Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 6 Ku Isabato, 5 Ugushyingo, 2016

Gusangira n’Abaturanyi Bacu

“Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi(Yesaya 44:8).

“Dukwiye kumenya twe ubwacu ndetse tukanabwira abandi ko buri sezerano ry’Imana ari ukuri. Binyuze mu buhamya burashe dutanga mu magambo n’ibikorwa niho tubarwa nk’abahamya nyakuri ba Kristo.“ – Urwibutso n’Integuza, 7 Nyakanga, 1903.

Igitabo Cyifashishijwe:   Abahanuzi n’Abami, pp. 367-368. 

Kuwa Mbere 30 Ukwakira

1. KUGERA AHATARAGERWA

a. Garagaza umugambi w’Umwami ku ntama ze ziri hanze y’umukumbi. Ezekeli 34:12-14. Ni iki intumwa yo mu gihe cy’ubu yabwiwe kuvuga kuri ubu bukene?

“Igihe nagendaga nyura mu Majyepfo ngana muri Conference, nabonye imigi myinshi itarakorwamo umurimo. Ikibazo se ni ikihe? Abagabura bigumira mu matorero yabo gusa, kandi yo azi ukuri, mugihe abantu ibihumbi biri kurimbuka kubwo kubura Kristo. Haramutse hatanzwe amabwiriza ya nyayo, haramutse hakurikijwe uburyo bukwiye, buri mwizera w’itorero yakora inshingano ye nk’urugingo rw’umubiri. Yakora umurimo w’ivugabutumwa rya Gikristo. Ariko amatorero ariho arapfa, kandi akeneye umugabura wo kuyabwiriza. Bakwiye kwigishwa gutanga icyacumi cy’Imana, kugirango Ibakomeze kandi ibahe umugisha. Bakwiye gushyirwa ku murongo mwiza w’imikorere, kugirango impumeko y’Imana ibagereho. Bakwiye kwigishwa ko uretse guhagarara bonyine, nta mugabura, bakeneye guhinduka bushya, bakabatizwa bushya. Kandi ko bakeneye kubyarwa ubwa kabiri.“ - The Ellen G. White 1888 Materias, p. 1750.

“Isi igomba kuburirwa. Abagabura bakwiye gukorana umwete kandi bitanga, bagahanga amafiridi mashya binjiye mu murimo bwite wo gukiza imitima, mu cyimbo cyo kwisinzirira mu matorero yamaze kugira umucyo ukomeye n’amahirwe menshi.“ - Ibihamya, vol. 7, p. 255.


Kuwa Kabiri 31 Ukwakira

2. GUKOMEZWA N’UMURIMO

a. Ni uwuhe mucyo ukiza ugomba guhabwa buri mutima uri ku isi? Yesaya 42:6; Mariko 16:15. Ni gute twe umuntu ku giti cye twagiye twirengagiza iyi nshingano – by’umwihariko mu gihe duteraniye mu biterane bigari?

“Umurimo wa Kristo ugomba gukorwa kugeza ku ndunduro. Ubwoko bw’Imana bugomba kuyegurira ubutunzi bwabwo n’ubushobozi. Ingabo z’umusaraba wa Kristo zigomba kujya mbere nta gukambika zibyiyumvamo maze zikanyura mu nzira yo kwiyanga yanyuzwemo n’Umucunguzi.

Abagabura bisinziririye mu matorero, bagakomeza kubwiriza abamaze kumenya ukuri, bakagombye kujya mu turere tukiri mu mwijima. Ibyo rero bidakozwe, bo ubwabo n’amateraniro yabo bazonda. Idini yacu yamaze gucika intege ndetse irarwara kubera ko abizera bacu baretse urukundo rwabo rwa mbere. Bashobora kuba abagabo n’abagore bakomeye baramutse bumviye ubuyobozi bwa Kristo...

‘Isi iri mu kurimbukira mu byaha. Uzageza ryari gukomeza kwiyemerera kubuzwa kujya mu ruzabibu rukomeye kandi rukennye, mu gihe amateka y’iyi si ari bugufi kugera ku iherezo ryayo? – Urwibutso n’Integuza, 9 Gashyantare, 1905.

‘Hariho abizera benshi b’amatorero yacu magari usanga ntacyo bakora ugereranije, kandi bashobora gusohoza umurimo ukomeye, baramutse, mucyimbo cyo kwirundaniriza hamwe, batataniye mu turere tutigeze twinjirwamo n’ukuri. Ibid., Ugushyingo 26, 1914.

b. Ni iki buri mugabura na buri mukorera bushake bakwiye guhoza ku mutima?

‘Ubwoko bw’Imana bwahoranye umucyo n’ubumenyi ntabwo bwashyize mu bikorwa umugambi uhanitse kandi wera w’Imana. Ntabwo bateye imbere bava mu kunesha bajya mu kundi, bongera uturere, bazamura amahame mu mijyi no mu birorero byayo. Ubuhumyi bwo muby’Umwuka bwagaragajwe n’abo Umwami yamurikishije umucyo mwinshi, ariko ntibatere imbere ngo bave mu mucyo mwinshi bagana mu mwinshi kurenzaho. Abizera b’itorero ntabwo bigeze baterwa umwete gukoresha imitsi yumva y’iby’umwuka n’imbaraga zabo mu murimo wo kujya mbere...

