Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 3 Ku Isabato, 15 Ukwakira, 2016

KWAKIRA Messiya

Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu ma maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza“ (Yesaya 40:11).

“Yesu ni umwungeri mwiza. Yita ku ntama ze zitentebutse, zirwaye kandi zahabye. Zose azizi amazina. Ahangayikira buri ntama ye ndetse na buri mwana w’intama wo mu mukumbi we umukora ku mutima wuzuye urukundo, kandi gutaka gutabaza kumugera mu matwi.’’ - Ibihamya, vol. 5, p. 346

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibihamya, vol. 5, pp. 629-635. 

Kuwa Mbere 9 Ukwakira

1. IMBARAGA Z’IMANA N’INTEGE NKE ZACU ZIPFA

a. Uko tugenda dutekereza ku migambi yacu y’ahazaza, ni iki dukwiye kwibuka? Yesaya 40:6-8. Ni ayahe mashusho agaragaza neza gukomera kw’Imana ndetse, muri ako kanya, bikanagira aho bihurira n’iby’ubuhanga mu by’ubwenge? Umurongo 22 (ahabanza)

“Muri iki gihe, mbere y’ibihe bya nyuma bikomeye, kimwe nk’uko byagenze mbere y’irimbuka ry’isi ya mbere, abantu ubu bahugijwe n’ibinezeza no gukurikirana ibintu. Bazengurutswe n’ibigaragara ndetse n’ibyihuta cyane, batakaje ishusho y’ibitaboneka n’iby’iteka. Bariho bariyegurira ibintu bikoreshwa bibora bakabigurana ubutunzi butabora. Intekerezo zabo zikeneye kuzamurwa ndetse n’imirebere yabo ikagurwa. Bakeneye gukurwa mu bunebwe bushingiye ku kurota ibyo mu isi.‘’

“Bakeneye kwigira ku guhaguruka kw’amahanga no kurimbuka kwayo nk’uko byagaragajwe neza mu mpapuro z’Ibyanditswe Byera, ukuntu kutagira umumaro n’icyubahiro cyo mu isi ari ubuyobe gusa. Babuloni no gukomera kwayo kose n’ubwiza bwayo, bitagira uko bisa mu byo iyi si yaba yarabonye – ububasha n’ubwiza byagaragariraga abantu b’icyo gihe nk’ibishikamye kandi bidashobora kuzarimbuka – mbega ukuntu yavuyeho burundu! Nk’uko bigendekera ‘indabo z’ibyatsi’ niko yarimbutse. Ni nako kandi bigendekera ibintu byose bidafite Imana nk’urufatiro. Ibifatanijwe gusa n’umugambi wayo nk’umurunga nibyo biramba. Amahame yayo niyo kintu gishikamye gusa iyi si yigeze kumenya.“ - Uburezi, p. 183.


Kuwa Kabiri 10 Ukwakira

2. IMANA IMWE RUKUMBI Y’UKURI

a. Igihe Yesaya yahanuraga kwinjira i Yerusalemu mu kunesha kwa Yesu, ni iki yahishuye ku murimo wa Mesiya? Yesaya 40:9-11.

“Ukuri k’ubutumwa bwa malayika wa gatatu kwagaragajwe na bamwe nk’ibisobanuro byumagaye; ariko muri ubu butumwa niho Kristo agomba gutangarizwa nk’uriho. Agomba guhishurwa nk’uwa mbere akaba n’uw’iherezo, nka NDIHO, igishyitsi cy’urubyaro rwose rwa Dawidi, akaba inyenyeri irabagirana kandi yo mu ruturuturu. Binyuze muri ubu butumwa imico y’Imana iri muri Kristo igomba kugaragarizwa isi.“ - Ibihamya, vol. 6, p. 20.

