Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 13 Ku Isabato, 24 Ukuboza, 2016

Iminsi y’Iherezo ry’Isi

“Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n’abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye“ (Yesaya 11:4).

“Twese ubu tubayeho mu gihe gikomeye cyane cy’amateka y’isi kuburyo tutagombye kuba ba ntibindeba cyangwa ngo twirengagize ibintu.“ – Abakobwa n’Abahungu b’Imana, p. 118.

Igitabo Cyifashishijwe:   Intambara Ikomeye, pp. 603-614, 622-626, 635-644. 

Kuwa Mbere 18 Ukuboza

1. IKANGUKA RITANGAJE

a. Ni kuki imvura y’itumba igomba kuba ikintu cy’umunezero mu mateka y’isi? Hoseya 6:1-3.

“Abagaragu b’Imana, bazaba bafite mu maso harabagirana kuko berejwe gukora umurimo wera, bazaba banyuranamo hirya no hino bafite umwete mwinshi bamamaza ubutumwa buvuye mu ijuru. Amajwi y’abantu ibihumbi byinshi azaba arangurura ku isi hose, imiburo izatangwa. Hazakorwa ibitangaza, abarwayi bakizwe, kandi ibimenyetso n’ibitangaza bizakurikira abizera. Icyo gihe ariko Satani nawe azakora ibitangaza by’ibinyoma, ndetse azamanura umuriro mu ijuru imbere y’amaso y’abantu (Ibyahishuwe 13:13). Icyo gihe abatuye ku isi bose, bazaba bagomba kugira uruhande bahereramo.

“Ubutumwa ntibuzarangizwa n’amagambo menshi y’impaka ahubwo buzarangizwa no kunyurwa kubwo kwemezwa n’Umwuka w’Imana. Kutemeranya kuzaba kwararangiye. Imbuto zizaba zaratewe, iki kizaba ari igihe cyo gukura no kwera imbuto. Ibitabo byakwirakwijwe n’abakozi b’ababwirizabutumwa byigaruriye imitima myinshi, ariko benshi mu bagize amatsiko babujijwe gusobanukirwa ukuri byuzuye cyangwa kwiyegurira kumvira. Icyo gihe nibwo imirasire y’umucyo izarasira ahantu hose, maze ukuri kumenyekane mu buryo busobanutse, abana b’Imana b’indahemuka bacagagure ingoyi zari zarababoshye. Amasano y’imiryango, ndetse nay’amatorero yabo, ntibizaba bigifite imbaraga zo kubaherana. Ukuri kuzaba ari ukw’igiciro gikomeye kuruta ibindi byose. Kabone n’ubwo hariho benshi barwanya ukuri, umubare munini uzahagarara ku ruhande rw’Uwiteka.“ – Intambara Ikomeye, p. 612.


Kuwa Kabiri 19 Ukuboza

2. INTAMBARA IKOMEYE IJYA MBERE

a. Ni uwuhe musaruro wundi uzaboneka kubwo gutangaza neza ubutumwa mu mbaraga z’imvura y’itumba? Umubwiriza 11:1, 2; 2 Abakorinto 2:14-17.

“Abantu bafite kwizera kandi bahora basenga bazumva bahatirwa kujya hose n’umuhati wera, kwamamaza ayo magambo bahawe n’Imana. Ibyaha cya Babuloni bizashyirwa ku mugaragaro. Ingaruka ziteye ubwoba z’amategeko ya leta ahatira itorero kunyuranya n’ubushake bw’Imana, ikwirakwizwa rwihishwa ry’inyigisho z’imyuka iyobya, imbaraga z’ubupapa zikomeza gukora bucece – ibyo byose bizatwikururwa bishyirwe ku mugaragaro. Kubera iyi imiburo ikomeye, abantu bose bazakangarana. Abantu ibihumbi n’ibihumbi batigeze bumva amagambo nk’ayo bazayategera amatwi. Bazatangara bumirwe bumvise ubuhamya buvuga ko Babuloni ari itorero ryaguye, kubera ibicumuro n’ibyaha byayo, no kubwo kwanga ukuri yahawe kuvuye mu ijuru. Ubwo nibwo abantu bazasanga abigisha babo ba kera bafite ishyushyu ryo kubasobanuza bati, mbese ibi byaba ari ukuri? Ababwiriza babo bazabasubirisha amagambo y’amahimbano, babahanurire ibintu byoroheje gusa, kugirango bacubye ubwoba bwabo kandi bagushe neza intekerezo zabo zibahagurukiye. Nyamara guhera ubwo benshi bazanga kunyurwa n’ayo mabwiriza yashyizweho n’umuntu, babasabe ubusobanuro ku mugaragaro niba ibyo bababwira bihwanye n’iri jambo ngo “Uku niko Uwiteka avuga?,“ Abo bagabura, bameze kimwe n’Abafarisayo ba kera, bazazabiranywa n’uburakari bwinshi kuko ubuyobozi bwabo buzaba bumaze gukemangwa, bavuge ko ubwo butumwa bukomotse kuri Satani maze bahagurukirize imbaga y’abantu bahindutse isenga ry’ibyaha gutoteza no kurenganya abamamaza ubwo butumwa.

