Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 12 Ku Isabato, 17 Ukuboza, 2016

Kunesha Guheranije

“Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose’’ (Ibyakozwe 4:33).

“Kuri iyi saha Umwuka [w’Imana] n’Ubuntu Bwayo Bigenewe ababikeneye bose ndetse bazayigaragaza nk’uko ijambo ryayo rivuga.“ - Ibihamya, vol. 8, p. 20.

Igitabo Cyifashishijwe:   Ibyakozwe n’Intumwa, pp. 47-56; 
  Imigani ya Kristo, pp. 415-421. 

Kuwa Mbere 11 Ukuboza

1. GUTANGA UBUHAMYA MU MBARAGA

a. Garagaza ubunararibonye bw’itorero rya mbere nyuma yo gusukirwa Umwuka Wera ku munsi wa Pantekote. Ibyakozwe 2:16, 17; 4:33.

“[Mu gihe cy’intumwa za mbere], abantu amagana batangazaga ubutumwa ngo: ‘’Ubwami bw’Imana buri hafi.’ Ntabwo bashoboraga gukangwa cyangwa gutinyishwa n’ibikangisho. Umwami yabavugiragamo; kandi, aho bajyaga hose, abarwayi barakiraga, ndetse n’abakene babwirizwaga ubutumwa bwiza.

“Ni gutyo Imana ikora rero iyo abantu bemeye kugengwa n’Umwuka Wera.’’ - Ibihamya, vol. 8, p. 20.

b. Ni ubuhe buhanuzi buzasohora mu buryo bwuzuye muri iyi minsi y’imperuka? Yesaya 60:3-5.

“Iyo ubwoko bw’Imana bwitandukanije n’ibibi ku buryo ishobora kureka umucyo ukaba kuri bwo mu rugero rukungahaye, maze ukamurika ubuvaho ugana mu isi, icyo gihe ubuhanuzi bwa Yesaya buzaba busohoye byuzuye kurenza uko byagenze mu gihe cyahise, [Yesaya 60 :3-5].’’ - In Heavenly Places, p. 313.

“Abakristo nibareke amakimbirane yabo maze biyegurire Imana mu gukiza icyazimiye. Nibasabane kwizera imigisha yasezeranijwe, kandi izaza. Gusukwa k’Umwuka mu gihe cy’intumwa kwari ‘’imvura y’umuhindo,’’ kandi kwagize ingaruka nziza cyane. Ariko imvura y’itumba yo izaba ari nyinshi cyane.’’ - Ibihamya, vol. 8, p. 21.


Kuwa Kabiri 12 Ukuboza

2. IGIHE CYO GUHEMBURWA

a. Ni irihe sezerano ridakuka ry’ikangura no guhemburwa Hoseya atanga mu ishusho y’imvura y’itumba? Hoseya 6:1-3.

b. Ni iki gisabwa kugirango haboneke kwakira “ibihe byo guhemburwa“ byasezeranijwe – isukwa ryuzuye ry’imbaraga z’imvura y’itumba? Ibyakozwe 3:19-21.

“Umurimo ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza uzarangizwanywa imbaraga zikomeye z’Imana zitari munsi y’izawutangiye. Ubuhanuzi bwasohojwe mu isukwa ry’imvura y’umuhindo mu itangira ry’umurimo w’ubutumwa bwiza buzongera gusohora ku iherezo ryabwo mu gihe cyo gusukwa kw’imvura y’itumba. Ibi nibyo bihe byo guhemburwa, intumwa Petero yerekezagaho... [Ibyakozwe 3:19, 20].“ – Intambara Ikomeye, pp. 611, 612.

“Abahabwa ikimenyetso cy’Imana nzima kandi bakarindwa mu bihe by’akaga bagomba kugaragaza ishusho ya Yesu byuzuye.

“Nabonye ko benshi batita cyane ku myiteguro ikenewe cyane kandi ugasanga kenshi banavuga ko bategereje igihe cyo ‘guhemburwa’ hamwe n’imvura y’itumba ngo bibafashe guhagarara neza ku munsi w’Umwami ngo babe imbere ye. Mbega ukuntu benshi nababonye bari mu kaga batagira ubwugamo! Bari barirengagije imyiteguro ikenewe; bityo ntibaba bakibonye ibihe byo guhemburwa abantu bose bagomba kubona kugirango babashe guhagarara imbere y’Imana yera.“ – Inyandiko za Kera, p. 71.

c. Kugirango tubone imbaraga z’Umwuka Wera zitagira akagero, ni uwuhe murimo ugomba kudukorerwa kandi ukozwe natwe? Yesaya 43:25; 44:22.

