Kuwa Mbere
06 Ukwakira
1. GUSABA UBWENGE
a. Kubera iki mu by’ukuri dukeneye ubwenge buruta ubw’abantu mu buzima, kandi ni gute dushobora kububona? Yakobo 1:5.
“Dukeneye gushyira icyizere gike mu byo abantu bashobora gukora, maze icyizere cyinshi tukagishyira mu byo Imana ishobora gukorera buri muntu wizeye. Yifuza ko mwayigeraho kubwo kwizera. Yifuza ko mwakwitega kubona byinshi biyiturutseho.” – Imigani ya Kristo, p.146.
“Gutega amatwi gusa ibibwirizwa Isabato igakurikirwa n’indi, gusoma Bibiliya yose uko yakabaye, cyangwa ubusobanuro bwayo umurongo ku wundi, ntacyo bizatwungura, ari twe cyangwa ari n’abatwumva; niba tudashyira ukuri kwa Bibiliya mu mibereho yacu bwite [ngo kugaragare]. Ubwenge, ubushake ndetse n’urukundo, dukwiriye kwemera ko biyoborwa n’ijambo ry’Imana. Ubwo nibwo binyuze mu murimo w’Umwuka Wera, amategeko y’ijambo azahinduka amahame y’ubuzima.
“Mu gihe usaba Uwiteka kugufasha, ubahisha Umukiza wawe kubwo kwizera yuko uhawe umugisha We. Imbaraga zose n’ubwenge bwose, nitwe bitegekewe. Tugomba kubisaba gusa.” – Umurimo wo Gukiza, p.514.
Kuwa Kabiri
07 Ukwakira
2. GUKOMEZWA KUBWO KWIRINGIRA
a. Ni gute tuzungukirwa nitubona ko ubwenge bw’Imana buruta kure cyane ubwacu, ndetse no mu bintu bisanzwe byo mu buzima? Imigani 3:3 – 8.
“ ‘Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.’ Iryo sezerano rifite agaciro kenshi cyane karuta izahabu cyangwa ifeza. N’umutima wicishije bugufi, niba ushaka ubufasha bw’Imana muri buri ngorane n’ibiguhangayikisha, ijambo Ryayo risezerana ko uzahabwa igisubizo cyiza. Kandi ijambo Ryayo ntirihera. Ijuru n’isi bishobora gushira, ariko ijambo Ryayo ntirizashira. Wiringire Uwiteka, ntuzigera ugira ipfunwe cyangwa ngo ukorwe n’isoni. ‘Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abantu. Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abakomeye.’
“Umwanya uwo ariwo wose twaba dufite mu buzima, umurimo uwo ariwo wose utubyarira inyungu twaba dukora, dukwiriye kwicisha bugufi bihagije kugirango twumve ko dukeneye ubufasha; dukwiriye kwishingikiriza ku nyigisho z’ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye, tukemera ubuntu Bwayo muri byose, kandi tukaba indahemuka mu gusenga tumaramaje mu mitima yacu. Mwishingikirize ku bwenge bwanyu bene data nkunda, mu gihe munyuza inzira yanyu mu by’isi, muzasarura umubabaro no gucika intege. Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, na We azayobora intambwe zawe mu bwenge, kandi inyungu zawe zizaba zirinzwe muri iyi si no mu izakurikiraho. Ukeneye umucyo n’ubumenyi. Uzagisha inama Imana cyangwa umutima wawe bwite, uzagenda umurikiwe n’imirasire y’umucyo wowe ubwawe wicaniye, cyangwa [nibitagenda bityo] uzabona umucyo w’Imana uturuka kuri Zuba ryo Gukiranuka.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.427.
b. Ni ukubera iki dukeneye kwikuramo ukwishingikiriza ku bandi bantu kugirango batuyobore? Yeremiya 17:5 – 8.
“Igihe havutse ibiguhagarika umutima, kandi ukugarizwa n’ibirushya; ntugashakire ubufasha ku bantu. Byose biharire Imana uyiringire. Imigirire yo kubwira abandi ibitugoye, ituma tugira intege nke gusa; kandi na bo nta mbaraga bibaha. Bibakoreza umutwaro w’ubumuga bwacu bw’iby’umwuka, ubwo badashobora koroherezwa ububabare. Dushaka imbaraga z’umuntu uyoba, utarama, mu gihe twashoboraga kugira imbaraga z’Imana itajya yibeshya kandi ihoraho.” – Imigani ya Kristo, p.146.