“Muri Kristo harimo impuhwe nk’iz’umwungeri, urukundo rwa kibyeyi, n’ubuntu butagira ikibwanduza bw’Umukiza ugira ibambe. Imigisha ye ayigaragaza mu buryo bunoze. Ntabwo ashimishwa no kumenyekanisha imigisha ye gusa; ahubwo ayitanga mu buryo bureshya abantu, kugirango abashe gukongeza icyifuzo cyo gukomeza kuyitunga. Bityo niko abagaragu be bagomba kugira umwete wo kwerekana muri ubwo buryo ubutunzi bw’icyubahiro cy’impano itavugwa. Urukundo ruhebuje rwa Kristo ruzagira umurimo wo gutera inyota no gutsinda imitima, mu gihe gusubiramo amahame by’imigenzo gusa bitagira akamaro... Bwira abantu ibye ko ari inyamibwa iruta abantu inzovu, kandi n’ukuri ni mwiza bihebuje (Indirimbo 5:10, 16). Amagambo yonyine ntabwo ashobora kubisobanura. Nibigaragarire mu mico yacu ndetse binaboneke mu mibereho... Haboneke muri buri wese urukundo rwihangana rwa Kristo, kwera kwe, ubugwaneza, imbabazi, n’ukuri bigomba kugaragarizwa isi.“ – Uwifuzwa Ibihe Byose, pp. 826, 827.

b. Ni he dukwiye gushakira agakiza, kandi se ni ukubera iki? Yesaya 45:21, 22.

“Zana umutima wawe wose kuri Yesu. Ihane ibyaha byawe, waturira Imana, wange gukiranirwa kose, maze ube witunganirije amasezerano ye yose.“ – Ibihamya, vol. 5, p. 634.

“Mbese abizera bacu ntabwo bazahoza amaso yabo ku Mukiza wabambwe akanazuka, uwo muriwe ariho ibyiringiro byabo by’ubugingo bw’iteka buhurira? Ubu nibwo butumwa bwacu, ibitekerezo byacu, imyizerere yacu, umuburo wacu ku batihana, gutera inkunga kwacu ku bafite agahinda, ibyiringiro kuri buri mwizera. Dushoboye kubyaza ubushake mu bantu bubatera guhanga amaso kuri Kristo, dushobora kuva mu nzira, maze tukabasaba gusa gukomeza guhanga amaso ku Mwana w’Intama w’Imana. Bityo bakaba babonye icyigisho cyabo.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi [E. G. White Comments], vol. 6, p. 1113.


Kuwa Gatatu 11 Ukwakira

3. UBUMWE BUHORAHO

a. Ni gute Umwami avuga urukundo rugira neza afitiye abana be? Yesaya 49:15, 16; Matayo 12:50; Abagalatiya 3:29. Ni gute twakwizera ko turi muri abo bana?

“Abifatanya na Kristo mu mibabaro n’agahinda icyo gihe bazanasangira ku cyubahiro cye hirya y’ibihe. Ntabwo aterwa isoni no kubita benese (Abaheburayo 2:11). Abamalayika be barabakorera. Kugaruka kwe kuzaba nk’uk’Umwana w’Umuntu, bityo mu cyubahiro cye yimenyekanishe afite ubumuntu. Ku bazaba barihuje nawe, Arababwira ati: ‘N’ubwo umubyeyi yashobora kwibagirwa umwana we ariko jye sinzakwibagirwa “Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi “(Yesaya 49:16). ‘kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka‘’...

