Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 10 Ku Isabato, 3 Ukuboza, 2016

Kujya Gushaka Imitima

“Ku Isabato ikurikiraho, abo umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry’Imana“ (Ibyakozwe 13:44).

“Umwuka w’ubugwaneza, utuje, ugabana intsinzi, ushobora gukiza abakosa ndetse ugahisha ibyaha.“ – Umurimo wo Gukiza, p. 166.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibihamya, vol. 7, pp. 25-41; vol. 6, pp. 31-57. 

Kuwa Mbere 27 Ugushyingo

1. UBUTUMWA BWA NONE

a. Ni uwuhe murimo w’uyu munsi wari warahanuwe n’ubuhanuzi bwa Yesaya 56? Imirongo 1, 2.

“Umurimo w’ubugorozi bw’Isabato kuba ugomba gusohozwa mu minsi y’imperuka wahanuwe mu buhanuzi bwa Yesaya. [Yesaya 56:1, 2, 6, 7].“ – Intambara Ikomeye, p. 451.

b. Ni ubuhe buryo bwaba twakoresha bwatuma tuba abahamya beza mu mijyi minini? Luka 14:23.

“Biri mu murimo wacu guha isi yose – amahanga yose, imiryango yose, indimi, n’abantu – ukuri gukiza k’ubutumwa bwa malayika wa gatatu. Ariko byakomeje kuba ikibazo gikomeye kumenya ukuntu twagera ku bantu bari mu mahuriro manini y’abatuye isi. Ntabwo twemerewe kwinjira mu matorero. Mu mijyi ibyumba bigari birahenda, kandi mu buryo bwinshi ni bacye gusa bemera kuza mu byumba byiza. Twavuzwe n’abadahuje natwe baturwanya. Impamvu zo kwizera kwacu ntabwo zisobanukiye n’abantu, ndetse twafashwe nk’abaka bakomeza mu bujiji Umunsi wa Karindwi mu cyimbo cy’Uwambere w’iminsi irindwi. Mu murimo wacu twagowe cyane no kumenya aho twamenera inkuta z’iby’isi n’urwango, ngo tuzanire abantu ubutumwa busobanuye byinshi kuri bo. Umwami yatubwiye ko amateraniro y’ingando ari igikoresho gikomeye mu gusohoza uyu murimo.“ - Ibihamya, vol. 6, pp. 31, 32.


Kuwa Kabiri 28 Ugushyingo

2. KUGERA AHARENZE AHATUZENGURUTSE

a. Ni iki Yesaya yeretswe ku bijyanye n’imitima y’igiciro cyinshi, yiringirwa iri hanze y’umukumbi wa Kristo? Yesaya 56:3-5. Ibi se byagaragaye bite mu kubwiriza kw’intumwa? Ibyakozwe 13:44.

“Abayuda bari barageze ubwo bibona ko baruta abandi bantu bo ku isi kubw’uburenganzira bahabwaga n’ijuru; ariko ntabwo babaye maso ku bijyanye no kurinda imico yabo itandukanye n’iy’abandi kandi yera bakoresheje gukomeza amategeko yose y’Imana. Ubu noneho ariko uwo muhanuzi yavugaga ko umunyamahanga uzakunda ndetse akumvira Imana azishimira amahirwe yari agenewe gusa abatoranijwe. Kuva ubwo rero, gukebwa no gukomeza cyane amategeko y’imihango byari bibaye ibikorwa abanyamahanga bagombaga kwemererwa gukora ngo bemererwe kwinjira mu iteraniro ry’Abisiraeli; ariko iri tandukaniro ryagombaga guseswa hakurikijwe ubutumwa bwiza.“ – Ibimenyetso by’Ibihe 28, 1884.

b. Ni ukuhe kwikunda gukunze guhengamirwaho n’abantu twe n’imiryango yacu tugomba kurwanya? Hagayi 1:4.