Kuwa Gatatu
08 Ukwakira
3. GUTEZA IMBERE UGUSHIKAMA KURUSHIJEHO GUKOMERA
a. Ni iyihe mibereho dukwiriye kugira mbere yuko Uwiteka ashobora gusubiza amasengesho yacu? Yakobo 1:6 (ahabanza); Mariko 11:24. Sobanura urugero rw’uburyo dushobora guteza imbere imbaraga irebana n’ibyo. 1Abakorinto 6:3 – 5.
“Ni bake basobanukirwa n’inshingano ziri ku bagabura bake bikoreye imitwaro yo muri uyu murimo. Inshuro nyinshi bene data bahamagara aba bantu babakuye mu murimo kugirango babafashe mu bintu byabo byoroheje, cyangwa kugirango bakemure ikigeragezo runaka cy’itorero, kandi bashoboraga kukikemurira ubwabo. “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya.” Akwiriye kugira umwete kandi ntacogore. Niba ari umuntu utinda gufata ibyemezo, agahora ashidikanya ko Umwami Imana azakora mu by’ukuri ibyo yasezeranye, ntacyo azahabwa.
“Benshi bahanga amaso yabo ku bagabura ngo babazanire umucyo uvuye ku Mana, batekereza yuko ubu aribwo buryo bworoshye kuruta ko bakwishyiraho umuruho bisangira Imana ubwabo. Abantu nk’aba bahomba byinshi cyane. Iyaba bakurikiraga Kristo umunsi ku wundi maze bakamugira umuyobozi n’umujyanama wabo, basobanukirwa neza ubushake Bwe, ndetse muri ubwo buryo bakagira imibereho ifite agaciro. Kubwo kutagira iyi mibereho, bene data bavuga ko bizera ukuri bagendera mu dushashi tw’umucyo wacanwe n’abandi, ntibamenyeranye n’Umwuka w’Imana kandi ntabwo bazi ubushake Bwayo, ndetse kubw’iyo mpamvu; bava mu kwizera kwabo mu buryo bworoshye. Ntibatuza ngo bagume hamwe kubera ko biringiye yuko abandi aribo bazabahesha kugira ubunararibonye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.643,644.
b. Mbese umuntu uvuga ko ari Umukristo ufite kwizera gutangiye kudohoka, agereranywa n’iki? Yakobo 1:6 (ahaheruka); Itangiriro 49:4 (ahabanza). Ni gute ibyo dushobora kubyirinda?
“Ukwizera kw’Abakristo benshi kuzadohoka nibaramuka bakomeje kwirengagiza guhurira hamwe mu materaniro no gusenga.” – Ibid, vol 4, p.106.
“Fata ijambo rya Kristo nk’ubwishingizi bwawe. Mbese ntiyakuraritse kugirango umusange? Ntukemere kuganira mu buryo butarangwamo ibyiringiro, buca intege. Nuramuka ubikoze, uzahomba byinshi. Kubwo kwitegereza ibigaragarira amaso no kwitotomba igihe ibirushya no [gushyirwaho] igitutu bije, utanga igihamya cy’uko [ufite] kwizera kurwaye, gufite intege nke. Vuga kandi ukore nk’aho ukwizera kwawe kutabasha gutsindwa.” – Imigani ya Kristo, p.146,147.
Kuwa Kane
09 Ukwakira
4. KWIRINDA UMUTIMA WITANZE IGICE
a. Ni gute dushobora kumenya tudashidikanya ko amasengesho yacu asaba ubwenge azasubizwa? Luka 18:1; Yakobo 1:6,7.
“Gusaba ubwenge ntigukwiriye kuba isengesho ridafite icyo risobanuye, rya rindi rihita risibama mu bwenge umuntu akirangiza gusenga. Ni isengesho ryerekana icyifuzo gikomeye kandi gishikamye cy’umutima, kizamuka giturutse ku mutima ukeneye ubwenge bwo kumenya ubushake bw’Imana.
