Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 4 Ku Isabato, 22 Ukwakira, 2016

Ihumure no Kwitaho by’Umuremyi

“[Umugaragu w’Imana] Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye (Yesaya 42:4).

“Kubwo kwiga ijambo ry’Imana tuzabona ko tutaretswe ngo tugume mu ntege nke zacu, mu gushidikanya kwacu, kandi ko nta mpamvu zatuma tuzimirira mu gucika intege. Tuvuge mu kwizera, dukorere mu kwizera. Twishishikarize kwizera gukorera mu rukundo kugatunganya umutima.“ – Urwibutso n’Integuza, 19 Gicurasi, 1896.

Igitabo Cyifashishijwe:   Umurimo wo Gukiza, pp. 29-43. 

Kuwa Mbere 16 Ukwakira

1. UMURONGO DUKWIYE KUGENDERAHO

a. Ni hehe Imana Data ishaka ko twese tureba – kandi se ni ukubera iki? Yesaya 42:1.

“Yesu yari isoko y’imbabazi zikiza kub’isi; kandi mu gihe cy’iyo myaka yose yamaze ari wenyine i Nazareti, imibereho ye yatembanaga impuhwe no kwiyoroshya. Abashaje, abababaye n’abaremerewe n’ibyaha, abana bakina n’umunezero uzira igicumuro, ibiremwa bito byo mu gasozi, inyamaswa zihanganira uburemere – byose byari binejejwe no kuhaba kwe. We wari ufite ijambo ry’ububasha ryashimangiye amasi yarunamaga agafasha akanyoni kakomeretse. Nta kintu na kimwe ku isi atabonaga, kandi nta kintu na kimwe yirengagizaga gukorera.

“Bityo uko yakomezaga gukura mu bwenge n’igihagararo, Yesu yongereye impuhwe z’Imana mu bantu... Ikirere cy’ibyiringiro n’umwete cyari kimuzengurutse cyamuhinduraga umugisha muri buri rugo.

“Yari abereyeho gushimisha, kubaha no guhesha icyubahiro Se mu bintu bisanzwe by’ubuzima. Umurimo we watangiye yiyegurira umurimo woroheje w’ubukorikori urushya kugirango abashe kubona umutsima wa buri munsi. Yabaga ari gukorera Imana haba igihe yabaga ari ku ntebe y’umubaji cyangwa ari gukora ibitangaza mu kivunge cy’abantu benshi. Kandi buri musore wese ukurikiza urugero rwa Yesu imuhira iwabo horoheje mu kuba indahemuka no kumvira, nawe ashobora kwiringira amagambo yavuzwe na Yesu, ... ‘Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira (Yesaya 42:1).“ – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 74.


Kuwa Kabiri 17 Ukwakira

2. UMWIGISHA MUKURU UMWE RUKUMBI

a. Ni iki ubuhanuzi bwa Yesaya bwashakaga kuvuga ku ijwi rya Yesu? Yesaya 42:2.

“Ntabwo ijwi rya Kristo ryumvikaniye mu birorero, mu buryo bwumvikana nk’urusaku ku bataremeranyaga n’inyigisho ze. Ntan’ubwo ijwi rye ryumvikaniye mu mayira asenga Se, ngo byumvwe n’abantu. Ijwi rye ntabwo ryumvikanye mu bitwenge by’umunezero. Ntabwo ijwi rye ryazamuriwe kwishyira hejuru, ngo wenda yunguke kwishimirwa no kubeshywabeshywa n’abantu. Iyo yabaga agiye mu gikorwa cyo kwigisha, yakuraga gahunda ye ahantu h’urusaku rw’imigi maze akagana ahantu hatuje ho kuruhukira hashobora kugirana ubumwe burenzeho n’ibyigisho bye byo kwicisha bugufi, impuhwe, n’agaciro, ibyo yashakaga gutera mu ntekerezo z’abantu. Yihunzaga gushimwa n’abantu maze akihitiramo ahantu hiherereye h’ikiruhuko cyuje amahoro kuruta urusaku n’akayubi byo mu mibereho ipfa. Ijwi rye ryakundaga kumvikanira mu guhuza na Se mu buryo bushikamye kandi buhozaho; kandi na none muri ibyo bikorwa agahitamo umusozi witaruye indi, ndetse kenshi akamara amajoro ari mu masengesho kugirango bibashe kumushyigikira aneshe ibigeragezo yagombaga guhura nabyo, no gusohoza umurimo w’ingenzi yaje gukora kubw’agakiza k’abantu. Kwinginga kwe kwabaga gukomeje kandi kuminjiriyemo indirimbo imiborogo n’amarira. Kandi ariko hamwe n’imiruho yaruhiraga imitima mu gihe cya nijoro, ntabwo yarekeragaho imirimo ye ku manywa. Mu gitondo yongeraga gutangira umurimo we w’imbabazi n’impuhwe zitagira icyo zisubiza inyuma.“ – Umwuka w’Ubuhanuzi, vol. 2, pp. 30, 31.

