Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 7 Ku Isabato, 12 Ugushyingo, 2016

Intambara z’Abasigaye

“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n’abantu kandi ntimugaharikwe imitima n’ibitutsi byabo“ (Yesaya 51:7).

“Amategeko y’Imana azahagarara ahorewe byuzuye. Bizagaragara ko ibikorwa byose by’Imana byagiye bikorwa kubw’inyungu z’iteka ku bwoko bwayo, ndetse no kubw’inyungu z’amasi yaremye.“ – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 338, 339.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibitekerezo byo ku Musozi w’Imigisha, pp. 117-119. 
  Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, pp. 121-143. 

Kuwa Mbere 6 Ugushyingo

1. IBIHE BY’IBIGERAGEZO KU BAKIRANUTSI

a. Mu gihe cya Yesaya ni irihe terambere ryabayeho mu Buyuda mu gihe cy’ingoma y’umwami Manase? 2 Abami 21:16; 2 Ingoma 33:9-11.

“Ubwami bwa Yuda ... bwari bwarakandamijwe bikomeye mu gihe cy’ubwami burebure bwa Manase bwo gukiranirwa, igihe ubupagani bwabyutswaga, maze benshi mu bantu bakayoboka ibigirwamana... Umucyo w’icyubahiro w’urubyaro rwari rwarabanje wakurikiwe n’umwijima w’akayubi n’amafuti. Ibibi bikomeye byarisukiranyaga kandi bigashinga imizi – iterabwoba, gukandamiza, urwango rw’icyitwa icyiza cyose. Ubutabera bwaragoretswe; akarengane karakwira.

“Ariko kandi icyo gihe cyose cy’ibibi ntabwo cyari kibuze abahamya b’Imana n’icyiza. Ubunararibonye bubabaje Ubuyuda bwanyuzemo mu gihe cy’ingoma ya Hezekiya bwariyongereye, mu mitima ya benshi, habamo ubutarumikwa bw’imico bwakoraga nk’intwaro yo kurwanya gukiranirwa kwari kwarakwiriye hose. Ibihamya by’ukuri no gukiranuka bitera umujinya Manase na bagenzi be mu butegetsi, biyemeza gukora nabi ngo bacecekeshe ijwi ryose ritemeranya nabo. [2 Abami 21:16]

“Uwabanje kugwa yabaye Yesaya, wari waramaze icya kabiri cy’ikinyejana ahagaze imbere y’Ubuyuda nk’intumwa yashyizweho ya Yehova.“ – Abahanuzi n’Abami, pp. 381, 382.


Kuwa Kabiri 7 Ugushyingo

2. UWITEKA UFITE IMBARAGA ZO GUKIZA

a. Ni iki dushobora kwigira mu kwihana kwa Manase? 2 Ingoma 33:12, 13, 2 Petero 3:9.

“Mu kibazo cya Manase Uwiteka aduha urugero ku buryo akoramo imirimo ye. [2 Ingoma 33:9 – 13.]

“Uwiteka yahoze avugana n’ubwoko bwe mu miburo no gucyaha. Yigaragaje nk’umunyembabazi, ugira urukundo, no kugira neza. Ntabwo yaretse ubwoko bwe bwasubiye inyuma ngo bujye mu bushake bw’umwanzi, ahubwo yakomeje kwihanganana nabwo, yemwe no mu gihe cy’ubuhakanyi. Ariko nyuma y’uko kwinginga kwinshi kwakomeje gukorwa ariko bikaba iby’ubusa, ategura inkoni yo guhana. Mbega urukundo rwuzuye impuhwe rwakoreshejwe ku bwoko bw’Imana! Umwami ashobora kuba yarakuye mu byaha abahoraga bakorana n’imigambi itandukanye n’iye, ariko ibyo yarabikoze. Ukuboko kwe kuracyarambuye. Dufite impamvu zo guha Imana ishimwe kubera ko itakuye Umwuka wayo ku banze kugendera mu nzira yayo.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G. White Comments], vol. 3, p. 1132

b. Nyuma y’uko Imana ikoresheje Babuloni ngo ihane Isiraeli y’ubuhakanyi, nyuma igakoresha Abamedi n’Abaperesi ngo irimbure Babuloni, ni gute yasezeranije gutabara ishyanga ryayo nyuma y’igihe cyaryo cyo guhanwa? Yesaya 44:24, 28; 45:1-6, 13.