“Ibyo werekezaho amaso, imihati, n’ibikubabaza biba ari iby’umuryango wawe n’abavandimwe. Ariko nta gitekerezo ufite cyo gusanga abakuzengurutse, ngo uneshe gutindiganya kwawe wirememo imbaraga irenze uruziga rwihariye. Ibyawe ubifata nk’ibigirwamana, maze ukikingiranira muri wowe ubwawe. Umutwaro wawe usanga ari ‘Kugirango Umwami ankize nge n’abange’. Uyu mwuka ugomba kubanza ugapfa kugirango ubone uko ukurira muri Kristo maze ugatera imbere mu by’umwuka, mbere y’uko itorero rikura n’imitima ikaryongerwamo ndetse ikanakizwa.“ - Ibihamya, vol. 2, p. 77.

c. Ni gute twakwirinda kugwa mu rwobo rwo kwirundaniriza hamwe? Luka 9:6.

“Ni imijyi mito n’iminini ingana iki umuntu yavuga ko yirengagijwe. Abizera bacu bari kwikomeretsa kubwo kwirundaniriza ahantu hamwe. Iyo ibiti mu buhubiko birundanirije hamwe bibyigana, ntabwo bishobora gukura neza. Nimugemure ibiti mu buhubiko bwanyu bubyigana. Imana ntabwo iheshwa icyubahiro no kurundaniriza hamwe amahirwe menshi. Nimutange umwanya; nimushyire ibihingwa byanyu ahantu henshi, aho nta muntu azegama ngo ashyigikirwe n’undi. Nimubahe umwanya wo gukura. Iki nicyo Umwami abakeneyeho.“ - Ibid., vol. 8, p. 147.


Kuwa Gatatu 29 Ugushyingo

3. IPFUNDO KU MIMERERE YACU N’IMICO

a. Ni irihe sezerano ryiza cyane ryahawe abizera bashya? Yesaya 56:6, 7. Ni gute tugomba kugira uruhare mu gusangiza abandi ukuri?

“Buri torero rifite ubukene bwo kuyoborwa n’imbaraga y’Umwuka Wera bwo kugenga ibintu, kandi iki nicyo gihe cyo kuzisengera. Ariko mu bikorwa byose by’Imana ku bantu yateguye ko umuntu agomba gukorana Nayo neza. Kugirango rero ibyo bibeho, Umwami ahamagarira amatorero yose kugira umuhamagaro uhanitse, kugira igitekerezo kirenzeho cyo kwiyumvamo inshingano, gusobanukirwa bihagije ibyo Umuremyi abasaba. Irabahamagarira kuba ubwoko buboneye, bwejejwe, kandi bukora. Kandi umurimo w’ubufasha bwa Gikristo ni ugamije ibi ko bibaho, kuko Umwuka Wera avugana n’abantu bakora umurimo w’Imana...

“Nimushyireho umuhati uhozaho kandi uri ku murongo kugirango mukure abizera b’itorero ku rugero rupfuye bamazeho imyaka myinshi. Nimwohereze hanze mu matorero abakozi bazabaho bakurikiza amabwiriza y’ubugorozi bw’iby’umuze mucye. Nimureke hatumwe abashobora kubona ko kwiyanga ari ngombwa ku bijyanye n’ipfa, bitabaye ibyo bashobora kuba umutego ku itorero. Murebe ko umwuka w’ubugingo utazaza icyo gihe mu matorero yacu.“ - Ibihamya, vol. 6, pp. 266, 267.

b. Ni ikihe cyago cy’Abafarisayo, kandi se ni gute dushobora kucyirinda? Matayo 23:1-3; 7:24-29. Ni gute imyitwarire yacu mu by’ubuzima igira ingaruka ku buhamya bwacu bwa Gikristo? Yesaya 56:10-12; 1 Abakorinto 9:26, 27.

“Uwiteka ntabwo ashimishijwe n’imibereho yo gusubira inyuma k’ubwoko bwe ku bijyanye n’ubugorozi bw’iby’umuze mucye. Niba badahagurutse ngo bite cyane ku mucyo w’ubugorozi bw’iby’umuze mucye, bidatinze bazananirwa kubona akamaro k’ibindi bice by’ubutumwa.“ - Spalding Magan Collection, p. 418.

