Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 11 Ku Isabato, 10 Ukuboza, 2016

Ababwirizabutumwa Bihangana

“Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza nawe naze, nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi“ (Yesaya 55:1).

“Bidatinze hagiye kubaho akaga ku isi hose. Bizahinduka ko buri wese ashaka kumenya Imana. Nta gihe dufite cyo gutindiganya. Ubutumwa bugomba gutanganwa umwete n’ishyaka: [Yesaya 55:1,].“ - Ibihamya, vol. 9, p.228.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibihamya, vol. 5, pp. 385-389; 
  Ibid., vol. 6, pp. 14-29. 

Kuwa Mbere 4 Ukuboza

1. KWIHANGANA HAGATI MU BIRUSHYA

a. Ni ubuhe butumwa tugomba guha buri wese uyu munsi, hatitaweho ibihe biruhije dushobora guhura nabyo? Yesaya 55:1, 2. Kubera iki Imana yemerera ibigeragezo kugera ku itorero ryayo?

“Mu bihe byose by’itorero intumwa z’Imana zashyizweho zagiye zihura no gutukwa n’akarengane kubera ukuri, ariko aho ubwoko bw’Imana bwahatirwa kujya hose, kabone nubwo, kimwe n’intumwa zikundwa, bacirirwa ku birwa by’ubutayu, Kristo azamenya aho bari kandi abakomeze, abuzuze amahoro n’umunezero...

“Urukundo rw’Imana ku itorero ryayo ntirugira akagero. Urukundo rwayo ku murage wayo ntirucogora. Ntabwo ituma amakuba agera ku itorero kereka iyo ari ngombwa kugirango ribone gutunganywa kubw’inyungu zaryo za none n’izizaza. Azaboneza itorero rye kimwe nk’uko yejeje urusengero mu itangira ndetse n’iherezo ry’umurimo we hano ku isi. Ibyo azana mu itorero byose mu isuzuma n’ibigeragezo abizanira kugirango ubwoko Bwe bubashe kubona umuhamagaro wimbitse n’imbaraga zihagije zo gutwara intsinzi y’umusaraba mu mpande zose zo ku isi. Afitiye abantu bose umurimo wo gukora. Hagomba guhoraho kwaguka n’iterambere. Umurimo ugomba kwaguka ukava mu mujyi ugana mu wundi, uva mu gihugu ujya mu kindi , ndetse no mu ishyanga ujya mu rindi, ugahora ugenda ujya mbere unashyirwa hejuru, ushimangiwe, ukomejwe, ndetse utunganyijwe.“ - Ibihamya, vol. 9, pp. 227, 228.


Kuwa Kabiri 5 Ukuboza

2. HAGURUKA, URABAGIRANE

a. Ni uwuhe mucyo ugomba kumurika mu mutima w’abumva ubutumwa bwiza bose? 2 Abakorinto 4:6. Uyu mucyo uzamurika kuri bande kandi binyuze muri bande, uyu munsi? Yesaya 9:2; Abafilipi 2:15.

“Kristo yaje mu isi yacu kugirango agaragaze Data hagati mu mwijima w’icuraburindi ry’amafuti n’imyizerere ipfuye byariho icyo gihe. Abigishwa ba Kristo nabo bagomba kumugaragaza mu mibereho yabo ya buri munsi, maze bityo umucyo nyakuri wo mu ijuru ukamurika mu mirasire isobanutse kandi ishikamye ku isi; bityo imico ikaba igaragajwe itandukanye n’iboneka mu bantu badahindura ijambo ry’Imana umuyobozi wabo n’umurongo ngenderwaho. Kumenya Imana bigomba kubungabungwa hagati mu mwijima utwikiriye isi ndetse n’umwijima w’icuraburindi ugose abantu. Imyaka myinshi imico ya Kristo yakomeje kugaragazwa nabi n’abavuga ko bamwizera ndetse bakanizera n’ijambo ry’Imana.“ – Ibihamya ku Bagabura, . 152.

b. Ni gute umucyo wo kumenya Kristo ugera kure kandi icyubahiro cye kikaguka? Yesaya 49:6.

c. Ni gute icyubahiro cy’Imana kizagaragazwa muri iyi minsi y’imperuka? Yesaya 60:1, 2; Matayo 5:16.

