Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 

Ijambo ry’Ibanze

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato by’igihembwe gitaha bizaba Igice cya 2 gitanga umusozo ku cyigisho cy’Ibiboneka mu gitabo cya Yesaya. Nk’uko twabibonye mu gihembwe gishize, ku muhanuzi Yesaya hari ibintu byamuhishuriwe kandi dukeneye kubisobanukirwa uyu munsi. Byinshi muri byo biganisha mu buryo butaziguye ku minsi y’imperuka y’amateka y’uyu mubumbe – nuko ibindi bikaba bihera mu gihe cya mbere y’uko isi yaremwaga bikageza ku gihe cya nyuma cyo kongera gutunganywa kwayo. Iyo shusho rero ngari kandi irambuye cyane ishobora kugaragara neza kubwo kwiga inyandiko z’uyu muhanuzi w’ingenzi!

Urugero, ‘’mu gice cya mirongo ine na rimwe kugeza ku cya mirongo ine na gatanu cya Yesaya, Imana ihishurira byuzuye umugambi wayo abantu bayo, kandi ibi bice bikwiye kwiganwa amasengesho menshi. Imana ntabwo aha yigisha abantu bayo gutera umugongo ubwenge bwayo maze bakareba ku muntu upfa ngo abahe ubwenge. – Ibihamya ku Bagabura p. 480.

“Nategetswe kuyobora intekerezo z’abizera bacu ku gice cya mirongo itanu na bitandatu cya Yesaya. Iki gice kirimo ibyigisho by’ingenzi cyane ku bantu barwanira ku ruhande rw’Umwami mu ntambara iri hagati y’icyiza n’ikibi.’’ – Urwibutso n’Integuza, 23 Kamena, 1904.

‘’[Yesaya 59:13-17] Uko isi yariho mbere yo kuza kwa mbere kwa Kristo ni ishusho y’uko isi izaba iriho mbere yo kugaruka kwe. Gukiranirwa kumwe gukomeza kubaho, Satani akomeza kugaragaza imbaraga irimbura imwe ku ntekerezo z’abantu. Ariho arashyira abakozi be batojwe neza ku murimo, kandi akomeza kubimurira ahantu hagutse kurutaho ku murimo. Ariho arategurira ingabo ze z’abantu kujya mu ntambara iheruka hagati ye n’Umwami w’ubugingo, guhirika amategeko y’Imana, ari nayo rufatiro w’ubwami bwe. Satani azakora mu buryo bw’ibitangaza bikomeye kugirango yemeze abantu kwizera ko ibyo avuga aribyo – ko ariwe mutware w’iyi si, kandi yuko intsinzi ari iye. Azateza ingabo ze abantu bakiranukira Imana, ariko n’ubwo ashobora guteza ububabare, agahinda, n’ubwihebe bwinshi ku muntu, ntabwo ashobora kwanduza umutima. Ashobora guteza imibabaro ku bantu b’Imana nk’uko yabigenje kuri Kristo, ariko ntabwo ashobora gutuma n’umuto mu bantu ba Kristo arimbuka. Abantu b’Imana muri iyi minsi y’imperuka bagomba kwitega ko bagiye kujya mu ntambara ikomeye.’’ Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G. White Comments], vol. 4, p. 1153.

Byasabye Yesaya gutanga ubugingo bwe kugirango ashobore gusohoza umurimo we wa gihanuzi neza. Ari muri ba bagorozi bacye biringirwa “bicishwaga amabuye…. Abo bose n’ubwo bamaze guhamywa neza kubwo kwizera kwabo nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza kugirango abo badatunganywa (rwose tutari kumwe. (Abaheburayo 11:37-40).

“Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana. (Yakobo 5:10). Utekereje ku mubabaro ukomeye byatumye ubaho kugirango ubu buhanuzi bushobore kuzigamwa kubwo agakiza kacu kugeza kuri iyi saha ya nyuma, bikwiye gutuma twishimira agaciro kabwo ndetse tukanabushimangira ku mutima byimazeyo!

Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato muri Conference General

 <<    >>