“Niba amatorero yiteze kubona imbaraga, bagomba kubaho bakurikiza ukuri Imana yabahaye. Niba abizera b’amatorero yacu birengagiza umucyo w’ubugorozi bw’iby’umuze mucye, bazasarura umusaruro nyakuri wo kugwingira mu by’umwuka no mu mpagarike. Kandi imbaraga y’aba bizera bamaze iminsi izasembura abandi bashya baje mu kwizera vuba. Uwiteka ubu ntabwo ari mu gukora ngo azane abizera benshi mu kuri, kubera abizera b’itorero batigeze bahinduka ndetse n’abigeze guhinduka ariko bakaba barasubiye inyuma. Ni iyihe mbaraga aba bizera batigeze bitanga bashobora kugira ku bashya? Mbese nta ngaruka bashobora kugira ku butumwa bwatanzwe n’Imana bukaba bugomba gutangwa n’ubwoko bwayo?“ - Ibihamya, vol. 6, pp. 370, 371.


Kuwa Kane 30 Ugushyingo

4. UBUGWANEZA KU BATERERANYWE

a. Garagaza urukundo rwihariye Imana ifitiye abarukeneye kuruta abandi. Yesaya 56:8.

“Buri muntu ukunda Imana n’ukuri azanakunda imitima Kristo yapfiriye. Niba twifuza gukorera imitima ibyiza, intsinzi yacu izaba ishingiye ku kwizera kwabo, kwizera kwacu mu kubishimira ndetse no gushima kwabo. Icyubahiro cyagaragarijwe umutima w’umuntu uhatana ni igisobanuro cyizewe ku bijyanye n’ukuntu Kristo ariwe nyiri ugusana ko kwiyubaha umuntu yatakaje. Kwaguka kw’ibitekerezo byacu kucyo ashobora kuba ni ubufasha twe ubwacu tudashobora gusobanukirwa byuzuye. Dukeneye ubuntu bukungahaye bw’Imana buri saha, bityo tukagira ubunararibonye bufatika, kuko Imana ari urukundo. Utura mu rukundo aba atuye mu Mana. Nimuhe urukundo abarukeneye kuruta abandi. Abatagira kivurira, abafite umutima ubabaye kuruta abandi bakeneye urukundo rwacu, ubugwaneza bwacu, impuhwe zacu. Abagerageza kwihangana kwacu nabo bakeneye urukundo rwinshi. Tunyura mu isi rimwe gusa; ikintu cyiza cyose dushobora gukora, dukwiye kugikora neza cyane, tutananirwa, mu mwuka nk’uvugwa mu mibereho ya Kristo mu murimo We. Ntabwo azananirwa cyangwa ngo acike intege. Abanyamushiha, inkubaganyi, abanyamahane nibo bakeneye ubufasha kuruta abandi. None se bashobora gufashwa gute? Hakoreshejwe rwa rukundo rw’ibikorwa rubakoreshejweho nk’uko byagaragajwe na Yesu uko yakoreraga umuntu waguye. Bafate, nk’uko ubishoboye, uko bari. None se byari kugenda bite iyo Kristo adufata atyo? We, utari ubikwiye, niwe wafashwe uko twari dukwiye. Kandi turacyakomeza gufatwa na Kristo mu buntu n’urukundo kandi tutabikwiye, ahubwo ari we wari ubikwiye. Jya ufata abantu runaka mu buryo bukungahaye wumva bakabaye bagomba, maze uzaba ubaciriye umurunga wa nyuma wo kutagira ibyiringiro, niwangiza imbaraga yawe uzaba urimbuye ubugingo bwawe. Ibyo se bizaguhemba? Oya, ndavuze nti oya, oya inshuro ijana. Hambiriza iyi mitima urukundo birashoboka ko uyigeza hafi y’umutima ukunda, ugira impuhwe kandi ubabarira, utembamo urukundo nk’urwa Kristo, maze uzabe ukijije imitima myinshi urupfu kandi utwikiriye ibyaha byinshi.“ - Fundamentals of Christian Education, pp. 281, 282.

b. Ni gute twakorera abirengagijwe muri twe? Yakobo 5:19, 20.