“Mu gihe kirenga ikinyejana mbere yo kuvuka kwa Kuro, ibyahumetswe byari byaramuvuze mu izina, kandi byaratumye handikwa umurimo yagombaga gukora mu gufata umugi wa Babuloni, no gutegura irekurwa ry’abana b’abanyagano. Iryo jambo ryavuzwe binyuze muri Yesaya: [Yesaya 45:1-3].“ – Abahanuzi n’Abami, p. 551.

c. Ni gute ubuhanuzi bwe bwasohoye? Ezira 1:1-4; 6:3-5. Ni irihe hame uku kuri kwadutera kwibuka? Kubara 11 :23.

‘Umwami afite ibikoresho mwimerere. Ukuboko kwayo kuri ku bikoresho byayo. Ubwo igihe cyageraga cyo kongera kubaka urusengero rwayo, Yasanze Kuro nk’umukozi wayo kugirango asobanukirwe ubuhanuzi bumwerekeyeho, no guha ubwoko bw’Abisiraeli umudendezo wabwo.’. – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G. White Comments], vol. 4, p. 1175.


Kuwa Gatatu 8 Ugushyingo

3. UBUGOROZI NYAKURI BURAMBA

a. Ni irihe sana ry’umwuka ryahanuwe ko rizabaho mu minsi yacu rikaba ryarashushanijwe no gusana ko mu minsi ya Nehemiya? Yesaya 61:4; 58:12, 13.

“Isana ry’umwuka iryo umurimo waryo wakozwe mu gihe cya Nehemiya ryari ikimenyetso, risobanuye ku murongo mu magambo ya Yesaya: [Yesaya 61:4; 58:12].

“Uyu muhanuzi hano agaragaza ubwoko, mu gihe rusange cyo kuva mu kuri no gukiranuka, bushaka gusana amahame agize urufatiro rw’ubwami bw’Imana. Bo ni abasannyi b’icyuho cyaciwe mu mategeko y’Imana – ari nayo rukuta yashyize ahazengurutse abo yatoranije kubw’uburinzi bwabo, ndetse no kumvira bigize ingabo y’abafite amategeko y’ubutabera, ukuri, no gutungana.

Mu magambo afite ubusobanuro butibeshya uwo muhanuzi atunga agatoki umurimo urashe w’aba basigaye wo kongera kubaka urwo rukuta. ‘Nuhindukira ntukandagire Isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita Isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka akawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube ikigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo. Akanwa k’Uwiteka niko kabivuze. (Imirongo 13, 14).

“Mu gihe cy’imperuka buri hame ryashyizweho n’ijuru rigomba gusubizwaho. Icyuho cyaciwe mu mategeko y’Imana igihe Isabato yahindurwaga kigomba gusanwa.“ – Abahanuzi n’Abami, pp. 677, 678.

b. Ni kuki ari ingenzi cyane kugira urufatiro rwiza mu murimo w’ubugorozi? Zaburi 11:3. Ni kuki ibi bigira uruhare cyane mu murimo w’uyu munsi wo kwitegura kugaruka k’Umwami? Matayo 3:9, 10; 17:11.

“Abasigaye b’ubwoko bw’Imana, bahagaze imbere y’ab’isi nk’abagorozi, bagomba kwerekana ko amategeko y’Imana arirwo rufatiro rw’ubugorozi bwose bwihangana kandi ko Isabato yo mu itegeko rya kane igomba guhagarara nk’urwibutso rw’irema, urwibutso ruhoraho rw’imbaraga z’Imana. Mu mirongo isobanutse, y’umwihariko bagomba kugaragaza ukuba ari ingenzi kumvira amategeko yose ari mu gitabo cy’amategeko. Babihatiwe n’urukundo rwa Kristo, bagomba gukorana nawe neza mu kubaka ahasenyutse. Bagomba kwica ibyuho, n’abasibura inzira zijya mu ngo inzira.“ Ibid., p. 678.


Kuwa Kane 9 Ugushyingo

4. GUHATANIRA KUJYA MBERE

a. Ni gute tugomba kwicisha bugufi mu murimo wacu dukorera abandi? Luka 17:10; Abagalatiya 6:1; Yesaya 51:1.

“Tugomba gukomeza kuyobora abantu mu kwihangana kandi buhoro buhoro, tugahora twibuka urwobo natwe twacukuwemo.“ - Ibihamya, vol. 3, p. 21.

b. Ni irihe sezerano rigenewe abana ba Aburahamu b’umwuka ari naryo ryacu uyu munsi? Yesaya 51:2, 3; Abagalatiya 3:28, 29.

“Ubwoko bw’Imana bufite umurimo ukomeye uri imbere yabo, umurimo ugomba guhora uzamuka ukagera ku rugero rukomeye cyane. Umuhati wacu mu murimo w’ivugabutumwa ugomba kwaguka bikomeye...

