Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 5 Ku Isabato, 29 Ukwakira, 2016

Kwitegereza Umwana w’Intama

“Nyamara ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha (Yesaya 53:5).

“Nimurebe, yemwe nimurebe ku musaraba w’i Kaluvari; murebe inzirakarengane y’ibwami ibabazwa kubwacu.’ -’ That I may Know Him, p. 65.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibihamya, vol. 2, pp. 200-215. 

Kuwa Mbere 23 Ukwakira

1. URURIMI RW’UMWIGISHA

a. Ni gute dushobora kuvugisha abandi nk’uko Kristo yabigenzaga? Yesaya 50:4, 5.

“Ubusanzwe twe twirebaho kandi tukumva ko twihagije. Ariko iyo twize ibyigisho Kristo ashaka kutwigisha, dufatanya nawe akamero ke; guhera ubwo tugatangira kubaho imibereho ye. Urugero rwiza cyane rwa Kristo, rutagira akagero ndetse rwiyoroshya urwo yakoresheje ngo abashe kwinjira mu marangamutima y’abandi, akarirana n’abarira, akishimana n’abishimaga, rushobora kugira imbaraga ikomeye ku bamukurikira bose babyitayeho...

“Ahatuzengurutse hari imitima iri mu kaga. Hirya no hino, ahantu hose, dushobora kubabona. Nimureke dushakishe iyi mitima ibabara maze tuvuge ijambo mu gihe gikwiye kugirango tubashe guhumuriza imitima yabo. Nimureke tube imiyoboro izatemberamo amazi y’impuhwe amara inyota.

“Mubo duhura nabo bose dukwiye kwibuka ko muri buri bunararibonye bw’abandi haba harimo ibice bifunguriwe kureba ku ruhande rudapfa. Ku mapaji y’ubwenge bwibuka haba handitse amateka y’imibabaro bitabonwa n’amaso y’amatsiko. Aho handitsweho ibintu by’igihe kirekire, intambara zikomeye zirimo ibigeragezo, wenda akaga k’imibereho yo mu rugo, ihora buri munsi ica intege umuhati, ibyiringiro, no kwizera. Abarwana intambara y’imibereho bashobora guhumurizwa no kwitabwaho koroheje gusaba gusa umuhati usunitswe n’urukundo. Ku bantu bameze batyo, guhabwa ikiganza kivuye ku nshuti nyakuri byaba byiza kuruta ifeza n’izahabu. Amagambo y’ubugwaneza aba ameze nko kwakira kumwenyura kwa malayika.“ – Umurimo wo Gukiza, pp. 157, 158.


Kuwa Kabiri 24 Ukwakira

2. IBINTU BIKWIRIYE GUHANGWA AMASO

a. Ni ibihe bimwe mu bintu Kristo yahuye nabyo kubwacu? Kubera iki yabikoze? Yesaya 50:6; 52:13-15.

“Umunyacyubahiro Umwana w’Imana... yihanganiye gutukwa, gukobwa, no kugirirwa nabi biteye isoni, kugeza ubwo ishusho ye yangijwe cyane kuruta iy’undi muntu wese, ishusho ye igatandukana n’iy’abandi bana b’abantu. (Yesaya 52:14).

“Ni nde ushobora gusobanukirwa urukundo yagaragaje! Ingabo z’abamalayika zitegerezanije gutangara kwinshi n’agahinda zireba uwari Umunyacyubahiro w’ijuru, kandi wari warambaye ikamba ry’icyubahiro, noneho yambaye ikamba ry’amahwa, inzirakarengane yariho iva amaraso kubw’umujinya w’ikivunge cy’abantu, barekuriweho umujinya wa Satani ukabatera ubusazi. Zitegereza uwababazwaga yihanganye ababazwa ku mutwe n’ikamba ry’amahwa. Amaraso y’ubugingo bwe atemba ava muri buri mutsi. Ibi byose bitewe n’icyaha! Nta kindi kintu cyashoboraga gutuma Kristo asiga icyubahiro n’ubutware bwe bw’ijuru, ngo aze muri iyi si yuzuye ibyaha, guteshwa agaciro, gusuzugurwa, no kwangwa n’abo yari yaje gukiza, ngo hanyuma aze kubabarizwa ku musaraba, uretse urukundo rw’iteka, kandi rucungura, ruzakomeza kuba ibanga rikomeye.“ - Ibihamya, vol. 2, p. 207.