“Umwijima wo kumenya Imana nabi niwo utwikiriye isi. Abantu bariho baratakaza ubumenyi bw’imico yayo bafite. Yakomeje kumvwa nabi no gusobanurwa nabi. Iki nicyo gihe ubutumwa buvuye ku Mana bugomba gutangazwa, ubutumwa bufitemo imbaraga zimurika no gukiza mu bubasha bwabwo. Imico yayo igomba kumenyekanishwa. Mu mwijima w’iyi si hagomba kumenwamo umucyo w’icyubahiro cyayo, umucyo w’ubugiraneza bwayo, imbabazi n’ukuri.“ – Imigani ya Kristo, p. 415.

“Abizera b’abakorerabushake b’amatorero yacu bashobora gusohoza umurimo bashobora kuba bataratangira neza... Ahari urwinjiriro rwo kubona inzira neza, nihagire imiryango ishikamye neza mu kuri ihinjira, umuryango umwe cyangwa ibiri ahantu hamwe, maze ikore nk’ababwirizabutumwa... Bashobora gukwirakwiza ibitabo byacu, bagakora amateraniro mu ngo zabo, bakagirana ubumwe n’abaturanyi babo, ndetse bakabararikira kuza muri ayo materaniro. Bityo bakaba bashoboye gutuma umucyo wabo umurika kubw’imirimo myiza.“ - Ibihamya, vol. 8, p. 245.


Kuwa Gatatu 6 Ukuboza

3. KUZUZA ISI UBWIZA

a. Ni gute Imana itanga inshingano za nyuma zikomeye z’umurimo w’ivugabutumwa ryihuta? Ibyahishuwe 18:1-4. Ni kuki uyu murimo utakorwa n’intumwa umuntu yitoreye?

“Imana yagiye yohereza ubutumwa bukurikirana bwo gukangura abantu bacu ngo bagire icyo bakora, kandi bagikore nonaha. Ariko guhamagara ngo, ‘Ni nde ntuma?’ hitabye bake ngo, ‘Ndi hano ntuma’ (Yesaya 6:8).“ - Ibihamya, vol. 9, p.46.

“Benshi mu bavuga ko ari abanyedini ntacyo bakorera Kristo mu muhati wabo wihariye. Bashimishwa no gukoresha abandi umurimo ugenewe gukorwa nabo ubwabo, maze, mu gutuma habaho umwuka w’ubunebwe mu bakozi, bo bakiyumvira ko bari gukora ikintu cyiza bakoresheje abo bitoreye. Abantu nk’abo ntabwo bafite kwa kwizera gukorera mu rukundo, maze kukeza umutima. Ntabwo bafite idini ritunganye ryinjira mu mirimo yabo ya buri munsi maze rigashyira buri gikorwa cy’imibereho yabo ku murongo. Kwizera kuzima muri Kristo kugaragarira mu bikorwa byiza mu miryango yacu n’aho dutuye, mu gutekereza neza ku bakene hashyizwe mu gaciro, mu guhora twirinze isi, ndetse no gukoresha ubushobozi bwacu n’ibyo dutunze mu guteza imbere umurimo w’Imana. Ibi ntibigomba gukoranwa kwijujuta cyangwa kwitotomba, ahubwo mu mutuzo no mu bwisanzure nk’uko Kristo yatanze byose kubwacu.“ – Ibimenyetso by’Ibihe, 22 Kanama, 1878.

b. Ni izihe zimwe mu nzira dushobora kubamo abakozi bakorana n’Imana muri uyu murimo? 1 Abakorinto 3:9, 10.