“Ubwo intambara hagati y’icyiza n’ikibi izajya irushaho gufata indi ntera kandi intekerezo z’abantu zikararikirwa guhugukira amategeko y’Imana yasiribanzwe. Satani azahaguruka bwangu. Imbaraga izaba iri muri ubwo butumwa izasaza ababurwanya cyane. Abayobozi b’amadini bazakoresha imbaraga zidasanzwe ngo bazimye umucyo w’ubutumwa ngo utarasira ku mukumbi wabo. Ariko buri buryo bazakoresha buzagerageza guhagarika impaka z’ibyo bibazo by’ingenzi. Itorero rizitabaza ukuboko gukomeye k’ubuyobozi bwa leta, maze, muri uwo murimo, Ubupapa, n’Ubuporotesitanti bazishyira hamwe. Ubwo itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’Icyumweru (dimanche)rizakaza umurego kandi rigafatirwa umwanzuro, iryo itegeko rizifashishwa mu kurwanya abakomeza amategeko y’Imana. Bazacibwa ibihano banashyirwe mu nzu y’imbohe, ndetse bamwe bazagaruzwa guhabwa imirimo y’icyubahiro, abandi bahabwe ingororano n’andi mashimwe, kugirango babakure ku kwizera kwabo. Ariko igisubizo cyabo kidasubirwaho kizaba ngo, ‘Nimutwereke mu ijambo ry’Imana ikosa turegwa – nkuko na Luteri yashubije ubwo yasabwaga kwiregura. Abajyanywe mu nkiko bahagarariye ukuri, kandi bamwe mu babumvise byabateye gufata icyemezo cyo gukomeza amategeko yose y’Imana. Nguko uko umucyo uzarasira ibihumbi byinshi by’abantu batari kuzigera bamenya ukuri.“ – Intambara Ikomeye, pp. 606, 607.


Kuwa Gatatu 20 Ukuboza

3. UBURINZI BUVA KU MANA YONYINE

a. Mu gihe itorero na leta bizishyira hamwe ngo bigomere amategeko y’Imana icumi mu gasuzuguro, ni iki kizagera kuri bake bazagerageza guhuza n’amahame yayo yose yera? 2 Timoteyo 3:12; Ibyahishuwe 13:11-17.

“Ubwo Isabato izaba ibaye intandaro idasanzwe y’urugamba rwa Gikristo, maze amadini n’ubutegetsi bw’isi bikifataniriza hamwe guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa Mbere w’icyumweru (Dimanche), kwanga kuva ku izima kw’agatsiko gato guhuza n’abandi rubanda nyamwinshi bazahindurwa ibishungero mu isi yose. Hazategekwa ko izo nkehwe zihangara kurwanya itegeko ryashyizweho n’itorero na Leta zidakwiriye kwihanganirwa na gato; ko ahubwo ibyarushaho kuba byiza ar’uko bababazwa kuruta uko isi yose ijya mu rujijo no kubura amategeko... Icyo kirego na none kizaba nk’umwanzuro; maze bidatinze iteka rizacirwa abubahiriza Isabato yo mu itegeko rya kane, rihamya ko bakwiye igihano kirusha ibindi kuba kibi, baheshe rubanda umudendezo, ko nyuma y’igihe runaka bazabica. Uburoma bwo mu isi ya kera n’Ubuporotesitanti bwahakanye muri iki gihe cya none, bizihuza kugirango bigirire nabi abakomeza amategeko yose y’ijuru.

