Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 1 Ku Isabato, 1 Ukwakira, 2016

Ibihe Bikomeye mu Ijuru

“Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi“ (Yesaya 13:11).

“Ibihome bya Satani ntabwo bizigera binesha. Intsinzi izajya ku ruhande rw’ubutumwa bwa malayika wa gatatu. Nk’uko Umuyobozi w’ingabo z’Uwiteka yashenye inkuta z’i Yeriko, niko n’abakomeza amategeko y’Uwiteka bazanesha, n’abayarwanya bose bakaneshwa.“ – Ibihamya ku Bagabura, p. 410.

Igitabo Cyifashishijwe:   Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 33-43. 

Kuwa Mbere 25 Nzeri

1. MU BY’UKURI YESU NI NDE,?

a. Ni iki tugomba gusobanukirwa ku ruhare rwa Yesu Kristo mu iremwa ry’isanzure n’ibiririho? Yohana 1:1-3; Abakolosayi 1:16; Abaheburayo 1:1, 2.

“Data wa twese yakoranye n’Umwana we mu iremwa ry’ibiremwa byose byo mu ijuru.“ - Abakurambere n’Abahanuzi, p. 34.

b. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ibyaremwe byose na Kristo, we ku bw’itegeko, wagomba kuba Umukiza wacu? Abaheburayo 1:6-8, 13, 14; Luka 1:30-35.

“Muri Yesu niho ubugingo bwacu bwacunguriwe. Muri we niho ubugingo bw’umwimerere, butari ubutirano, ubuzima butagabanije buri. Muri we harimo isoko y’ubugingo.“ – Urwibutso n’Integuza, 6 Kanama, 1914

“Mu kuvuga ku kuba yarabanje kubaho mbere kwe, Kristo asubiza ibitekerezo bye kure cyane mu gihe kidashobora kubarwa. Atwizeza ko hatariho igihe yabayeho adafitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana ihoraho.“ – Urwibutso n’Integuza, Kanama 29, 1900.


Kuwa Kabiri 26 Nzeri

2. UBUTEGETSI BWO MU IJURU

a. Ni ibihe muri bimwe biboneka mu butegetsi Umuremyi yahoze akoresha mu gutegeka isanzure? Zaburi 89:14; Abaroma 7:12.

“Amategeko y’Imana yabayeho mbere y’uko umuntu aremwa. Yari yarashyiriweho kugenga ibiremwa byera; ndetse n’abamalayika bayobowe nayo.“ – Ibimenyetso by’Ibihe 15, 1886.

“Kuba amategeko y’Imana ariyo rufatiro rw’ubutegetsi bw’Imana, umunezero w’ibizima byose bifite ubwenge ushingira ku guhuza n’amahame yo gukiranuka kwabyo. Imana yifuza ibikorwa by’urukundo ku biremwa byayo byose – ibyo bikorwa bikaba bituruka mu kunezererwa imico yayo. Ntabwo inezezwa no kuyumvira ku gahato; ndetse kuri bose itanga uburenganzira bwo kwihitiramo, kugirango babashe kuyiha ibikorwa bivuye mu bushake bwabo.

“Igihe cyose ibizima byose byaremwaga byasobanukirwaga icyo kwiyegurira urukundo aricyo, habayeho guhuza kunoze mu isanzure ry’Imana ryose. Byari mu munezero w’ingabo zo mu ijuru gukora ibihuje n’umugambi w’Umuremyi wazo. Banezezwaga no kugaragaza icyubahiro cye n’ishimwe. Ndetse mu gihe urukundo bakunda Imana ruhanitse, urukundo bakundana ubwabo rwagendaga rwuzura ubucuti no kutikunda. Nta kintu na kimwe cyashoboraga gutuma habaho kwanduza ubumwe bwo mu ijuru.“ – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 34, 35.

b. Ni iyihe mibereho yahoraga iranga abamalayika bera bataguye, ku bijyanye na Kristo? Ibyahishuwe 5:11, 12. Ni iki se kandi Data wa twese, ari nawe Mwami w’Isanzure, yavuze kuri Kristo? Abaheburayo 1:3-6.

“Umwana w’Imana yarasangiye na Se intebe y’ubwami ye, ndetse n’icyubahiro cy’iteka, n’icyo kubaho by’iteka cyabazengurutse bombi... Mbere y’uko ibyaremwe byo mu ijuru biterana uwo Mwami yavuze ko nta n’umwe, uretse Kristo, washoboraga kwinjira mu migambi ye, ndetse aba ari nawe uhabwa ubutware bwo gushyira mu bikorwa inama z’ubushake bwe. Umwana w’Imana yashyize mu bikorwa ubushake bwa Se mu iremwa ry’ingabo zo mu ijuru; kandi kuri we, kimwe n’uko biri kuri Se, kuramywa n’izo ngabo bikaba byari itegeko. Kristo yari akigomba gukoresha ububasha bwe bw’ijuru, mu iremwa ry’isi n’ibiyituye. Ariko muri ibi byose ntabwo yagombaga gushaka uburyo bwo kwishyira hejuru we ubwe mu buryo bunyuranye n’umugambi w’Imana, ahubwo yagombaga gushyira hejuru icyubahiro cya Se kandi agashyira mu bikorwa imigambi ye y’impuhwe n’urukundo. Ibid., p. 36.


