Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubumenyi buri mu gitabo cya Yesaya (II)

 <<    >> 
Icyigisho cya 14 Ku Isabato, 31 Ukuboza, 2016

Agashusho k’Ibizahoraho

“Dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa(Yesaya 65:17).

“Byaba ari igihombo cy’iteka turamutse twungutse isi yose, n’ibinezeza byayo byose n’icyubahiro ariko tukabura ubugingo. Ijuru rirahendutse bihagije ku kiguzi icyaricyo cyose.“ – Urwibutso n’Integuza, 18 Werurwe, 1875.

Igitabo Cyifashishijwe:   Intambara Ikomeye, pp. 644-652-658. 

Kuwa Mbere 25 Ukuboza

1. GUHUZWA N’IJURU

a. Ni iyihe ngororano y’icyubahiro izaba kuri bacye bakiranukira Imana? Yesaya 26:1, 2.

“Impanda y’ifeza ya Yesu iravuzwa, ubwo yamanukaga ku gicu, atwikiriwe n’ibirimi by’umuriro. Yitegereza ku bituro by’abera basinziriye, nuko azamura amaso ye n’ibiganza abyerekeza ku ijuru, maze avuga cyane ati, ‘Nimukanguke! Nimukanguke! Nimukanguke! Mwebwe abasinziriye mu mukungugu, mubyuke.’ Nuko habaho umutingito ukomeye. Ibituro birakinguka, maze abapfuye bavamo bambaye kudapfa... Maze muri uwo mwanya turahindurwa, twese tujyananwa hamwe gusanganira Umwami mu kirere.

“Twese twinjiye mu gicu hamwe, maze tumara iminsi irindwi tuzamuka ku Nyanja y’ibirahuri, ubwo Yesu yazanaga amakamba, maze akoresheje ikiganza cye bwite ayadushyira ku mitwe yacu. Aduha n’inanga z’izahabu n’imikindo yo kunesha. Aha ku Nyanja y’ibirahuri niho 144, 000 bari bahagaze baboneye mu mpande enye. Bamwe bari bafite amakamba arabagirana cyane, abandi bafite atarabagirana cyane. Amakamba amwe yasaga n’aho aremereye kubera inyenyeri zariho, mu gihe ayandi yo yariho nkeya. Bose bari banyuzwe n’amakamba yabo. Kandi bose bari bambaye amakanzu y’icyubahiro kuva ku ntugu zabo kugeza ku birenge. Abamalayika bari baduherekeje ubwo twatambukaga ku Nyanja y’ibirahuri tugana ku marembo y’umurwa. Yesu yazamuye ukuboko kwe k’Ubushobozi n’icyubahiro, agufatisha ku rugi rw’amabuye y’igiciro, arusunikira ku mapata yarwo arabagirana, maze aratubwira ati, ‘Mwameshe amakanzu yanyu mu maraso yanjye, muhagararira ukuri mutajegajega, nimwinjire.’ Twese twarinjiye kandi twiyumvamo ko tuhakwiriye.“ - Ibihamya, vol. 1, pp. 60, 61.


Kuwa Kabiri 26 Ukuboza

2. MU GIHE CY’AHAZAZA KIBANGUTSE

a. Gereranya ahazaza h’abakiranirwa n’imigisha y’abakiranutsi. Yesaya 33:24; 34:1, 2. Ni ikihe kintu kimwe kizahora kitwibutsa iyi si y’ibyaha? Zekariya 13:6.

“Akamenyetso kose k’umuvumo w’icyaha kazaba gahanaguwe ... Urwibutso ruzahoraho rwasigaye ni rumwe gusa: Umucunguzi wacu azahorana inkovu zo kubambwa kwe. Ku mutwe we wakomerekejwe, mu rubavu rwe, mu biganza no ku birenge, niho gusa hazasigara ikimenyetso cy’ubugome buteye ubwoba icyaha cyatuzaniye ... Mu gikomere cyo mu rubavu hatembyemo isoko y’amazi avanze n’amaraso niho rufatiro rwunze Imana n’abantu –niho hari icyubahiro cy’Umukiza, aho ‘niho habitswe ububasha bwe’... Ikimenyetso cye cyo gucishwa bugufi, nicyo cyahindutse icyubahiro giheranije; mu bihe by’iteka ryose ibikomere by’i Kaluvari bizakomeza kwerekana ishimwe rye kandi bitangaze imbaraga ze.“ – Intambara Ikomeye, p. 674.

b. Yesaya akoresha iyihe shusho mu kuvuga ibyiringiro by’icyubahiro by’ibihe byose – Kandi se ni gute natwe dushobora kubisogongeraho uyu munsi? Yesaya 35:1-10.

“Kuri buri wese wiyegurira Uwiteka ngo amukorere, ntacyo yishigarije, ahabwa imbaraga zo kugera ku mihati itagira akagero. Kuko aba Imana izabakorera ibyiza byinshi. Izakorana n’intekerezo z’abantu kuburyo, ndetse no muri iyi si, hazaboneka gusohora kw’isezerano ry’ahazaza. [Yesaya 35: 1-10].“ – Umurimo wo Gukiza, p 160.