‘Muri buri torero abasore n’inkumi bagomba gutoranywa kugirango bahabwe inshingano. Nimureke bitunganirize gufasha abatazi ukuri. Imana ihamagara abakozi bakorana umutima wabo wose. Abicisha bugufi kandi bafite imitima imenetse bazigishwa n’ubunararibonye bwabo bwite ko nibaramuka bashyize Imana kuruhande nta mukiza bazaba.bafite.’ - Ibihamya, vol. 9, p. 139.


Kuwa Gatatu 1 Ugushyingo

3. KONGERA INTEGE KU BAFITE INYOTA

a. Ni iki Imana isezeranya ku bashaka gukora ubushake bwayo n’umutima wose? Yesaya 44:3, 4.

‘Twigishwa mu ijambo ry’Imana ko iki aricyo gihe, kurenza ibindi, dukeneye kureba ku mucyo uvuye mu ijuru. Nonaha nibwo dukeneye kwitega igihozamutima kivuye ku kuhaba k’Umwami. Dukwiye kureba ku migendere y’amahirwe atangwa n’Imana nk’uko ingabo za Isiraeli zacunganaga n’ijwi ryumvikaniraga hejuru y’imitugunguru (2 Samweli 5:24) – icyo kikaba cyari ikimenyetso ijuru ryagombaga gukoresha mu mikoranire yaryo nazo.

‘Imana ntabwo ishobora guhesha izina ryayo icyubahiro inyujije mu bwoko bwayo mu gihe buri kwigira ku bantu ndetse bugahanga ingabo zishingiye mu mubiri. Imibereho burimo y’intege nke uyu munsi izakomeza kugeza igihe Kristo wenyine ariwe ushyizwe hejuru; kugeza ubwo, hamwe na Yohana Umubatiza, bazavugana umutima ucishije bugufi kandi wejejwe bati: ‘Uwo akwiriye gukuzwa naho jye nkwiriye kwicisha bugufi (Yohana 3:30). Hari amagambo nahawe ngo nyabwire ubwoko bw’Imana, ‘Nimumushyire hejuru, uwo muntu w’i Kaluvari. Abantu nibigireyo maze babashe kumwitegereza uwo ibyiringiro n’ubugingo bwabo bw’iteka buhuriraho...

‘Isoko y’amazi amara inyota ifunguriwe gusa umutima ufite inyota... [Yesaya 43:3.] Imitima ishakana umwete umucyo kandi ikemere buri murasire umurika uvuye mu ijambo rye ryera, iyo niyo yonyine izahabwa umucyo. Binyuze muri iyo mitima gusa niho Imana izerekana ko umucyo w’icyubahiro cyayo n’imbaraga bizamurikira isi yose.’ Ibihamya, vol. 5, pp. 728, 729.

b. Garagaza ubupfu bw’ab’isi mu kwiringira ibigirwamana byabo. Yesaya 44:9, 14-17; 46:5-8. Ni ayahe makuru yongera imbaraga aba basenga ibigirwamana bakeneye kumva? Yesaya 44:22; Zaburi 103:11-13.

‘Imana yifuza guhumekera mu bantu bacitse intege umwuka w’ubugingo. Kandi ntabwo izatenguha umutima uwariwo wose ufite inyota yo kugera ku kintu gitunganye kandi cyera kuruta icyaricyo cyose isi ishobora gutanga. Ubudasiba ihora yohereza abamalayika ngo basange babandi, kenshi bazengurutswe n’imibereho y’uruca ntege, ariko bagasenga cyane basaba ko imbaraga ibarenzeho yaza ikabigarurira maze ikabahesha amahoro no gutabarwa. Mu buryo butandukanye Imana izabigaragariza kandi izabashyikiriza amahirwe yo gushyira ibyiringiro byabo mu Uwitangiye kuba impongano ya bose, ‘Kugirango babashe gushyira ibyiringiro byabo mu Mana, kandi ntibibagirwe imirimo y’Imana, ahubwo bakomeze amategeko yayo.’ – Abahanuzi n’Abami, pp. 377, 378.


Kuwa Kane 2 Ugushyingo

4. KWAGURA INGABANO ZACU

a. Ni iki Imana ishaka ko abasigaye bayo b’insuzugurwa kandi banzwe bakora? Zaburi 5:11; Yesaya 54:1.

“Igice cyose cya mirongo itanu na kane cya Yesaya gifite umumaro ku bwoko bw’Imana, kandi buri kimwe mu buhanuzi kizasohora.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, [Ellen G. White Comments], vol. 4, p. 1148.

b. Sobanura ubwishingizi buhabwa abakingurira imitima n’ingo zabo abandi? Yesaya 54:2, 3; Abaheburayo 13:1, 2.