Kuwa Gatatu 27 Nzeri

3. AMAHITAMO Y’UMUKERUBI WASIZWE

a. Mu kigereranyo cy’umwami w’i Tiro, ni iki dushobora kwiga kuri Lusiferi, umukerubi wari warasizwe,ari nawe waje guhinduka Satani, umwanzi? Ezekeli 28:11-15.

“Satani yigeze kuba malayika wubashywe mu ijuru, akurikira Yesu Kristo. Uruhanga rwe rwari rutuje, rugaragaza umunezero nk’urw’abandi bamalayika. Uruhanga rwe rwari ruhanitse ndetse ari rugari, kandi rwagaragazaga ubwenge bukomeye. Ishusho ye yari itunganye. Yari ateye gipfura atamirijwe ubutware.“ – Impano z’Ubuhanuzi, vol. 1, p. 17.

“Satani niwe wari uyoboye umutwe w’abaririmbyi mu ijuru. Niwe watangizaga ijwi rya mbere maze izindi ngabo zo mu ijuru zikirizanya nawe, maze amajwi meza atangaje agasaba mu ijuru ryose asingiza icyubahiro cy’Imana n’Umwana wayo Ikunda cyane. - Umwuka w’Ubuhanuzi, vol. 1, p. 28.

b. Ni iki cyatumye habaho kugwa kwa Lusiferi? Ezekeli 28:17 (ahabanza)

“Buhoro buhoro Lusiferi yaje kwirundurira ku cyifuzo cyo kwishyira hejuru ubwe... N’ubwo icyubahiro cye cyose yagikuraga ku Mana, uyu mumalayika ukomeye yaje kubona ibyo nk’aho ari ibye ubwe. Ntiyanezezwa n’umwanya yariho, n’ubwo yari yubashywe hejuru y’ingabo z’ijuru, yashatse guhabwa icyubahiro cyari kigenewe Umuremyi gusa. Mu cyimbo cyo gushaka uko yatuma Imana Isumbabyose mu gukundwa no kuramywa mu biremwa byose byaremwe, umurimo we wabaye gushaka uko byamukorera ndetse bikamuyoboka ubwe. Ndetse kubwo kwifuza icyubahiro Data uhoraho yari yarahaye Umwana we, uyu mutware w’abamalayika yashatse kwiha ububasha bwari bugenewe Kristo wenyine.“ – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 35.

c. Ni gute umwuka w’urwango n’ishyari biba bigoye kugengwa? Imigani 27:4; 6:34. Byagenze bite ubwo Data, Umwana, n’abamalayika bageragezaga kugira Lusiferi inama?

“Igitekerezo cya Lusiferi cyo kwikorera ubwe mu cyimbo cyo gukorera Umuremyi cyabyukije impungenge mu ntekerezo igihe cyabonwaga n’abatekerezaga ko icyubahiro cy’Imana gikwiye kuba indashyikirwa... Ariko umuburo, watanzwe mu rukundo n’imbabazi z’iteka, wateje umwuka wo kuganda gusa. Lusiferi yemereye ishyari yagiriraga Kristo kugumaho, maze arushaho kwiyemeza.“ - Ibid., pp. 35, 36.


Kuwa Kane 28 Nzeri

4. UBURYARYA BUKOMEYE MU GUSHUKANA

a. Ni iki Yesaya yeretswe ku bijyanye n’imyitwarire idasanzwe Lusiferi yadukanye? Yesaya 14:12-14.

“Abamalayika bemeye gukomera kwa Kristo banezerewe, maze baramwunamira, basohora amajwi yabo y’urukundo baramuramya. Lusiferi nawe yubamanye nabo, ariko mu mutima we harimo intambara idasanzwe kandi y’ubukana bwinshi. Ukuri, ubutabera, no kuganduka byarwanaga n’urwango n’ishyari... ibyubahiro bihanitse byari byarahawe Lusiferi ntabwo yabifataga nk’impano zidasanzwe z’Imana, maze bityo ntibyatuma agira ishimwe ku Muremyi we. Yiheshaga icyubahiro kubwo kurabagirana kwe no kwishyira hejuru ndetse yiyumvamo kuba uri ku rugero rumwe n’Imana.“ – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 36, 37.

b. Ni gute imyitwarire ya Lusiferi yateje amakimbirane mu ijuru? Yakobo 3:16.