“Dushobora kwiyitirira ubwishingizi bw’umugisha bugira buti, ‘Neyuye ibicumuro byawe nk’igicu cya rukokoma’ (Yesaya 44:22). ‘Ibyaha byawe byinshi urabibabariwe’ (Luka 7:47).Mbega ukuntu ihembura ari iry’igiciro cyinshi ni umucyo w’urukundo rw’Imana! Umunyabyaha ashobora kureba ku mibereho ye yuzuye ibyaha, maze akavuga ati, ‘Ninde uzaziciraho iteka? Ni Kristo kandi ariwe wazipfiriye.’ ‘nyamara aho ibyaha byagwiriye niho n’ubuntu, bwarushijeho gusaga’ (Abaroma 8:34; 5:20). Kristo we Umusannyi niwe utera irindi hame ry’ubuzima mu mutima, kandi iryo hame rirakura maze rikera imbuto. Ubuntu bwa Kristo buraboneza ndetse bukanababarira, maze bugatunganiriza abantu kuba mu ijuru. Tugomba gukurira mu kumenya Umwami wacu Yesu Kristo kugeza tugeze ku rugero rwuzuye rw’abagabo n’abagore bo muri Kristo.“ – Urwibutso n’Integuza, 14 Nyakanga, 1891.


Kuwa Gatatu 13 Ukuboza

3. UMWAMBARO W’AGAKIZA

a. Mu gihe dushobora kwiyumvamo ko tudashyitse, ni ubuhe bwishingizi dushobora kugira ko Kristo azatwemera nitumusanga mu kwihana? Yesaya 61:10.

“Ntimugatege amatwi inama z’umwanzi zo kuguma kure ya Kristo kugeza mumaze guhinduka neza; kugeza mubaye beza bihagije byo gusanga Imana. Nimutegereza kugeza icyo gihe, ntabwo muzigera mu musanga. Iyo Satani atunga agatoki imyambaro yanyu y’ubushwambagara, mujye musubiramo amasezerano ya Yesu, ‘Kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato’ (Yohana 6:37)...

“Mu buhanuzi bwiza cyane busa n’umugani bwa Zekariya, umutambyi mukuru Yosuwa ahagaze imbere ya malayika w’Uwiteka yambaye ubushwambagara, ibyo bishushanya umunyabyaha. Kandi ijambo rivugwa n’Uwiteka ngo, ‘Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga. Kandi nawe iramubwira iti , ‘Ngukuyeho gukiranirwa kwawe kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane… Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda (Zekariya 3:4, 5).

Nuko bimeze Imana izakwambika ‘imyambaro y’agakiza’, kandi igufubike ‘umwitero wo gukiranuka’ (Yesaya 61:10).“ – Imigani ya Kristo, pp. 205, 206.

b. Ni iki kigiye kubaho vuba mu mbaraga z’imvura y’itumba y’Umwuka Wera? Yesaya 61:11; Yoweli 2:23, 28-31.

“Ntabwo tugomba gutegereza imvura y’itumba. Izasukirwa abazasobanukirwa kandi bagatunganya ikime cy’ubuntu kigwa kuri twe. Igihe twegeranya uduce tw’umucyo, igihe twishimira imbabazi nyakuri z’Imana, yishimira gutuma tuyiringira, icyo gihe nibwo amasezerano yose asohozwa. [Yesaya 61:11]...

“Igihe cy’isuzumwa kiratwegereye cyane, kuko ijwi rirenga rya malayika wa gatatu ryatangiriye mu igaragazwa rya Kristo gukiranuka kwacu, Umucunguzi ubabarira ibyaha. Iri ni itangiriro ry’umucyo wa malayika ufite ubwiza buzuzura isi yose.“ – Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G White Comments], vol. 7, p. 984.

“Hariho umurimo ugomba gukorwa ku bwoko bw’Imana, bitaba bityo benshi ntibategurirwe kwakir’umucyo wa malayika watumwe avuye mu ijuru ngo amurikishirize isi yose umucyo w’icyubahiro cye. Ntimutekereze ko muzasangwa nk’ibikoresho by’igiciro mu gihe cy’imvura y’itumba, kugirango muhabwe icyubahiro cy’Imana, niba muzamura imitima yanyu mu bwibone, mukavuga ibigoramye, maze mu ibanga mukihingamo imizi yo gusharira.“ - Manuscript Releases, vol. 1, p. 175.


Kuwa Kane 14 Ukuboza

4. KWITEGURA IMVURA

a. Ni gute tugomba gutegurira imitima yacu kugira uruhare mu mvura y’itumba? Yoweli 2:12-14; Hoseya 10:12.

“Imana ikomeza kuyobora ubwoko bwayo, intambwe ku ntambwe. Ibujyana ku ngingo zitandukanye zateguriwe kugaragaza ibiri mu mutima. Bamwe bashikama ku ngingo imwe maze ku yindi bakagwa... bamwe bafite ubushake bwo kwakira ingingo imwe; ariko igihe Imana ibajyanye ku yindi ngingo y’igerageza, bayivamo maze bakihagararira ku ruhande, kuko basanga ikubita bitaziguye ku kigirwamana runaka baba barihinzemo. Aha rero baba babonye amahirwe yo kumenya ibiri mu mutima wabo bikingiranira Kristo hanze. Baha agaciro ikindi kintu bakakirutisha ukuri, ndetse imitima yabo ntabwo iba yiteguye kwakira Yesu. Abantu benshi barasuzumwa maze bagahabwa igihe kirekire ngo bagaragaze niba biteguye gutamba ibigirwamana byabo maze bakumvira inama z’ubuhamya bw’ukuri. Niba hatagize n’umwe ubonezwa kubwo kumvira ukuri, ngo ananeshe inarijye ye, ubwibone bwe, n’irari ribi, malayika w’Imana afite inshingano ngo, ‘Bihuje n’ibigirwamana byabo, bihorere uko bari, kandi bakomeze imirimo yabo, aba ubarekere ku mico yabo idahinduwe, kugirango bakomeze bagengwe n’abamalayika babi. Abava kuri buri ngingo, ndetse bakanesha buri geragezwa, maze bakanesha, icyo byasaba cyose, bakaba barumviye inama z’Umuhamya Nyakuri, abo kandi bazabona imvura y’itumba, maze bityo babe batunganirijwe guhindurwa.“ - Ibihamya, vol. 1, p. 187.

