ko Imana ishobora kwambika ikamba umuhati uwariwo wose w’abashaka guteza imbere umurimo wayo n’ubwo waba ari muto cyane? Zekariya 4:9, 10

“Inzira y’isi itangirwa n’ubwirasi no kwiyemera. Inzira y’Imana itangirwa no gutuma umunsi w’ibintu byoroheje uba itangiriro ry’icyubahiro no kunesha k’ukuri no gukiranuka. Rimwe na rimwe itoza abakozi bayo ikoresheje kubazanira itenguhwa no kugaragara nko gutsindwa. Biri mu mugambi we ko bagomba kwiga guhangana n’ibirushya...

“Baramutse bashyigikiye itangiriro ry’ibyiringiro byabo kugeza ku iherezo ntirijegajege, Imana izatamurura inzira. Intsinzi izabasanga mu gihe barwana n’ibirushya. Mbere y’umwuka wo kwishimisha no kwizera gushikamye kwa Zerubabeli, imisozi miremire izahinduka ikibaya; kandi uwashyizeho urufatiro, n’amabokoye niyo azarusoza.’ Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati. “Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!(Zekariya 4:9, 7).“ – Abahanuzi n’Abami, p. 595.

b. Ni mu buhe buryo twakorana n’Imana mu kumurikira abatuye uyu mubumbe ucuze umwijima? Zekariya 4:6.

“Uwiteka azakora muri uyu murimo uheruka mu buryo butandukanye cyane n’uburyo ibintu bisanzwe bigenda, kandi mu buryo butandukanye cyane n’imigambi ya kimuntu. Hazahoraho muri twe abantu bashaka kugenga umurimo w’Imana, bashaka gutegeka uko ibikorwa bigomba kugenda mu murimo igihe umurimo ukomeza kujya mbere uyobowe na malayika wifatanya na malayika wa gatatu mu butumwa bugomba gushyikirizwa isi. Imana izakoresha uburyo buzatuma bigaragara ko ari yo iyoboye. Abakozi bazatangazwa cyane n’uburyo bworoheje izakoresha kugirango isohoze kandi itunganye umurimo wayo wo gukiranuka.“ – Ibihamya ku Bagabura, p. 300.

c. Ni gute ubutumwa duhamagarirwa gutwara bugaragaramo igice cya mbere cy’ubutumwa bwa Yohana Umubatiza? Matayo 3:2; Luka 3:8-14.

“[Matayo 3:2] Ubu butumwa nyine, binyuze mu bitabo byo mu macapiro yacu, nibwo bugomba guhabwa isi uyu munsi.’’ - Ibihamya, vol. 7, p. 139.


Kuwa Gatanu 6 Ukwakira

5. NTA UKOMEYE KURUTA YOHANA UMUBATIZA

a. Sobanura intego y’icyigisho cya Yohana. Matayo 3:4-12.

“Kristo nawe yaratwaye ubutumwa nk’ubwo Yohana yaratwaye. [Matayo 4:17.] Ariko igihe Yohana yabwirizaga mu butayu, umurimo wa Kristo wo wariho ukorwa mu bantu. Kugirango abashe kugera ku banyabyaha aho baherereye, maze azengurutse kuri ubwo bwoko ukuboko kwe kurekure kwa kimuntu, mugihe ukuboko we k’ubumana kwari gufashe ku ntebe y’ubwami y’Uwiteka, ahuza umuntu upfa n’Imana idapfa, ngo kandi anahuze isi n’ijuru.’’ – Urwibutso n’Integuza, 15 Kanama, 1899.

b. Ni irihe tegeko Yohana yashyize imbere ya Herodi, kandi ibyo byagize izihe ngaruka? Mariko 6:17-29. Ni iki Yesu yavuze kuri Yohana? Luka 7:28.

“Herode byamugizeho ingaruka ubwo yategaga amatwi ubuhamya bwa Yohana bukomeye kandi bufite imbaraga, maze ashishikaye cyane abaza icyo akwiye gukora ngo amubere umwigishwa. Yohana yababajwe no kuba yari agiye kurongora umugore wa murumuna we, kandi umugabo we akiriho, maze mu budahemuka abwira Herodi ko ibyo bitari byemewe n’amategeko. Herodi ntabushake yari afite bwo gutanga igitambo icyaricyo cyose. Yarongoye umugore wa mwenese, maze binyuze kuri we afata Yohana amushyira mu nzu y’imbohe, nyamara ariko yiringira kumurekura... Bidatinze Yohana yaciwe umutwe, na none bitewe n’umugore wa Herodi. Nabonye ko abigishwa baciye bugufi cyane bakurikiye Yesu, biboneye ibitangaza bye, ndetse biyumvira amagambo ye yo guhumuriza yamuvaga mu kanwa, abo bari bakomeye kuruta Yohana Umubatiza; ibyo ni ukuvuga ko bari bashyizwe hejuru cyane kandi bubashywe, kandi bari bafite umunezero mwinshi mu mibereho yabo.“ – Inyandiko za Kera, pp. 154, 155.


Kuwa Gatandatu 7 Ukwakira

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni ibihe byiringiro Uwiteka aha abiyegurira inkoni ye iyobora?

2. Ni iki dukwiye kwigira ku makenga ya Yohana ku bijyanye n’ibimuzengurutse?

3. Ni gute ibitabo byacu bishobora kuba ingirakamaro mu gihe turimo?

4. Ni gute Imana izadutungura ku buryo bwayo bwo kumurikira isi?

5. Ni ibihe bintu dushobora kwigira ku mibereho n’umurimo wa Yohana Umubatiza?

 <<    >>