“Ubwibone no kwihimbaza ntibishobora kuba mu mutima uhora wibuka ibyabereye i Kaluvari.“ – Uwifuzwa Ibihe Byose p. 661.

b. Sobanura kuboneka kwa Yesu nk’uko kwari kwarahanuwe n’umuhanuzi Yesaya. Yesaya 53:2. Ni kuki bamwe basubijwe inyuma n’imigaragarire ye?

“Kwihuza n’isi bireshya kandi bigahumisha intekerezo, ku buryo kwera gutinya Imana, no kuba indahemuka biba bitakigira imbaraga zo gutuma abantu bashikama. Imibereho yoroheje ndetse idakebakeba ya Kristo igasa n’aho nta mbaraga ifite. Kuri benshi bavuga ko ari abahungu n’abakobwa b’Imana, Yesu Igikomangoma cy’ijuru, ameze nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye: nta shusho cyangwa ubwiza bwatuma yifuzwa.“ – Urugo rwa Kidivantisiti, p. 461.

“Ubuhanuzi bwahanuye ko Kristo yari kuboneka nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye. [Yesaya 53:2, 3] Iki gice gikwiye kwigwa. Kigaragaza Kristo nk’Umwana w’Intama w’Imana. Abashyirwa hejuru n’ubwibone, bafite imitima yuzuye ubwirasi, bakwiye kureba kuri iyi shusho y’Umucunguzi wabo, maze bakicishiriza bugufi mu mukungugu. Icyo gice cyose gikwiye gufatwa mu mutwe. Imbaraga zacyo zizoroshya ndetse zicishe bugufi umutima wangijwe n’icyaha no kwishyira hejuru.“ – Umwigisha w’Abasore, 20 Ukuboza, 1900.


Kuwa Gatatu 25 Ukwakira

3. UWASUZUGUWE AKANANGWA

a. Ni gute benshi bitwara ku rukundo rwa Yesu? Yesaya 53:3. Ni iki yihanganiye kubwacu? Imirongo 4, 5.

“Byanyuze mu kwitanga guheranije no mu mibabaro itavugwa ngo Umucunguzi ashyire agakiza aho tugashyikira. Hano mu isi ntabwo yari azwi kandi ntiyari yubashywe, kuburyo, binyuze mu kwicisha bugufi kwe gutangaje, yagombaga gutuma umuntu agera ku rugero rwo guhabwa icyubahiro cy’iteka n’umunezero udashira mu ijuru. Mu gihe cy’imyaka mirongo itatu y’imibereho yamaze ku isi, umutima we wari wuzuye agahinda gakomeye. Inzira iva mu muvure ikagera i Kaluvari yari yijimishijwe n’umubabaro n’agahinda. Yari umunyamibabaro, kandi wamenyereye intimba, yihanganira iyo ntimba ku buryo nta rurimi rw’umuntu rwabisobanura. Yashoboraga kuvuga mu kuri ati, ‘Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n’uwanjye’ (Amaganya 1:12). Nubwo yangaga icyaha by’ukuri, ariko kandi yarundanije ku mutima we ibyaha by’abari mu isi bose. Nta cyaha yari afite ariko yihanganiye igihano cy’abanyabyaha. Yari inzirakarengane, ariko yitanga nk’ingurane y’abanyabyaha. Igihano cya buri cyaha cyatsikamiye umutima w’ubumana w’Umucunguzi w’abari mu isi. Ibitekerezo bibi, amagambo mabi, ibikorwa bibi bya buri muhungu n’umukobwa wa Adamu, byamuzaniye igihano kuko yari yabaye incungu y’umuntu. N’ubwo icyaha kitari icye, umutima we wari washenjaguwe kandi wakomerekejwe n’igicumuro cy’abantu, maze we utari azi icyaha ahinduka icyaha kubwacu, kugirango tubashe guhinduka gukiranuka kw’Imana muri we.“ – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, p. 322.