“Ubwo nibwo ubwoko bw’Imana buzashyirwa mu mibabaro n’impagarara muri urwo rugamba rw’amakuba n’agahinda byavuzwe n’umuhanuzi ko ari igihe cy’umubabaro wa Yakobo.“ Intambara Ikomeye, pp. 615, 616.

b. Igihe inzira zose z’ubucuruzi zizaba zakuweho n’uburinzi bw’amategeko ya leta bugakurwaho, ni gute abakiranutsi bake b’Imana bazabaho? Yesaya 43:18-21; 41:17-20; 33:16.

“Uwiteka yanyeretse kenshi ko binyuranije na Bibiliya kugira ibyo duteganya bizadutunga mu bihe by’akaga. Nabonye ko abera nibazaba bafite ibyo kurya bahunitse mu bihe by’amakuba, igihe inkota, inzara, n’ibyorezo bizagera mu gihugu, bazabyamburwa n’amaboko y’urugomo ndetse n’abanyamahanga bazasarura imirima yabo. Icyo gihe rero nicyo kizaba igihe nyacyo cyacu cyo kwiringira Imana gusa, kandi izadushyigikira. Nabonye ko umutsima wacu n’amazi bitazabura icyo gihe, kandi ko tutazagira icyo tubura cyangwa ngo twicwe n’inzara; kuko Imana ibasha kudutegurira ameza mu butayu. Binabaye ngombwa yakohereza n’ibikona bikatugaburira, nk’uko yabigenje mu kugaburira Eliya, cyangwa ikagusha manu ivuye mu ijuru, nk’uko yabigenjereje Abisiraeli.“ – Inyandiko za Kera, p. 56.


Kuwa Kane 21 Ukuboza

4.UBURINZI BW’INTAMENWA

a. Ni iki ubwoko bw’Imana bwategetswe gukora mu gihe bwitegura ibihe by’akaga – kandi se ni gute buzahabwa ubwihisho? Yesaya 26:20, 21; 49:15, 16.

“Amazu n’imirima nta mumaro bizaba bifitiye abera mu bihe by’akaga, kuko bizabasaba guhunga mbere y’imbaga y’abantu bazaba babaye nk’inyamanswa, kandi muri ibyo bihe ntabwo ubutunzi bwabo buzaba bugikenewe ngo bukoreshwe mu guteza imbere umurimo w’ukuri dusohoyemo. Nabonye ko ari ubushake bw’Imana ko abera bakurwaho ibibazitira byose mbere y’uko ibihe by’akaga biza, maze bakagirana isezerano n’Imana mu kwitanga. Niba bafite umutungo ku gicaniro maze bagasaba Imana kubaha inshingano, izabigisha igihe gikwiye cyo kwikuraho ibyo bintu. Bityo bazabe bisanzuye mu bihe by’akaga nta mitwaro ibaremerera bafite.

“Nabonye ko nihagira uwizirika ku mutungo maze ntabaze Imana inshingano ze, ntabwo inshingano zizamenyekana, kandi bazemererwa kugumana imitungo yabo, maze mu bihe cy’akaga izababere nk’imisozi igiye kubagwira, ubwo bazaba bagerageza kuyikuraho ariko ntibabishobore.“ – Inyandiko za Kera, pp. 56, 57.

“Mu gihe cy’igeragezwa rikomeye [Kristo] azavuga ati, ‘Wa bwoko bwanjye we ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira’ (Yesaya 26:20). Nonese ibyumba bagomba kwihishamo ni ibihe? Ni uburinzi bwa Kristo n’abamalayika ...

“Nabonye abera bava mu mijyi n’ibirorero, maze bakishyirahamwe mu dutsiko, maze bakaba ahantu ha bonyine. Abamalayika bakabaha ibyokurya n’amazi, mu gihe abakiranirwa bicwaga n’inzara n’inyota.