“Mu mibereho yacu hano, kuri iy’isi inizwe n’icyaha nk’uko iri, umunezero ukomeye ndetse n’uburezi buhanitse byaboneka mu murimo. Ndetse no mu mimibereho y’ahazaza, aho tutazazitirwa n’ingabano z’ibyaha by’iyi si, ni mu murimo dushobora kubonera umunezero ukomeye n’uburezi bwacu buhanitse buzahaboneka –twibonera ibihamya mu buryo budasanzwe uko twiga ibishyashya k’ubutunzi bw’icyubahiro cy’ubwiza bw’ubwo bwiru; ‘aribwo Kristo uri muri mwe, aribyo byiringiro by’ubwiza.“ - (Abakolosayi 1:27). Education, p. 309.

c. Ni he dukwiye kwibanda kuruta ahandi igihe dutegura ahazaza hacu? Yesaya 65:17-19; Ibyahishuwe 21:1; Abaheburayo:11:8, 10, 13-16.


Kuwa Gatatu 27 Ukuboza

3. AMAHORO NO GUTUZA BITEGEREJWE!

a. Ni gute Yesaya yagaragaje ijuru rishya n’isi nshya? Yesaya 32:18; 60:18-22.

“Impungenge z’uko ahazaza tuzaragwa umurage uzahoraho zateye abantu benshi gushidikanya ukuri kwatumaga dutegereza kuzabona iwacu heza. Kristo yasezeranije abigishwa be ko agiye kubategurira amazu yo kubamo mu rugo rwa Se. abemera inyigisho z’ijambo ry’Imana ntabwo bazajijwa ku bijyanye n’iby’iwacu mu ijuru... [1 Abakorinto 2:9]. Ururimi rwa kimuntu ntirushobora gusobanura agaciro k’ingororano izahabwa abakiranutsi. Izamenywa gusa n’abazayihabwa. Ntabwo ubwenge bw’umwana w’umuntu bushobora gusobanura ubwiza bwa Paradiso y’Imana.“ – Intambara Ikomeye, pp. 674, 675.

b. Ni gute Yesaya avuga ku kirere cyuzuye amahoro cyaho? Yesaya 11:6, 7, 9; 65:25. Ni kuki dukwiye gushaka uko twishyira twe n’imiryango yacu ahantu hameze hatyo, ndetse na hano ubu? Yesaya 32:17.

“Na none kandi Umwami yategetse ko abizera bacu bagomba kujya kure y’imijyi, mu cyaro, aho bashobora kwishakira ibibatunga; kuko mu gihe kizaza ikibazo cyo kugura no kugurisha kizaba kigoranye. Ubu dukwiye kwita ku mabwiriza twahawe inshuro nyinshi: Nimuve mu mijyi mugane mu turere tw’ibyaro, aho amazu adacucitse, ndetse aho muzaba muhunze uruhurirane rw’abanzi.“ – Urugo rwa Kidivantisiti, p. 141.

“Nimujyane imiryango yanyu kure y’imijyi nibwo butumwa bwanjye.

“Igihe kirageze, nk’uko mu gihe Umwami afungura inzira, imiryango ikwiye kuva mu mijyi. Abana bakwiye kujyanwa mu byaro. Ababyeyi bakwiye gushaka ahantu heza hakwiye uko ubushobozi bwabo bubemerera...

“Mbere y’uko amakuba atemba nk’uruzi agera ku batuye isi, Umwami ahamagarira Abisiraeli nyakuri kwitegura icyo kintu. Yoherereza ababyeyi ijwi ry’umuburo ngo: nimwegeranye abana banyu bo mu rugo rwanyu; nimubahungishirize kure y’abadakomeza amategeko y’Imana, bari mu kubigisha kandi bakabakoresha ibibi. Nimuve mu mijyi minini mwihuse uko mushoboye.

“Ababyeyi bashobora kwishakira amazu mato mu byaro, afite ubutaka bwo guhingamo, aho bashobora kugira uturima tw’imbuto ndetse bagahinga imboga n’imbuto zoroheje... Imana izafasha ubwoko bwayo kubona ayo mazu hanze y’imijyi.“ - Ibid., pp. 139, 140.


Kuwa Kane 28 Ukuboza

4. AHANTU NYAKURI HAFITE IBIKORWA BITANGA UMUSARURO

a. Garagaza imwe mu mirimo igomba kuzasangwa mu isi nshya. Yesaya 65:21, 22. Sobanura uko dushobora kunezererwa urugero rw’iyo mimerere uyu munsi.

“Byaba byiza kuri mwe mushatse uko mushyira hasi ibibahangayikisha maze mugashaka aho muruhukira mu cyaro, ahataba imbaraga ikomeye ishobora kwangiza abakiri bato.

“Muby’ukuri, ntabwo waba utandukanye burundu n’ibisitaza n’ibihangayikisha umuntu mu cyaro; ariko ho byibura waba uhunze ibibi byinshi, ndetse ukinze inzugi ku bigeragezo byinshi bigeramiye kandi bikarusha imbaraga intekerezo z’abana bawe...

