Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
  KU ISABATO, 5 UGUSHYINGO, 2016

Amaturo y’Isabato ya Mbere azagenerwa Ibitabo byo gufasha za Mission Fields

Mu kinyejana cya 21, mu gihe interineti, ibitabo byo kuri mudasobwa, n’ibindi bitangazamakuru ari bwo buryo bugezweho bwo gukwirakwiza ubutumwa, haracyariho ubundi buryo bunoze ibindi bitangazamakuru bidashobora gusimbura: amapaji yanditseho nibwo buryo bwiza cyane bushobora gufasha ubutumwa bwiza kugera n’ahantu hari kure cyane y’amajyambere ku isi – hatagira amashanyarazi. Muri ubu buryo inkuru nziza iriho iracengera ahahoze ari ah’Abakominisiti, Abateyisiti, n’ibihugu by’Abayisilamu kandi bukabasha gusangirwa buherewe hasi. Umugaragu w’Umwami yaravuze at: “Nimureke ibitabo bifitemo ukuri kwa Bibiliya binyanyagire nk’amababi yo ku mpeshyi’’ (In Heavenly Places, p. 323). “Ibitabo byacu bikwiye kugera buri hantu. Nibyandikwe mu ndimi nyinshi. Ubutumwa bwa malayika wa gatatu bukwiye gutangwa muri ubu buryo ndetse binyuze no mu mwigisha muzima. Mwe mwizera ukuri kw’iki gihe, nimukanguke. Ni inshingano zanyu guha ubufasha bushoboka abumva kandi bagasobanukirwa ukuri kugirango babashe kukwamamaza. (Ibihamya, vol. 9, p. 62).

“Nimwandike, muhimbaze, kandi muvuge muti, Oh! Uwiteka, kiza ubwoko bwawe, bw’Abisiraeli barokotse (Yeremiya 31:7). Ubwoko bw’Imana, Absiraeli barokotse bagomba kwandika iby’inkuru nziza y’agakiza. Mugihe tugifite uburyo bwo kubona Bibiliya, ibitabo, n’udutabo tw’ivuga butumwa mu bihugu byinshi, kandi haracyariho abantu benshi badafite ayo mahirwe. Ni inshingano zacu gushyigikira ikwirakwizwa ry’ibitabo mu bice bitandukanye by’isi. Bibiliya yahinduwe mu ndimi nyinshi n’imvugo, ariko kandi ibitabo by’ingenzi nko Kugana Yesu n’Intambara ikomeye ntabwo biboneka ku bantu babarirwa muri za miliyoni. None se ni kuki tutasangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu bari gushakisha ukuri dusohoyemo uyu munsi?

Nimutekereze ku birwa bya Pasifika ndetse n’ibihugu bya Afurika aho ubutumwa bw’ubugorozi butari bwinjira. Nitwibuke isezerano ryo mu Mubwiriza 11:1, ‘Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi kuko igihe nigisohora uzayibona hashize iminsi myinshi.’ Tugomba gukwirakwiza Ijambo ry’Imana amazi atarenga inkombe. Hari ubwo tutahita tubona ingaruka zabyo ako kanya, ariko ntibizatinda ngo tubone umusaruro ukomeye ubwo imvura y’itumba izagwa byuzuye. Nimureke tube ibisonga bifite ubwenge bibika ubutunzi mu ijuru – atari hano ku isi.

Turashima cyane kubyo benedata bose na bashiki bacu ndetse n’inshuti bakoze mu bihe byahise – ariko noneho ubukene ni bwinshi kuruta mbere. Bityo rero nimureke dutangane umutima ukunda muri uyu murimo!

Icyiciro cy’Icapiro cya General Conference

 <<    >>