“Gushyirwa hejuru k’Umwana w’Imana nk’ungana na Se byagaragariye Lusiferi nk’ akarengane kuri we, wagaragaraga nawe ko agomba kumvirwa no kubahwa. Iyo iki gikomangoma cy’abamalayika kiza kugera ku mwanya wacyo wa nyawo wo hejuru, ibyiza bikomeye byari kugera ku ngabo zose zo mu ijuru; kuko byari mu mugambi we kugeza umudendezo kuri bose. Ariko noneho ubu n’ubwisanzure bari bafite igihe kirekire bwari bumaze kugera ku iherezo; kubera ko Umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru yari amaze kubashyirirwaho, kandi bose bakaba baragombaga kuramya ubutware bwe. Icyo nicyo kinyoma cy’uburyarya Lusiferi yariho akoresha amayeri akomeye kugirango abashe kugira icyo acyungukaho ku rurembo rwo mu ijuru.

“Nta cyahindutse ku mwanya cyangwa ku butware bwa Kristo... benshi mu bamalayika, nyamara, bahumishijwe n’ibinyoma bya Lusiferi.

“Afatirana icyizere cyuje urukundo n’ubudahemuka bw’abamalayika yari ashinzwe, yakoresheje amayeri akomeye mu kubashyiramo intekerezo kutizera kwe no kubura ibyishimo ku buryo umugambi we batabashije kuwusobanukirwa. Lusiferi yari yagaragaje umugambi w’Imana mu mucyo utariwo – awusobanura nabi ndetse awugoreka kugirango abone uko ateza kutanyurwa no gushidikanya. Yakoresheje amayeri mu gukurura abamwumva ngo babashe kugaragaza ibitekerezo byabo; nuko ibyo bigasubirwamo nawe igihe cyose abonye ko bishobora kugira icyo bimugezaho mu mugambi we, nk’igihamya ko abamalayika bose atari ko bemeranyaga n’ubutegetsi bw’Imana... Mu gihe yariho ahanga ubugambanyi n’ubwigomeke mu ibanga, akoresheje ubuhanga buhanitse yateje ko ibyo bigaragara nk’umugambi we wo gutuma habaho ubutungane no kubungabunga ubumwe n’amahoro.

“Nuko umwuka wo kutanyurwa uba ukongejwe gutyo.“ - Ibid., pp. 37, 38.


Kuwa Gatanu 29 Nzeri

5. INGARUKA Z’UBWIGOMEKE

a. Igihe umushukanyi mukuru yatezaga ubwigomeke bweruye mu ijuru, ni izihe zabaye ingaruka? Ibyahishuwe 12:7-9. Ni irihe rizaba iherezo rye rya nyuma? Yesaya 14:15-17.

b. Ni ikihe kintu nyakuri cyari gihungabanye cyateje intambara mu ijuru? Zaburi 119:126.

“[Lusiferi ariwe wari ubyihishe inyuma] ashidikanya ku bijyanye n’amategeko agenga ibiremwa byo mu ijuru, avuga ko n’ubwo amategeko ashobora kuba ari ingenzi ku batuye amasi, abamalayika ku kuba ari ibiremwa bihanitse batari bakeneye kubangamirwa bigeze aho, kubera ko ubwenge bwabo bwari buhagije ngo bubayobore.“ – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 37.

c. Ni iki cyagaragaje ubwenge bw’Imana mu gukemura iki kibazo? Yuda 6; 1 Abakorinto 6:3 (ahabanza); Abafilipi 2:10, 11.

“Iyo Satani ahita akurwaho, bamwe bari gukorera Imana babitewe n’ubwoba mu cyimbo cyo kubiterwa n’urukundo. Imbaraga y’umushukanyi ntabwo yari kurimburwa byuzuye, nta n’ubwo umwuka w’ubwigomeke wari kumarwaho byimazeyo. Kubw’inyungu z’isanzure ryose ry’ibihe byose, agomba gutunganya byuzuye amahame ye, kugirango ibirego arega ubutegetsi bwo mu ijuru bibashe kugaragara mu mucyo wabyo nyakuri bibonwa n’ibyaremwe byose, kandi kugirango ubutabera n’imbabazi z’Imana n’ubudashyikirwa bw’amategeko yayo bushobore gushyirwa by’iteka aharenga ikibazo cyose.“ Ibid., p. 42.


Kuwa Gatandatu 30 Nzeri

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni gute dushobora gusubiza imyumvire rusange ipfuye ku bijyanye n’uwo Kristo ari we?

2. Ni kuki dushobora kuvuga ko ubutegetsi bw’Imana butunganye kandi bukiranuka?

3. Ni uwuhe wari umuzi w’ikibazo cya Lusiferi?

4. Garagaza intambwe yateye zangije ubumwe bw’ijuru.

5. Ni kuki Imana itahise ikuraho Satani ako kanya ngo ntakomeze kubaho?

 <<    >>