“Umukiza yagombaga kwitwara ku bantu ubwe mu buryo bunyuranye n’ubwo abigisha bariho icyo gihe. Mu mibereho ye nta rusaku rwo guhangana, nta gusenga kuvanze n’ubwirasi, nta gikorwa cyo gukurura kurangarirwa, cyagombaga kubaho. Mesiya yagombaga kuba ahishwe mu Mana, kandi Imana yagombaga kugaragarira mu mico y’Umwana wayo.“ – Abahanuzi n’Abami, p. 693.

b. Ni iki abumvise amagambo ya Yesu bavuze ku miterere yo kuvuga kwe? Yohana 7:46.

“Yesu niwe rugero rwacu. Ijwi rye ryari riryoheye amatwi, kandi ntabwo ryazamurwaga hejuru n’urusaku, yavugaga ashize ubwoba igihe yabaga ariho avugana n’abantu. Ntabwo yavugaga yihuta cyane ku buryo amagambo ye yabaga anigana mu buryo bwatuma bigorana kumwumva. Yasobanuraga buri jambo mu buryo bwihariye.“ – Urwibutso n’Integuza, 5 Werurwe, 1895.

“[Abigishwa mu cyumba cyo hejuru] bitegereje ibirenge n’ibiganza byangijwe n’imisumari y’ubugome. Bahise bamenya ijwi rye, ritameze nk’irindi baba barumvise ryose.“ – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 803.


Kuwa Gatatu 18 Ukwakira

3. KUGERA KU BANDI

a. Ni iki kindi Yesaya yahanuye ku byerekeye Yesu? Yesaya 42:3. N’iki kindi cyari gikubiye mu murimo w’Umwami? Yohana 10:16; Matayo 12:20, 21.

“Itorero ntabwo ryigeze ryigishwa gukorera hirya y’abizera baryo. Abantu benshi bo hanze y’itorero bashobora kumurikirwa, n’umucyo mwinshi wazanywe mu itorero, Iyaba buri mwizera w’itorero muri buri gihugu, uvuga ko afite umucyo w’ukuri wateye imbere yarakoranye umutima we wose n’ubugingo bwe kugirango azane imitima ku kuri. Iyo bakorera hamwe bose umurimo n’ubwo waba ari muto cyane ugakorwa n’abizera b’itorero kubwo abantu bakeneye umucyo, bari hanze y’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ... Umwami yadushyiriyeho inshingano kuri buri mutima. Mu rubanza nta muntu uzagira urwitwazo rwo kwerekana ku kuba atarakoze inshingano ye.“ – Ibihamya ku Bagabura, pp. 127, 128.

“Mu mutima wa Kristo ingorane zose zamubagaho wari umuhamagaro w’ubufasha. Abakene, abarwaye, n’abihebye, abirengagijwe, abacitse intege, n’abacogoye, bamubonagamo Umukiza w’umunyampuhwe, Umukiza w’umunyambaraga... Kristo yahuzaga ubushake bwe n’ubushake bw’abantu bababara, kandi atubwira ko ibyo dukora byose kugirango dufashe umutima ubabara tuba tubimukorera.“ - Medical Ministry, p. 121.

b. Mbese Kristo yaje muri iyi si kubera uwuhe mugambi? Yohana 3:17. Ni iki kigaragaza kwihangana kwe kubwo abanyabyaha?