“Mu gihe cya nijoro hari ikintu gitangaje cyanyujijwe imbere. Hasaga n’aho habayeho urujijo rukomeye n’intambara hagati y’ingabo zikomeye. Intumwa ivuye ku Mwami impagarara imbere, maze iravuga iti, ‘Hamagara ab’urugo rwawe. Ndakuyobora, maze unkurikire.’ Yanyoboye mu kayira gacuze umwijima, tunyura mu ishyamba, dukomeza mu ruhererekane rw’imisozi, maze aravuga ati, ‘Aha noneho murarinzwe.’ Hariho n’abandi bari barayobowe muri aka kayira. Niko iyo ntumwa y’ijuru yavuze. ‘Igihe cy’akaga cyaje nk’umujura nijoro, nk’uko Umwami yababuriye ko byari kugenda.’

“Mu bihe by’akaga mbere ho gato yo kugaruka kwa Kristo, abakiranutsi bazaba barinzwe n’uburinzi bw’abamalayika bo mu ijuru; ariko nta burinzi buzaba ku bacumura amategeko y’Imana. Abamalayika ntabwo bashobora kurinda umuntu wirengagiza n’itegeko na rimwe ry’ijuru.“ - Maranatha, p. 270.


Kuwa Gatanu 22 Ukuboza

5. GUTABARWA

a. Ni nde uzaba afite ubwihisho ku munsi w’umujinya w’Imana? Yesaya 33:13-16; 52:9, 10.

b. Ni ikihe kintu gitangaje kizabirindura isi – kuburyo buri jisho rishobora kubibonera icyarimwe byibura? Yesaya 11:4; 24:1-6, 19-22; Ibyahishuwe 1:7. Ni iki abera bazavuga? Yesaya 25:9.

“Mu gicuku hagati nibwo Imana yahisemo gutabara ubwoko bwayo... Ibicu byijimye, biremereye byarazamutse maze birasekurana. Ariko hariho ahantu hamwe hatamurutse huzuye icyubahiro kigaragara, aho niho havuye ijwi ry’Imana rimeze nk’amazi menshi, rinyeganyeza ijuru n’isi. Habayeho umutingito ukomeye cyane. Ibituro birakinguka, maze abapfiriye mu kwizera, mu butumwa bwa malayika wa gatatu, bakomeza Isabato, barasohoka bava ku mariri yabo yuzuye umukungugu, bahawe icyubahiro, ngo bumve isezerano Imana yari igiye kugirana n’abakomeje amategeko yayo.“ – Inyandiko za Kera, p. 285.

“Bidatinze iburasirazuba haboneka agacu gato kirabura, kajya kungana n’igice cy’ikiganza cy’umuntu. Ako gacu kari kazengurutse Umukiza kandi kasaga n’agakikijwe n’umwijima impande zose kubera intera karimo. Ubwoko bw’Imana bwo bahise bumenya ko iki ari ikimenyetso cy’Umwana w’Umuntu. Mu mutuzo mwinshi bakomeza kugatumbira uko kagendaga kegera isi, ni nako karushagaho kugira umucyo urabagirana n’ubwiza, kugeza ubwo kabaye igicu kinini cy’umweru nk’urubura, kandi aho gitangirira hasaga n’ibirimi by’umuriro naho hejuru yacyo hari umukororombya w’isezerano. Yesu niwe wari imbere nk’Umugaba w’Umunyembaraga.“ – Intambara Ikomeye, pp. 640, 641.

“Mu gihe cyo kuza kwa Kristo abanyabyaha bazaba bakuweho ku buso bw’isi yose – batwitswe n’umwuka wo mu kanwa Ke kandi bakongowe no kurabagirana k’ubwiza bwe. Kristo azajyana ubwoko bwe mu murwa w’Imana, maze isi itsembweho abaturage bayo. [Yesaya 24:1, 3, 5, 6]. Ibid, p. 657.


Kuwa Gatandatu 23 Ukuboza

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni kuki ababiba imbuto z’ukuri bose uyu munsi bashobora kubona umunezero n’ibyiringiro?

2. Ni izihe ngaruka zizaba kuri bamwe bazahamagarwa ngo basobanure kwizera kwabo?

3. Ni gute dushobora kuba turi kwitegura ubu kubw’ibihe by’akaga?

4. Bizagendekera bite imitungo yacu ubwo akaga kazaba kaje?

5. Ni kuki dukwiye gushima ko Imana itanga ibisobanuro byinshi ku hazaza?

 <<    >>