“Kugirana ubumwe na Kristo kubwo kwizera kuzima buraramba; ubundi bumwe ubwaribwo bwose bugomba kurimbuka. Kristo yabanje kuduhitamo, yishyura igiciro kitavugwa kubwo gucungurwa kwacu; kandi abizera nyakuri bahitamo Kristo nk’uwa mbere n’uw’iherezo ndetse n’uruta byose muri byose. Ariko ubu bumwe budusaba ikintu runaka. Ni ubumwe bwo kumwishingikirizaho bivuye ku mutima, bugomba kwinjirwamo n’ufite ishema. Abahanga ubu bumwe bose bagomba kwiyumvamo ko bakeneye amaraso ahongerera ya Kristo. Bagomba kugira ihinduka ry’umutima. Bagomba kwegurira ubushake bwabo ubushake bw’Imana. Hazabaho intambara hagati y’inzitizi z’inyuma n’iz’imbere. Hagomba kubaho umurimo uryana wo kwihambura kimwe n’uwo kwihambira. Ubwibone, kwikanyiza, kugendana n’ibigezweho, kuba uwisi – icyaha mu ishusho yacyo yose – bigomba kuneshwa niba dushaka kujya mu bumwe na Kristo. Impamvu bamwe babona imibereho ya Gikristo ari ingorabahizi, impamvu bagenda bahindagurika, nti bagume hamwe ni ukubera ko bashaka kwihambira kuri Kristo batarabanza kwihambura kuri ibi bigirwamana bakunda.“ - Ibihamya, vol. 5, pp. 230, 231.

b. Uko turundurira imibebereho yacu yose mu buyobozi bw’Umwungeri mwiza, ni ubuhe bwishingizi duhabwa? Zaburi 36:7; 34:22.

“Uwiyambitse ubumuntu azi ukuntu yaririra imibabaro abantu bahura nayo. Ntabwo Kristo azi buri mutima gusa, n’ibyo uwo mutima ukeneye n’ibigeragezo byawo by’umwihariko, ahubwo anazi buri mibereho yose igora ndetse ikabangamira umwuka. Amaboko ye aramburanye impuhwe kuri buri mwana ufite imibabaro. Abababara cyane ni nabo babona impuhwe n’imbabazi ze kurutaho. Akorwa ku mutima n’icyiyumvo cy’ubumuga bwacu, kandi yifuza ko twashyira ibirushya n’akaga kacu ku birenge bye maze tukabirekerayo.“ – Umurimo wo Gukiza, p. 249.


Kuwa Kane 12 Ukwakira

4. GUHA AGACIRO AMATEGEKO

a. Ni uwuhe murimo Yesu ashaka ko dukorera imitima iri mu mwijima? Yesaya 42:5-7.

“Nk’ubwoko tugomba kongera tugahinduka, imibereho yacu ikezwa ngo itangaze ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Mu murimo wo gukwirakwiza ibitabo byacu, tugomba kuvuga ku rukundo rw’Umukiza tubikuye mu mutima ufite ubushyuhe kandi ubabaye. Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kubabarira ibyaha; ubu butumwa nitutabubwira abatarahinduka, kutita ku bintu kwacu gushobora kuzana kurimbuka. Ukuri kwa Bibiliya gufite umugisha kandi gukiza imitima kwandikwa mu mpapuro zacu. Hariho benshi bashobora gufasha mu bitabo byacu bya buri gihembwe. Umwami aduhamagarira twese gushaka uko twakiza imitima irimbuka. Satani ari ku murimo ngo abe yayobya n’intore, ubu rero nicyo gihe cyacu cyo gukorana ubushishozi. Ibitabo byacu bigomba gushyirwa aho abantu babibona; ubutumwa bwiza bw’ukuri dusohoyemo bugomba kugezwa mu mijyi yacu nta gutindiganya. None se ntabwo dukwiye guhaguruka ngo dukore inshingano zacu?

“Nitugira inyigisho n’imibereho ya Yesu ibyigisho byacu, buri kintu kibayeho kizatubera icyigwa cy’ijambo rishishikaje. Ni muri ubwo buryo Umukiza yabwirije ubutumwa bwiza mu nzira nyabagendwa no mu tuyira duto; kandi uko yagendaga avuga, agatsiko gato kamutegaga amatwi nyuma kakaza guhindukamo igiterane gikomeye.“ - Ibihamya, vol. 9, p. 63.

b. Imana ibona ite amategeko yayo? Yesaya 42:21. Ibi se twabyigiraho iki?