“Igihe Yuda yifatanyaga n’abigishwa, ntabwo ubwiza bw’imico ya Kristo bwamuhishwe. Yakururwaga n’imbaraga y’ubushobozi bw’Imana burehereza imitima ku Mukiza. Utaravunaga urubingo rusadutse kandi ntazimye urumuri rucumba ntabwo yari kwigizayo uwo muntu igihe cyose yari akigaragaza kugira agacyo gato yishimira. Umukiza yasomaga umutima wa Yuda. Yarebaga umworera w’ibyaha yajyaga kurohamamo, abaye atarokowe n’ubuntu bw’Imana. Mu kwihuza n’uyu muntu, yari amushyize ahantu yashoboraga kubonera urukundo rutikunda rumutemberaho buri munsi,. Iyo aza gukingurira Kristo umutima we, ubuntu bw’ijuru bwari kwirukana dayimoni w’inarijye mu mutima we, ndetse Yuda yari kuba umuragwa w’ijuru.“ - Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 294.

“Yesu yari yifuzaga cyane gukiza umutima wa Yuda. Yari amufitiye impuhwe nk’izo yagaragaje kuri Yerusalemu ubwo yaririraga uwo murwa waciriweho iteka. Umutima we warufite agahinda ati nakureka ngo ugubweho n’ishyano? Yuda yumvaga imbaraga z’urwo rukundo zimuhata.“ - Ibid., p. 645.


Kuwa Kane 19 Ukwakira

4. UMUFASHA UTANESHWA

a. Imyitwarire ya Yesu ku bihe bigoranye yari iyihe, kandi ni gute uru gugero rushobora kudufasha? Yesaya 42:4.

“Yesu yageraga ku bwimbike bw’imibabaro n’akaga umuntu ahura nabyo, kugirango abashe gufata umuntu nk’uko amusanze, ndetse no kuba yandujwe no kwangirika, ateshejwe agaciro no kuba inkozi y’ibibi, akabuzwa imigisha n’ibyaha, ndetse akihuza na Satani mu buhakanyi, akamuzamura ku ntebe y’ubwami kwicarana nawe. Ariko byari byaranditswe kuri we ko atazigera agwa cyangwa ngo acike intege, kandi yagendeye mu nzira yo kwiyanga no kwitanga, aduha urugero kugirango tubashe gutera ikirenge mu cye. Dukwiye gukora nk’uko Yesu yakoraga, tukava mu binezeza byacu bwite, tugatera umugongo ibihendo bya Satani, tugasuzugura ibyoroshye, ndetse tukajya kure y’inarijye, kugirango tubashe gukiza icyazimiye, tuvana imitima mu mwijima tukayiganisha mu mucyo, mu mirasire y’izuba ry’urukundo rw’Imana. Twahawe inshingano zo kugenda tukabwiriza ubutumwa bwiza kuri buri kiremwa. Tugomba kugeza ku bazimira amakuru meza y’uko Kristo ashobora kubabarira ibyaha, ashobora kuvugurura kamere, ashobora kwambika umutima umwambaro wo gukiranuka kwe, kugeza umutima ku ntekerezo ze zitunganye, maze akamwigisha ndetse akamugeza ku rugero rw’umukozi ukorana n’Imana.“ - Fundamentals of Christian Education, p. 199.

b. Ni ubuhe bwishingizi buza ku bantu bose bashaka gukorera Imana mu ruhande rwabo? Yesaya 40:30, 31.