“Imana yampaye ubutumwa ku bwoko bwayo. Bugomba gukanguka, bukabamba amahema, maze bukagura ingabano zabwo. Benedata na bashiki banjye, mwaguzwe igiciro, kandi ibyo mufite byose n’ibyo muri byo bigomba gukoreshwa mu guhesha Imana icyubahiro ndetse no kubw’inyungu za bagenzi banyu b’abantu. Kristo yapfiriye ku musaraba ngo akize abantu kurimbukira mu byaha. Arabasaba gukorana namwe muri uyu murimo. Mugomba kumubera ikiganza gifasha. Mugomba gushaka uko mukiza abazimira mukoresheje umwete n’umuhati udatezuka. Mwibuke ko ibyaha byanyu aribyo byatumye umusaraba uba ngombwa. Igihe mwemeraga Kristo nk’Umukiza wanyu mwari mwiyemeje gufatanya nawe kwikorera umusaraba. Kubw’ubugingo n’urupfu muhambiriwe kuri we, n’igice cy’umugambi ukomeye wo gucungura.

“Imbaraga itunganya y’ubuntu bwa Kristo icura umuntu ushaka kwiyegurira umurimo w’Imana. Aminjiriweho Umwuka w’Umucunguzi, aba yiteguye kwiyanga ubwe, yiteguye kwikorera umusaraba, yiteguye gutanga igitambo icyaricyo cyose kubwa Shebuja. Ntabwo aba agishobora kwirengagiza imitima iri kurimbukira iruhande rwe. Aba yazamuwe akarenga kwigaburira gusa. Aba yaremwemo icyaremwe gishya muri Kristo, ndetse ibyo kwihaza ubwe nta mwanya biba bigifite mu bugingo bwe.“ - Ibihamya, vol. 7, pp. 9, 10.

c. Ni ayahe masezerano meza cyane ahurizwa hamwe n’uyu murimo w’ivugabutumwa? Yesaya 54:4, 5, 10, 17.

“Ukuboko guhoraho kw’Imana kuzenguruka buri muntu uyisanze ngo imufashe, uko uwo mutima waba unegekaye kose. Ibintu by’igiciro by’imisozi bizarimbuka; ariko umutima ubeshwaho n’Imana, utanyeganyezwa n’abawugaya, udateshwa umurongo n’abawushima, niwo uzahorana nayo.“ - Ibid., vol. 4, p. 328.


Kuwa Gatanu 3 Ugushyingo

5. AHAZAZA HEZA HARI IMBERE

a. Ni iki Imana ishaka ko dukorera abatuzengurutse, kandi se ni ubuhe bwishingizi buhabwa abakora uyu murimo? 2 Ngoma 16:9; Yesaya 11:10-13; 57:13, 14.

“Amatsinda y’ababwirizabutumwa mu bihugu by’abapani bakunzwe kugereranywa n’abahanuzi bashyiriweho kuyobora abashaka umucyo w’ukuri...

“Umunsi wo gutabarwa uri bugufi... Mu mahanga yose, amoko yose n’indimi, habonekamo abagabo n’abagore basengera kubona umucyo n’ubumenyi. Imitima yabo ntabwo inyuzwe; bamaze igihe kirekire barya ivu. Reba Yesaya 44:20. Umwanzi wo gukiranuka kose yabashyize ku ruhande, maze bagenda bakabakaba nk’impumyi. Ariko ni indahemuka mu mitima yabo kandi bifuza kumenya inzira nziza. N’ubwo bari mu mworera w’ubupagani, bakaba bazi amategeko y’Imana gusa batazi Umwana wayo Yesu Kristo, bahishuye uburyo bw’imikorere y’imbaraga y’ijuru ku ntekerezo n’imico mu buryo runaka.

“Rimwe na rimwe abadafite ubumenyi ku Mana bitandukanya n’ibyo bamenye ku bijyanye n’ukuntu ubuntu bw’Imana yagiye ibukoresha mu kugirira neza abagaragu bayo, ibarinda ingaruka z’imibereho yabo bwite. Umwuka Wera uri mu gutera ubuntu bwa Kristo mu mitima y’abashakana umwete ukuri, ukihutisha impuhwe ze mu buryo bunyuranye n’akamero kabo, ndetse no mu buryo bunyuranye n’uburere bahoranye.“ – Abahanuzi n’Abami, pp. 375 – 377.

“Umwami yohereje ubutumwa bugira buti, ‘Nimukure ibisitaza mu nzira y’ubwoko bwanjye.’ Hagomba gushyirwaho umwete ngo hakurweho inzitizi zagiye zizitira ubutumwa bw’iki gihe. Hariho umurimo uvuye ku mutima ugomba gukorwa mu gahe gato cyane.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Aabadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G. White Comments], vol. 4, p. 1148.


Kuwa gatandatu 4 Ugushyingo

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Mu gihe duhindutse by’ukuri, ni iki dukwiye kuba dufitiye ubushake bwo gukora mu matorero yacu?

2. Sobanura ibihombo by’amateraniro manini.

3. Ni bande bazahabwa umucyo bonyine, kandi ni iki bazakoresha uwo mucyo?

4. Ni mu buhe buryo nshobora kwagura ihema ryanjye kubw’Umwami?

5. Ni ubuhe bufasha dushobora guha abakabakaba ngo bawubone?

 <<    >>