b. Uretse gushakashaka mu mutima byimbitse no kwihana nyakuri, ni izihe nshingano zindi dufite ku bijyanye n’imvura y’itumba? Matayo 5:6; Zekariya 10:1.

“Kuki tudasonzera kandi ngo tugire inyota y’impano y’Umwuka Wera, kandi ubu aribwo buryo twabonamo ububasha? Kuki tutayivugaho, ngo tuyisengere, kandi tunabwirize ibiyerekeye? Ibid., vol. 8, p. 22.

“Ababaho gusa bakurikiza umucyo bafite, nibo bazahabwa umucyo mwinshi. Kereka gusa buri munsi tubaho imibereho itanga icyitegererezo ku ndangagaciro za Gikristo, ntabwo tuzasobanukirwa ukuboneka k’Umwuka Wera mu mvura y’itumba.“ – Kwizera Kumbeshejeho, p. 333.

“Iyo dufite ukwiyegurira umurimo wa Kristo byuzuye, n’umutima wose, Imana izabona uko kuri kubwo gusukwa kw’Umwuka Wayo utagira akagero; ariko ibi ntabwo bizabaho mu gihe igice kinini cy’itorero kidakorana n’Imana.“ – Urwibutso n’Integuza, 21 Nyakanga, 1896.


Kuwa Gatanu 15 Ukuboza

5. GUHATANIRA IKIMENYETSO CYO KWEMERWA N’IMANA

a. Ni iki kigomba kuba intumbero ya buri muntu ukurikiye Kristo – kandi se ni kuki ibi ari ingenzi? Ibyahishuwe 3:5; 7:1-4, 13, 14; 2 Abakorinto 7:1.

“Ikimenyetso cy’Imana nzima kizashyirwa gusa ku bantu bafite ishusho ya Kristo mu mico.“ – Urwibutso n’Integuza, 21 Werurwe, 1895.

“Igihe tubaye abana b’Imana, amazina yacu ahita yandikwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, kandi akaguma yo kugeza ku gihe cy’urubanza rugenzura. Bityo rero izina rya buri muntu rikazabona guhamagarwa, ndetse n’ibyanditswe kuri we bigasuzumwa n’uwavuze ati, ‘Nzi imirimo yawe,’ kuri uwo munsi nibigaragara ko ibikorwa byacu byo gukiranirwa bitigeze byihanwa byuzuye, amazina yacu azahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo, maze ibyaha byacu biduhindukirane. Uvuga ko yizera nagira ubwibone, nagira itegeko ry’Imana ryera yica haba mu magambo cyangwa mu mwuka, icyo gihe azaba atukishije Yesu, kandi mu rubanza amagambo ababaje azavugwa ngo, ‘Nimuhanagure izina rye mu gitabo cy’ubugingo; n’inkozi y’ibibi.’ Ariko Data agirira impuhwe abatamwiringira, abafite imitima itinya Imana, bakozwa hirya no hino no gushidikanya ndetse bakanageragezwa. Yesu yinginga kubwabo, maze akavuga amazina yabo imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be bera.“ – Ibimenyetso by’Ibihe, 6 Kanama, 1885.

“Ariko abategereje kubona ihinduka ry’ubufindo mu mico yabo hatabayeho ko bo bagira umuhati wiyemeje ngo baneshe ibyaha bazatenguhwa. Nta mpamvu yo gutinya kandi twitegereza Yesu, nta mpamvu yo gushidikanya kuko we afite ubushobozi bwo gukiza abamusanga bose; ahubwo dushobora guhora dutinya ko imico yacu ya kera ishobora kongera kutugenga, ko umwanzi ashobora guhanga indi mitego yadufatiramo tukongera kuba imbata ze... nk’uko amakakama afatisha ikimenyetso, niko n’umutima ugomba gufata Umwuka w’Imana kandi ukagumana ishusho ya Kristo.“ – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk. 1, pp. 336, 337.


Kuwa Gatandatu 16 Ukuboza

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni uwuhe musaruro dushobora kwitega kubona mu gihe cy’imvura y’itumba?

2. Ni bande gusa bazakira ikimenyetso cy’Imana?

3. Ni iki kitubuza kubona imvura y’itumba?

4. Ni iki dukeneya kunesha kugirango tubone imvura y’itumba?

5. Ni iki dukwiye gutinya ku bijyanye no kunesha ibyaha?

 <<    >>