“Ntihigeze kubaho ubukene bukomeye bw’umurimo wo kwitanga kandi ukomeje nk’ubungubu, igihe amasaha y’imbabazi ariho yihutira iherezo... Benedata na bashiki bacu, mbese muzitaba ijwi ry’i [Makedoniya]? ritabaza muvuga muti: ‘Tuzakora uko dushoboye, byombi harimo kuboherereza ababwirizabutumwa n’amafaranga. Tuziyanga ubwacu ku bijyanye no kurimbisha amazu yacu, ndetse no kwirimbisha ku mibiri, ndetse kugabanya cyane iby’ipfa. Tuzatanga ubushobozi twahawe mu murimo w’Imana, kandi natwe tuzitanga tutizigamye muri uyu murimo.’ ...

“Bityo bashobora gutanga umusanzu w’amafaranga yo kohereza inyandiko n’ibitabo ku badafite umucyo w’ukuri: bashobora gufasha kwishyurira ibikoreshwa n’abanyeshuri bakwiye umurimo w’ibwirizabutumwa. Nimureke buri faranga mushobora kubika ribikwe muri banki yo mu ijuru.“ - Ibihamya, vol. 5, pp. 732, 733.


Kuwa Kane 7 Ukuboza

4. KUMURIKIRA ABANTU

a. Ni ubuhe butumire bwizewe bw’imbabazi duhamagarirwa guha amahanga yose, kandi se ni gute tugomba kubutanga? Yesaya 55:3-5.

“Ndasaba ubwoko bw’Uwiteka kureka kunegurana ubwabo, no kwitangira ubwabo gutangaza ukuri kw’iki gihe... Ubu dukeneye kunama imbere y’Imana mu kwicisha bugufi k’umutima; kuko umunsi w’umwijima n’ibicu bibuditse urihutira kugera.

“Intambara ikomeye ya nyuma ituri imbere; ariko ubufasha nabwo bugomba kuzira abakunda Imana kandi bakumvira amategeko yayo, kandi n’isi, isi yose, igomba kumurikirwa n’ubwiza bw’Imana.“ – Urwibutso n’Integuza, 19 Mata, 1906.

“Uyu murimo wahawe abantu bose batumye Kristo abambwa hagati muri bo. Ariko umubatizo w’Umwuka Wera, ubwoko bw’Imana bugomba kuwukora, banyuze mu mikorere ya Shebuja, umurimo Kristo yakoze. Bagomba guhagararira ibikorwa by’urukundo rw’Imana ku isi yacu. Abafatanije akamero k’ijuru, ntabwo bagomba gukiza imitima yabo gusa, binyuze mu kwizera Yesu; ariko Kristo abavugaho ati, ‘Muri abakozi bakorana n’Imana. Nk’abahamya be, buri wese yamuhaye umurimo we. Nk’abamuhagarariye, bagomba guha isi ubutumwa bw’ubutumire bw’imbabazi.

“Kristo ategeka abigishwa be kuzamura Umucunguzi w’isi. Bagomba kugira igitekerezo cy’inshingano zabo kugirango babashe kwegurira ubushobozi bwabo umurimo wo gukiza imitima mu butumwa bw’uwatanze igitambo cyuzuye cyo kumurikira no gukiza isi.“ - Ibid., 22 Werurwe, 1898.

b. Ni iki gikwiye kwibukwa n’abashaka gufatanya n’abandi umucyo w’ukuri dusohoyemo uvuye ku Mana n’Ijambo Ryayo mu buryo butaziguye? Yesaya 55:9-11.