“Mbega ukuntu ari bake gusa bafite igitekerezo ku mubabaro wageze ku mutima w’Umwana w’Imana mu gihe cy’imyaka mirongo itatu yamaze hano ku isi.“ - That I May Know Him, p. 66.

“Umwana w’Imana yarasuzuguwe ndetse arangwa kubera twe. Mbese ushobora kurebesha amaso y’umutima ku musaraba maze ukabona umubabaro wa Kristo, maze ukubahuka kuvuga inkuru zawe z’amahano wagushije, inkuru zawe z’ibigeragezo? Mbese washobora kurera mu mutima wawe kwihorera ku banzi bawe, mu gihe isengesho rya Kristo ryavaga mu minwa ihinda umushitsi, asabira abamwicaga bamushinyaguria agira ati – Data, ubababarire kuko batazi ibyo bakora (Luka 23:34)? ...

“Ntitugomba kwihebeshwa n’ubwimbike bw’agasuzuguro kageze ku Mwana w’Imana kugirango atuzamure adukure mu guteshwa agaciro n’ububata bw’icyaha atwicaze iburyo bwe... Igihe ni iki ngo dutange amasaha yacu y’igiciro mu kumesa imyenda yacu y’imico tuyihindure umweru mu maraso y’Umwana w’Intama, kugirango tubashe kuba muri ba bantu bambaye imyenda yera bazaba bazengurutse intebe y’ubwami ikomeye yera. Ibid., p. 65.


Kuwa Kane 26 Ukwakira

4. INZIRAKARENGANE ITIVOVOTA

a. Ni iki twakwigira ku kuntu Yesu yitwaye ku karengane kamugezeho mu gihe cyo kubambwa? Yesaya 53:6-9; 1 Petero 2:19-24.

“Tugomba kujya ahantu hacu hatunganye mu kwicisha bugufi no kwihana ku birenge by’umusaraba. Dushobora kwiga icyigwa cyo kwicisha bugufi no kwiyoroshya mu ntekerezo uko tugenda tuzamuka umusozi w’ i Kaluvari, maze, kubwo kureba ku musaraba, tukabona Umukiza wacu ababara, Umwana w’Imana apfa, ukiranuka mu cyimbo cy’ukiranirwa. Tukabona we washoboraga guhamagaza umutwe w’ingabo z’abamalayika zikaza kumufasha akoresheje ijambo rimwe gusa, yahinduwe urwamenyo n’igikinisho, uwo gutukwa no kwangwa. Yaritanze ngo abe igitambo cy’ibyaha. Ubwo yatukwaga, ntacyo yakangishije; ubwo yashinjwaga ibinyoma, ntabwo yabumbuye akanwa ke. Yasengeye ku musaraba asabira abamwicaga. Yariho abapfira. Yariho atanga igiciro cy’iteka kuri buri wese muri bo. Ntiyashakaga kugira n’umwe atakaza muri abo yaguze igiciro gikomeye. Yaritanze ngo akubitwe anashinyagurirwe ntiyijujuta. Kandi iyi nzirakarengane itaritotombaga yari Umwana w’Imana. Intebe ye y’ubwami ihera mu bihe bidashira ndetse n’ubwami bwe ntibuzahanguka.“ – Kugirango Mumenye, p. 65.

“Mu kwicisha bugufi kwe, Kristo yageragereshejwe ibishuko bikomeye, afite imbaraga zo kwihangana zikomeye cyane kurenza iz’umuntu uwariwe wese igihe ageragezwa n’umubi, kuko nyine n’akamero ke kari karenze ak’umuntu. Uku ni ukuri kw’ibanga rikomeye, kuba Kristo yarihuje n’umuntu afite impuhwe nyinshi. Imirimo mibi, ibitekerezo bibi, amagambo mabi ya buri mukobwa n’umuhungu wa Adamu byamutsikamiraga umutima we w’ijuru. Ibyaha by’abantu byamuzaniye igihano, kuko yari yabaye inshungu y’umuntu, maze akikorera ibyaha by’abari mu isi.“ - Ibid., p. 66.

b. Umugambi w’ijuru wari uwuhe mu kohereza Kristo ku isi? Yesaya 53:10.