“Hariho benshi bakosa kandi bakumva bamwajwe n’ubwo bupfapfa. Bakitegereza amakosa yabo kugeza igihe bumva bagejejwe hafi yo kwiheba. Iyi mitima si iyo kwirengagizwa. Igihe umuntu agomba koga ahanganye n’umugezi, haba harimo imbaraga no gutemba bimusubiza inyuma. Nimureke rero habeho ukuboko kumufasha nk’uko byagenze ku kuboko kwa Mukuru wacu afasha Petero wariho arohama. Nimumubwire amagambo y’ibyiringiro.“ - In Heavenly Places, p. 295.


Kuwa Gatanu 1 Ukuboza

5. GUKURIKIZA URUGERO RWA DATABUJA

a. Ni gute umurimo wa Kristo ku mitima yarwajwe n’ibyaha wagaragajwe kandi ukiganwa n’abamukurikiye? Yesaya 61:1-3.

“Umurimo wa Kristo wari uwo gukiza abarwayi, gutera abihebye umwete, guhumuriza abafite imitima imenetse. Uyu murimo wo gusana rero ugomba gukomezwa mu bafite ubukene, abafite umubabaro mu bantu. Imana ntabwo ibasaba ibikorwa by’impuhwe gusa, ahubwo inabasaba uruhanga rwanyu rutuje, amagambo yanyu y’ibyiringiro, gukorwaho n’ikiganza cyanyu. Nimutabare bamwe mu baruhijwe b’Imana. Bamwe bararwaye, ndetse n’ibyiringiro byarazimiye. Nimubagarurire imirasire y’izuba. Hariho imitima yatakaje umuhati wayo; nimuyiganirize, muyisengere. Hariho abakeneye umutsima w’ubugingo. Nimubasomere mu Ijambo ry’Imana. Hariho uburwayi bw’umutima butagira umuti ubugeraho, butagira umuti ubukiza. Ubwo nimubusengere, nimubushyikirize Yesu Kristo. Kandi mu murimo wanyu wose, Kristo ajye avugwa kugirango abantu bamwiteho.“ - A Call to Medical Evangelism and Health Education, p. 23.

“Ntidukeneye kujya i Nazareti, i Kaperinawumu, cyangwa i Betaniya, kugirango tugere ikirenge mu cya Yesu. Tuzasanga intambwe ze iruhande rw’uburiri rw’abarwayi, mu tururi tw’abakene, mu nzira z’ibivunge zo mu mijyi minini, ndetse n’ahantu hose hari imitima y’abantu ikeneye ihumure.

“Tugomba kugaburira abashonje, tukambika abambaye ubusa, ndetse tugahumuriza abafite imibabaro n’ingorane. Tugomba gukorera abihebye, no gushyira ibyiringiro mu batabifite

“Urukundo rwa Kristo, rugaragarijwe mu murimo wo kutikunda, rugira umumaro cyane mu kugorora umugizi wa nabi kuruta inkota cyangwa urukiko rw’ubutabera. Ibi birakenewe mu gutera ubwoba ku uwica amategeko, ariko umubwirizabutumwa wuje urukundo ashobora gukora ibirenze ibyo. Kenshi umutima winangira ku gucyahwa ukunda kuyenga imbere y’urukundo rwa Kristo.“ – Umurimo w’Ubuvuzi, pp. 105, 106.


Kuwa Gatandatu 2 Ukuboza

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni iyihe ntego nyamukuru amateraniro y’ingando yahangiwe, kandi kubera iki?

2. Ni kuki dukwiye kugaragariza urukundo imitima mishya itagira imiryango mu kwizera?

3. Ni iki imyitwarire yacu ku bijyanye n’iby’umuze mucye ihuriyeho n’intsinzi yacu mu murimo?

4. Bigenda bite iyo dufashe abantu nk’uko bakagombye gufatwa? Ni gute Kristo we adufata?

5. Ni he ushobora kubonera amahirwe yo gukora by’umwihariko nk’uko Kristo yabigenza?

 <<    >>