“Kuba mu cyaro byaba byiza cyane kuri bo; ibikorwa by’imibereho yo hanze y’urugo bishobora kuba byiza cyane ku ntekerezo ndetse n’impagarike. Bakwiye kugira akarima ko guhingamo, aho bashobora kubona byombi harimo kwishimisha n’umurimo w’ingirakamaro. Gutorezwa ku bimera n’indabo bikunze kugirira akamaro intekerezo n’imigaragarire y’ibintu, mu gihe kumenya ibyo Imana yaremye by’ingirakamaro kandi byiza bigira umumaro cyane ku ntekerezo, bizerekeza ku Muremyi wabyo byose.“ - Ibihamya, vol. 4, p. 136.

“Imisozi n’udusozi biriho birahinduka; isi iriho irasaza nk’umwambaro; ariko imigisha y’Imana, itegurira ubwoko bwayo ameza mu butayu, yo ntabwo izahagarara.“ – Umurimo wo Gukiza, p. 200

“Benshi banga gushaka ibyo kurya byabo bakoresheje gututubikana ko mu maso habo, kandi banga guhinga ubutaka. Ariko isi ifite ubutunzi buyihishemo imbere bugenewe abafite umuhati n’ubushake kandi bihanganira kwegeranya ubutunzi bwayo. Ababyeyi b’abagabo n’abagore bafite isambu n’urugo rutuje ni abami n’abamikazi.“ - Fundamentals of Christian Education, pp. 326, 327.

b. Ni iki kindi gishobora kuvugwa ku bijyanye n’isi nshya? Yesaya 64:4

“Aho ngaho, igihe inyegamo ikingirije kureba kwacu izaba ikuweho, ndetse amaso yacu akabona ya si y’ubwiza iyo turebera ubu mu birorirori gusa; igihe tureba ku cyubahiro cy’ijuru, tubirebeye kure cyane mu ntekerezo; igihe ubwiza bw’icyaha buzakurwaho, isi yose izagaragara mu cyubahiro cy’Umwami Imana yacu, mbega ahantu hazafungurirwa kwiga kwacu!“ - Education, p. 303.

“Hazabayo imicurangire myiza, indirimbo, izo ndirimbo z’agahozo, zitigeze zumvwa n’ugutwi kwa muntu keretse mu mayerekwa y’Imana.“ - Ibid., p. 307.


Kuwa Gatanu 29 Ukuboza

5. INTUMBERO NYAMUKURU

a. Ni gute imbaraga n’urukundo rw’Imana bigaragazwa mu isi nshya? Abefeso 3:17, 20.

“[Mu isi nshya] urukundo n’impuhwe Imana ubwayo yateye mu mitima y’abantu ruzaba rubonye igihe gikwiriye kandi cyiza cyo gukoresha...

“Ubwenge n’impano zose bizakomeza gutera imbere, ubushobozi bushya buzajya bwungukwa. Kunguka ubumenyi ntabwo bizananiza ubwenge cyangwa ngo bicogoze imbaraga z’umubiri. Ahongaho umushinga mwiza watekerejwe uzagerwaho, ndetse n’icyifuzo cyatangiwe kizashimisha abantu, n’icyo umuntu yifuje kugeraho kizashoboka; kandi bazahora batera intambwe zo kuzamuka mu rwego rw’ubumenyi, bazahora bunguka ibishya bitangaje, ukuri gushya bazaba bagomba kumenya ndetse n’imbaraga z’ubwenge, umutima,n’umubiri, bizahora bivugururwa.“ – Intambara Ikomeye, p. 677.

b. Ni uwuhe mugisha mwiza cyane uzagera ku bacunguwe? Yesaya 66:22, 23. Ni gute dushobora kuba twitegurira ibyo ubungubu?

“Kandi mu bihe bidashira, uko imyaka ihita indi igataha, niko abacunguwe bazarushaho kubona amahishurwa y’ubwiza bw’Imana na Kristo. Uko ubumenyi buzakomeza kugwira, ni nako n’urukundo,no kubaha Imana, n’umunezero bizakomeza kugwira. Uko abantu bazarushaho kwiga kumenya Imana, niko bazakomeza gutangazwa n’imico yayo.“ - Ibid., p. 678.

“Iki nicyo gihe cyo kwegurira amasaha yacu y’igiciro asigaye y’imbabazi ku kumesa amakanzu yacu y’imico mu maraso y’Umwana w’Intama, kugirango tuzabe muri ba bantu benshi bambaye imyenda yera bazaba bakikije intebe yera y’ubwami.“ – Kugirango Mumenye, p. 65.


Kuwa Gatandatu 30 Ukuboza

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Tubwirwa n’iki ko abacunguwe bose bazishimira iyo ngororano?

2. Ni gute dushobora kubona ubunararibonye bw’umunezero w’ijuru uyu munsi?

3. Niba tuzishingikiriza ku Mana yonyine mu bihe by’akaga ni kuki dukwiye kwimukira mu cyaro?

4. Ni gute kandi kuki isi nshya izaba nziza kuruta ishaje?

5. Uko ubumenyi bwacu ku Mana bwiyongera, ni iki kizaba ingaruka yabyo?

 <<    >>