“Uruzabibu runabarirwamo isi yose, kandi buri gace kayo kose kagomba gukorwamo. Hariho ahantu ubu habarwa nk’ubutayu bwo mu ntekerezo, kandi aho hantu hagomba kuba ubusitani bw’Umwami. Ibidaturwa byo mu isi bigomba guhingwa, kugirango bimere kandi byere nk’indabo zihumura neza. Uturere dushya tugomba gukorwa n’abantu bahumekewe n’Umwuka Wera. Amatorero mashya agomba guhangwa, amateraniro mashya agashyirwa mu murongo. Muri kino gihe hagomba kubaho abahagarariye ukuri dusohoyemo muri buri mujyi ndetse no mu duce turi kure y’amajyambere mu isi. Isi yose igomba kumurikirwa n’umucyo w’ukuri kw’Imana. Umucyo ugomba kumurikira ibihugu byose n’abantu bose. Kandi ugomba kumurika uturutse mu bawakiriye. Inyenyeri yo mu ruturuturu yaraturasiye, kandi tugomba kumurika umucyo wayo mu nzira y’abari mu mwijima.

“Ibihe bikomeye biratwegereye. Tugomba noneho gutangaza ukuri kw’iyi minsi y’imperuka twifashishije imbaraga z’Umwuka Wera. Ntabwo bizatinda ngo buri wese yumve umuburo kandi afate umwanzuro we. Maze imperuka ihereko ize.

“Biri mu bigize ibikorwa byiza gukora igikwiye mu gihe gikwiye. Imana ni umukozi mukuru ukomeye, kandi kubw’ubuntu bwayo itegurira umurimo wayo uburyo bwo gusohozwamo. Itanga amahirwe, igafungura imirongo n’inzira z’imikorere. Mu gihe ubwoko bwayo bwitegereje ibimenyetso by’amahirwe itanga ndetse bukitegura gukorana nayo neza, bazabona umurimo ukomeye usohora... Umurimo wacu ni uwo kugorora, kandi biri mu mugambi w’Imana ko ubwiza bw’uwo murimo mu bice byose bubera abantu icyigisho.“ - Ibid., vol. 6, pp. 23-25.


Kuwa Gatanu 10 Ugushyingo

5. KUTAYOBYWA

a. Bigenda bite iyo abantu banze Ijambo ry’Imana kugirango bikurikirire imigambi yabo? Yesaya 50:11; Yohana 12:48; 2 Abatesaloniki 2:11.

“Uwiteka yanyeretse ko abahoze bahumishijwe n’umwanzi mu rugero runaka, kandi bakaba batarigobotoye byuzuye mu mitego ya Satani, bazarimbuka kubera ko badashobora gutandukanya umucyo uvuye mu ijuru, maze bakabogamira mu kwemera ibinyoma. Ibi bizagira ingaruka ku mitekerereze yabo yose, ibyemezo byabo, imyitwarire yabo, n’inama zabo. Ibihamya Imana yatanze kuri bo ntabwo ari ibihamya, kuko bahumishije amaso yabo kubwo kwihitiramo umwijima mu cyimbo cy’umucyo. Bityo bazadukana ikintu bita umucyo, icyo Umwami we yita ibishashi by’umuriro bicaniye, ari nabyo bazayoboramo intambwe zabo...

“Abantu benshi bazanga ijambo Uwiteka yohereje, maze amagambo umuntu ashobora kuvuga abe ariyo ahinduka umucyo n’ukuri. Ubwenge bwa kimuntu buzigiza abantu kure yo kwiyanga, kwitanga, ndetse bizatera byinshi bituma ubutumwa bw’Imana butagira umumaro. Ntitugomba na gato kwishingikiriza ku bantu badafitanye ubumwe bwa hafi n’Imana.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G White Comments], vol. 4, pp. 1146, 1147.

b. Ni iyihe ngingo y’ingenzi dukwiye guhoza mu bitekerezo muri uyu murimo? 1 Abakorinto 14:8.

“Itorero nirihaguruke maze ryihane gusubira inyuma kwaryo imbere y’Imana. Umurinzi nawe nakanguke maze impanda ye ayihe ijwi nyakuri.“ – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 126.


Kuwa Gatandatu 11 Ugushyingo

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Umwami Manase yagejeje he mu kurohama mu rwobo rwo gukiranirwa?

2. Vuga mu magambo icyitegererezo kigaragaza kwihangana gukomeye k’Umucunguzi wacu.

3. Benshi biyita abagorozi – ariko se ni irihe shingiro ry’Imana ku bugorozi?

4. Ni uwuhe murimo w’ingenzi dukwiye kuba dukurikira uyu munsi?

5. Vuga ibibazo runaka bituma abantu batana bakava mu kuri.

 <<    >>