“Tugomba guhatanira guhagurutsa abizera b’itorero, n’abatagira aho babogamiye, ngo babone kandi biyitirire amategeko y’ijuru. Tugomba kuvuga cyane aya mategeko ndetse tukanayubahisha. – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 2, p. 403.

“Uwavuze kera mu binyejana byinshi byahise wavuze amategeko y’Imana ku musozi Sinayi, ubu noneho yaje kuyavuga cyane no kuyubahiriza. Mu kibwirizwa cye cyo ku musozi yasobanuye amategeko, agaragaza icyo buri tegeko rimenyekanisha. Kwikunda yabisobanuye ko ari ugusenga ibigirwamana, irari rikaba ubusambanyi, n’umujinya ukaba ubwicanyi. Yatumye ihuriro ry’umwuka n’amategeko kugaragara, kandi agaragaza ko agera kuri buri gice cyose cy’ubuzima.‘’

“Mbere y’isanzure ry’ijuru, mbere y’abamalayika baguye, mbere y’abo yaje gukiza, Kristo yabayeho akurikiza amategeko y’Imana. Kubwo kumvira ibyo asaba kwe guheranije, yayashyize hejuru maze arayakomeza...

“Nk’uko Kristo yabayeho akomeza amategeko mu bumuntu, niko natwe tuzabigenza niba dushaka gushyigikirwa n’umunyambaraga ngo tugire imbaraga.“ – Ibimenyetso by’Ibihe, Werurwe 4, 1897.


Kuwa Gatanu 13 Ukwakira

5. KURINDA AMASO N’AMATWI BYACU

a. Ni iki Umwami ashaka ko dukoresha amaso yacu n’amatwi? Yesaya 42:19, 20. Kubera iki?

“Imana ntabwo ishaka ko twumva ibigomba kumvikana byose, cyangwa kubona ibigaragara byose. Ni umugisha ukomeye cyane gufunga amatwi, kugirango tutumva, no gufunga amaso, ngo tutabona. Imihangayiko yacu ikomeye ikwiriye kuba kwifuza kugira amaso areba kure kugirango dushobore gusobanukirwa nibishobora kutugeraho, n’ugutwi kwihuta cyane gusama gucyahwa gukenewe n’impanuro, kugirango kuba ba ntibindeba no kutita ku bintu kwacu bitatujyana ahanyerera maze tukaba abantu bibagirwa badakora umurimo.“ - Ibihamya, vol. 1, pp. 707, 708.

“Ibyo tugaburira intekerezo zacu bigira ikintu bihindura kinini. Dushobora kureka intekerezo zacu zikibera mu bishimishije no kubaka ibitabashwa, ariko se ibyo bishobora kutumarira iki? Bizaturimbura gusa, umutima n’umubiri... Dukeneye kugira ububasha budushoboza gufunga amaso ngo tutareba ibintu bitagira aho bitugeza, bitari iby’ubupfura, bitazadutunganya cyangwa ngo bitweze; ndetse no gufunga amatwi yacu ngo tutumva icyaricyo cyose kibuzanijwe mu Ijambo ry’Imana. Itubuza kwibaza ku bibi, kuvuga ibibi ndetse no gutekereza ibibi.“ - Our High Calling, p. 334.

b. Ni iki Imana ishaka ko twitegereza? Abaheburayo 12:1, 2.

“Nimureke turebe kuri Yesu maze twibaze ku bwiza bw’imico ye, maze kubwo kwitegereza tuzahinduka tumere gutyo. Ibid.


Kuwa Gatandatu 14 Ukwakira

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni gute igitekerezo ku kudapfa kiduha ishusho nziza ku bugingo?

2. Ni mu buhe buryo dushobora kubwira abandi ibya Yesu n’urukundo rwe?

3. Sobanura ubwimbike bw’ubumwe nyakuri na Kristo

4. Ni mu buhe buryo Kristo yakomeje amategeko mu byigisho bye n’icyitegererezo?

5. Ni ibihe bintu dukwiye gufungira amaso n’amatwi yacu?

 <<    >>