“Gahunda yo gutunga Bibiliya yari igitekerezo cyakomotse mu ijuru. Hariho benshi, abagabo n’abagore, bashobora kujya muri uyu murimo w’ivugabutumwa. Abakozi bashobora guhangwa gutyo kandi bakaba abantu b’Imana bakomeye. Muri ubu buryo Ijambo ry’Imana ryagejejwe ku bantu ibihumbi; kandi abakozi bagezwa ku bantu b’amahanga yose n’indimi zose. Bibiliya izanwa mu miryango, ndetse n’ukuri kwayo kwera kugera ku mutimanama. Abantu bagirwa inama yo gusoma, gusuzuma, no kwirebera ubwabo, maze bakaba bafashe inshingano yo kwakira cyangwa kwanga umucyo uvuye mu ijuru. Imana ntabwo izemera ko uyu murimo w’igiciro wayo ugenda udahawe ingororano. Izambika ikamba ry’intsinzi buri muhati wose ukozwe mu Izina Ryayo.“ - Christian Service, p. 141.


Kuwa Gatanu 8 Ukuboza

5. UMURONGO NGENDERWAHO W’IJURU USHYIZWE HEJURU

a. Igihe umwanzi atugwijeho ibigeragezo byo kureka umuhati wacu wo kugera ku mitima, Imana izadukorera iki? Yesaya 59:19.

b. Ni iyihe myitwarire y’intekerezo izadufasha gukomeza guhatana mu gihe cy’imibereho y’ibirushya? Yesaya 50:7.

“Mu busore bwanjye nishyizemo ko, igihe nzemera kugengwa n’imiterere runaka, imibereho yanjye izaba ibaye ukuneshwa; nakoze icyo nabonaga cyose ko ari inshingano yanjye, kabone n’ubwo ibyari binzengurutse byandwanyaga. Data yakundaga kenshi kuvuga ati, ‘Ellen, biramutse ari inshingano yawe kujya gushaka ahantu, byaba bigaragara cyane ko nta mpamvu yo gushidikanya kuri icyo kibazo. Urebye ku busore bwawe n’intege nke, Uwiteka azaguha ibihamya bigaragara ku nshingano yawe; kandi azaguha imbaraga zo kuzikora nta ngorane.’ Ariko, nanjye akaba riko mvuga, ‘Data, mugihe ibirushya bibonetse, ngomba gusaba ububasha burenzeho bwo guhangana nabyo, kandi mu kubigenza gutyo nzabona ubunararibonye bw’agaciro ntagereranywa, bwa bundi buzamfasha gukoresha ubushobozi nashinzwe.’

“Dore rero umurimo buriwese muri twe akwiye gukora. Ntabwo nigeze ngira igitekerezo cy’agaciro k’umutima mbere y’ubu. Ni gute dushobora gusobanukirwa agaciro k’umurimo w’agakiza? Ugereranije agaciro k’umutima, ibindi bintu byose birigitira mu kuba imburamumaro. Iyi si n’ubutunzi bwayo, iyi mibereho n’umunezero wayo, byose bigira ingaruka nto cyane, iyo tubigereranije n’umunezero w’umutima byibura umwe ukijijwe by’iteka. Kugeza dusobanukiwe ibyo uwo mutima uzishimira igihe ukijijwe ukajya mu bwami bw’icyubahiro; kugeza dusobanukiwe agaciro k’iyo mibereho igerwa ku mibereho y’Imana; kugeza dushoboye gusobanukirwa byuzuye ubukire bw’ingororano zibikiwe abanesha ndetse n’abazabona intsinzi – ntidushobora kumenya agaciro ntagereranywa k’umutima.“ – Urwibutso n’Integuza, 25 Werurwe, 1880.


Kuwa Gatandatu 9 Ukuboza

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni gute dushobora kwibungabunga mu murimo wacu w’ibwirizabutumwa uyu munsi?

2. Ni gute abizera basanzwe bashobora gukora umurimo mugari mu gukwirakwiza ukuri?

3. Ni gute dushobora guha agaciro umuhamagaro w’i Makedoniya?

4. Ni gute idini nzima ikora mu mibereho?

5. Ni ryari isi n’ubutunzi bwayo bizatakaza agaciro kuri twe?

 <<    >>