“Ibintu bitangaje birashoboka biri imbere y’abasore byo gushyikira ubwishingizi buboneka mu Ijambo ry’Imana. Ni gake cyane ubwenge bwa kimuntu bushobora gusobanukirwa imikorere y’umwuka ishobora kugerwaho gusa n’abantu mu gihe babaye abifatanya na kamere y’ijuru. Kubwo guhora bakosora amakosa yabo buri munsi bahinduka abagabo n’abagore b’abanyabwenge kandi bakomeye muri Kristo...

“Umuntu utegereza Uwiteka aba akomeye mu mbaraga ze, akaba akomeye bihagije bishobora gutuma ashikama mu mage. Kandi aba yoroshye gukorerwa ibijyanye n’imbabazi n’impuhwe, ari narwo ruhande rwa Kristo. Umutima wiyegurira Imana uba witeguye gukora ubushake bw’Imana; ukoresha ubushishozi kugirango umenye ubwo bushake. Wemera kugira gahunda kandi ugatinya kugenda ukurikije imirebere yawo igira iherezo. Ugendana n’Imana, kandi ibiganiro byawo byose biba mu ijuru.

“Kubwo kwihuza n’Uwiteka, umuntu agira uruhare ku kamero k’ijuru. Kuri we ntabwo imyambi y’umubi nta bushobozi imugiraho; kuko aba yambaye ubwiza bwo gukiranuka kwa Kristo.“ - My Life Today, p. 277.


Kuwa Gatanu 20 Ukwakira

5. MBEGA UKUNTU IMANA DUKORERA IKOMEYE!

a. Ni iki Yesaya atubwira ku bijyanye n’ububasha bw’Imana? Yesaya 40:26-29.

“Mu ndirimbo z’inyoni, mu guhungabana kw’ibiti, no mu guhorera kw’inyanja, dukomeza kuhumvira ijwi ry’Uwashyikiranaga na Adamu muri Edeni mu mafu ya ni mugoroba. Kandi uko tureba imbaraga ze mu byaremwe, tuhabonera ihumure, kuko Jambo waremye ibintu byose asezeranya imitima yacu ubugingo. Uwategetse umucyo kumurika uvuye mu mwijima, yamurikiye mu mitima yacu, ngo aduhe umucyo wo kumenya icyubahiro cy’Imana mu maso ya Kristo Yesu’ (2 Abakorinto 4:6).“ – Uwifuzwa Ibihe Byose, pp. 281, 282.

“Inyenyeri nazo zifite ubutumwa bw’ihumure ryiza kuri buri kiremwa muntu. Kuri ya masaha azira buri wese, igihe umutima urabye ndetse n’ibigeragezo bikisukiranya; igihe inzitizi ziba zisa n’aho zitarengwa, intego z’ubuzima zigasa n’aho zidashoboka, amasezerano yumvikana nk’imbuto z’i Sodoma; aho; icyo gihe, mbese umuhati nk’uwo no gushikama bishobora kuboneka nka bya bindi Imana yatubwiye kwigira mu migendere y’inyenyeri ihora ku murongo?“ - Education, p. 115.

b. Igihe dutekereza ku gukomera kw’Imana, ni iki bizadusunikira gukora? 1 Samweli 12:24; Mariko 5:19; Zaburi 31:19.

“Igiti cyo mu butayu ni ishusho y’imibereho y’abana Bayo hano mu isi uko ikwiye kumera. Bagomba kuyobora imitima iremerewe, yuzuye kunanirwa, kandi yiteguye kuzimirira mu butayu bw’ibyaha, bakayiganisha ku isoko y’amazi y’ubugingo. Ibid., p. 116.


Kuwa Gatandatu 21 Ukwakira

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni gute Abakristo – habariwemo n’abasore – bashobora gusohoza Yesaya 42:1 mu mibereho yabo ya buri munsi?

2. Ni iki cyatumye imikorere ya Kristo ihinduka imyigishirize yihariye muri iyi si?

3. Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwa Kristo mu gufasha abari hanze y’itorero ryacu?

4. Uko tugenda dukura mu bwenge, ni iki tuzahora dukora buri munsi?

5. Ni icyihe cyigisho dushobora kwigira ku nyenyeri?

 <<    >>