Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo

 <<    >> 
  KU ISABATO, 05 UKWAKIRA 2024

Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa kubaka urusengero muri Reading, i Pennsylvania, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika

Filidi y’Iburasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, igabanyijemo uturere umunani tugizwe na leta ya Pennsylvania, New York, Connecticut, ikirwa cya Rhode, Massachusetts, Maine, Vermont, New Hampshire. Muri iki gihe, umurimo ukorerwa muri Pennsylvania urimo uragenda utera imbere mu buryo bwihuse.

Bigereranywa ko abantu barenga 53% muri iyi leta ari abanyamadini – bagizwe n’Abametodisiti, Abaluteriyane, Ababatisita, Abapentekote, n’abandi, hamwe na 28.3% by’Abagatolika. Mu bihe bya kera by’ubukoloni, Pennsylvania yari yarabaye ubuhungiro bw’abantu bashakaga umudendezo mu by’idini, bari bahunze itotezwa ryari mu Burayi. Aya mateka aracyagaragara mu mubare munini w’abizera gakondo ba Amish bakomeje gutura mu bigo binini by’ubuhinzi hirya no hino mu ntara ya Lancaster [soma Lankasita], bambara imyenda isanzwe kandi bagendera ku ifarashi n’igare.

Bamwe mu bizera b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura bagiye baba muri Pennysylvania mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi hakaba haranatangirwaga amahugurwa y’ivugabutumwa. Ariko ubu ngubu ububyutse bwibanda cyane ku kuri kw’iki gihe bwatangiye mu mwaka wa 2016 mu mujyi wa Reading, nyuma yuko abizera babiri bimukiye hano bavuye i New York. Itsinda ryaragutse maze dutangira kujya duterana buri sabato nyuma ya saa sita, mu mpeshyi twateraniraga mu busitani, naho mu itumba tugateranira mu rugo rwa mushiki wacu. Nyuma y’amezi menshi yo kwiga, abantu benshi barabatijwe bakira ukwizera kw’Abadiventisiti Bavugurura.

Reading ituwe n’abaturage basāga 95,000, kandi ni umujyi w’inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga [elegitoroniki], ibikoresho by’ubuvuzi, ikoranabuhanga ryo kubika ingufu n’ibindi. Itorero dufite aha ngaha ubu niryo rinini muri Filidi y’Iburasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika. Abantu benshi bashya barimo barategurwa kugirango bifatanye n’ubwoko bw’Imana. Ubu dusengera mu nzu dukodesha kandi twifuza gushinga no kwagura ibikorwa byacu kugirango tugere kure. “Ahantu hose habonetse itsinda ry’abizera, hakwiriye kubakwa inzu yo gusengeramo…. Ahantu henshi habwirijwe ubutumwa maze hakaboneka abantu babwemera, usanga nta mikoro ahagije baba bafite, bityo bakabasha gukora ibintu bike cyane byazatuma haboneka ikintu kiharanga umurimo w’Imana. Akenshi ibi bituma kwagura umurimo aho hantu bigorana.” – Ivugabutumwa, p.376.

Bityo rero, turasaba abavandimwe bacu n’abafatanyabikorwa bacu ku isi yose kugirango badufashe kubaka inzu yo gusengeramo mu karere ka Reading, kugirango abantu benshi bashobore kuzanwa mu bushyo. Ugutangana ubuntu kwanyu muzabishimirwa cyane, kandi Uwiteka azabitura kubaha umugisha.

Bene so bo muri Filidi y’Iburasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika

 <<    >>