“Umunyacyubahiro ukomeye wo mu ijuru ntabwo yihimbazaga. Ibyo yakoze byose byari bihuje n’agakiza k’umuntu. Inarijye y’uburyo bwose yaracyahwaga mu maso ye. Yakiriye akamero kacu kugirango abone uko ababazwa ku bwacu, ahindura ubugingo bwe igitambo cy’ibyaha. Yakubiswe n’Imana ndetse arababazwa kugirango akize umuntu igihano yari akwiriye kubwo gucumura amategeko y’Imana kwe. Kubw’umucyo umurikira ku musaraba, Kristo yasabye kwireherezaho abantu bose. Umutima we wa kimuntu wari usonzeye cyane iyo nyoko. Amaboko ye yari aramburiwe kubakira, maze ahamagarira bose kumusanga. Imibereho ye hano ku isi yari igikorwa gikomeza cyo kwiyanga no kwiyoroshya.“ - Ibihamya, vol. 4, p. 418.


Kuwa Gatanu 27 Ukwakira

5. IBYOKURYA BY’IBITEKEREZO

a. Ni iki cyatumye Kristo yemera gupfa urupfu rubi gutyo? Yesaya 53:11, 12.

“Umucunguzi mwiza cyane... ntabwo yapfuye nk’intwari mu maso y’ab’isi, yuzujweho imidari, n’abantu bari ku rugamba. Yapfuye nk’umunyabyaha wakatiwe, amanikwa hagati y’isi n’ijuru – yapfuye urupfu rw’isoni, atejwe agasuzuguro no gutukwa n’nteko y’abantu buzuye ibyaha bikabije...

“Uku gusuzugurwa kose k’Umutware w’ijuru kwari uk’umuntu w’umunyacyaha kandi waciriweho iteka. Yagiye ajya hasi cyane mu gusuzugurwa kwe, kugeza ubwo nta handi hasi yagombaga kujya, kugirango rero akure umuntu mu kwandura kwe kw’intekerezo. Ibi byose byari kubera wowe.“ – Kugirango Mumenye, p. 68.

b. Ni iki uku kwicisha bugufi gutangaje gushobora kudutera gutekereza? Abaheburayo 2:3, 14, 15.

“Uko waba umunyabyaha kose, uko wacumura kose, urahamagarwa, waratoranijwe. ‘Nimwegere Imana nayo izabegera’ (Yakobo 4:8). Nta muntu n’umwe uzahatirwa kuza kuri Kristo atabishaka. Umutware w’ijuru, Umwana wenyine w’ikinege w’Imana nzima y’ukuri, yagufunguriye inzira ngo umusange, kubwo gutanga ubugingo bwe nk’igitambo ku musaraba w’i Kaluvari. Ariko mu gihe yababajwe ibi byose kubwawe, we aratunganye, arakiranuka, ntashobora kubona gukiranirwa. Ariko kandi ibi ntabwo bigomba kukujyana kure ye; kuko aravuga ati; ‘Sinaje guhamagara abakiranutsi, ahubwo naje guhamagarira abanyabyaha kwihana.’ (Mariko 2:17).“ - Fundamentals of Christian Education, pp. 251, 252.


Kuwa Gatandatu 28 Ukwakira

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni iki dukwiye kwiga kugirango tubashe gukomeza kuba umugisha ku bandi?

2. Bizatwungura iki nidufata mu mutwe Yesaya 53?

3. Nidukomeza kwiyibutsa imibabaro ya Yesu ku musaraba ni iki tutazashobora gukora?

4. Ni kuki Kristo yakomeje kwicecekera ari ku musaraba uretse gusa asengera abanzi be?

5. Ni gute dushobora kugaragaza ishimwe ku byo Yesu yadukoreye?

 <<    >>