Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
  KU ISABATO, 3 UKUBOZA, 2016

Amaturo y’Isabato ya Mbere azagenerwa Icyiciro cy’Uburezi cya Union yo muri Amerika yo hagati

Twizera ko umurimo wacu w’ingenzi hano ku isi ari ukurema imico dukurikije uko ijuru riteye. Guhanga imico ni umurimo w’imibereho yose, kandi kwirema kwayo kugakomeza kubaho ibihe byose. Imico iremye igendeye ku miterere y’ijuru nicyo butunzi bwonyine dushobora kuvana kuri iyi si tukabujyana mu isi izaza. Ibi nibyo bigomba kuba intego ya buri Mukristo w’ukuri. Umurimo w’itorero mu iterambere y’imico yacu ni “ukwigisha, kwigisha, kwigisha.“

Union yo muri Amerika yo hagati yafashe uburezi bw’abana bacu n’abasore bacu nk’intego yayo y’ingenzi. Mu buryo bubabaje ariko, benshi mu bana bacu badafite ubushobozi kugera aho amashuri yacu ari bari kurivamo batemba bagana mu isi. Kuba hariho kuba uku kuri kuzwi neza, benedata na bashiki bacu bari gushyiraho umuhati ukomeye kugirango babe bahanga amashuri abanza n’ayisumbuye maze bahe abana bacu n’abasore uburezi bwera, ari nabwo buhuje n’umugambi w’uburezi bwa Gikristo. Binyuze muri izi gahunda z’uburezi benshi barungutse ndetse benshi baza ku birenge bya Yesu muri ubu buryo.

“Kubw’amahirwe make ariko, aho dukura ntihahagije kugirango dukomeze uyu murimo ukomeye. Nyamara ariko, twishingikirije ku masezerano y’Umwami ko azatanga ibikenewe byose muri uyu murimo w’ingirakamaro twatangiranye ubushake bukomeye, tutibagirwa ko umurimo w’uburezi no gucungura ari bimwe.

Benedata bakundwa bashiki bacu, n’inshuti muri ku isi hose: mu izina ry’abizera ba Union yo muri Amerika yo hagati, turabasaba kugirango impano zanyu kuri aya maturo yo ku Isabato ya Mbere mutangane umutima ukunze maze, nanone, mube umugisha ku bana n’abasore bacu bo muri Amerika yo hagati. Turabasabye mutange mutitangiriye itama, kandi isengesho ryacu ni uko Imana yasubiza aho mukuye imigisha y’inkubwe ebyiri.

Icyiciro cy’Uburezi cya Uniyo ya Amerika yo Hagati

 <<    >>