“Nyuma yuko isengesho risenzwe, igisubizo nikidahita kiza uwo mwanya, ntukarambirwe gutegereza maze ngo ubure gutuza. Ntugakozwe hirya no hino. Gundira isezerano ngo: ‘Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.’ Nka wa mupfakazi w’umunyamahirwe make, komeza usabe, shikama ku mugambi wawe. Mbese icyo usaba ni ingenzi, kandi kizazana umusaruro mwiza kuri wowe? Nta gushidikanya ni ingenzi. Nuko rero, ntugahungabanywe n’umuyaga, kuko kwizera kwawe gushobora kugeragezwa. Niba icyo wifuza gifite agaciro, ni ingenzi gukoresha umwete urimo imbaraga no gushikama. Ufite isezerano; ba maso kandi usenge. Shikama kandi isengesho ryawe rizasubizwa; none se si Imana yasezeranye? Niba hari icyo byagusabye kugirango ubigereho, uzabiha agaciro igihe uzaba ubibonye. Ubwirwa mu buryo bweruye ko nuramuka ushidikanyije, uzaba udakeneye gutekereza ko hari icyo uzahabwa n’Umwami Imana. Hano abantu baraburirwa kudacogora, ahubwo bakwiriye gushikama ku isezerano. Nusaba, Imana izaguhana ubuntu itimana kandi itishama.
“Aha niho benshi bakorera ikosa. Barashidikanya bakareka intego bari bafite, maze kwizera kwabo kugatsindwa. Iyi niyo mpamvu ntacyo bahabwa n’Uwiteka, We sōko y’imbaraga zacu. Ntawe ukeneye kujya mu mwijima, ngo agende asitara nk’impumyi; kubera ko Imana yatanze umucyo nibaramuka bawemeye mu gihe cyayo yagennye, bityo ntibihitiremo inzira yabo bwite. Imana isaba abantu bose gukorana umwete inshingano zabo za buri munsi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.130,131.
b. Ni ukubera iki dukwiriye kwirinda kugira imitima ibiri? Yakobo 1:8; Zaburi 86:11.
“Mu gihe bavuga ko ari Abakristo, abantu benshi bafite imyifatire nk’iy’ab’isi, kandi urukundo rwabo ntabwo barukunda Imana. Bafite imitima ibiri, bahitamo gukorera Imana na mamoni mu gihe kimwe…. Kubwo kugerageza gukorera abami babiri, ntibashikamye mu nzira zabo zose, kandi ntibashobora kwiringirwa…..
“Mbese ni izihe nyungu ziri mu kuvuga ibintu bishimishije, no kwamagana umurimo wa Satani, ariko kandi muri ako kanya ugasohoza inama ze zose? Ibi ni ukugira imitima ibiri.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 7, p.938.
Kuwa Gatanu
10 Ukwakira
5. KWIBUKA YAKOBO
a. Ni uruhe rugero Yesu yatanze rugaragaza ukuntu tugomba gusenga dushyizeho umwete dusaba imbaraga zo gukora ibyo Imana ishaka? Matayo 11:12.
“Ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga”. Uku gutwarana kuboneka mu mutima utizigamye. Kugira imitima ibiri bituma umuntu adashikama. Kugambirira, kwiyanga n’umuhati wejejwe birakenewe mu murimo wo kwitegura. Ubwenge n’umutimanama bishobora kugirana ubumwe, ariko ubushake nibudashyirwa ku murimo, tuzacogora. Ubushobozi bwose n’amarangamutima bikwiriye gukoreshwa. Isengesho risenganywe umwete n’umuhati rikwiriye gusimbura iry’ubunebwe n’ubunenganenzi. Dushobora gutsinda gusa no kubona ubwami bw’ijuru binyuze mu kugira umuhati w’uburwanashyaka no kwizera ubuntu bwa Kristo. Igihe dufite mu murimo ni kigufi. Kristo ari bugufi kugaruka.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 1, p.1096.
“Hamwe n’ukuri gukomeye twahawe amahirwe yo kwakira, dukwiriye, kandi kubw’imbaraga y’Umwuka Wera dushobora, kuba imiyoboro mizima y’umucyo. Ubwo nibwo kandi dushobora kwegera intebe y’imbabazi, maze tukabona umukororombya w’isezerano, tugapfukama dufite imitima ishenjaguritse, maze tugashaka ubwami bw’ijuru dufite ugutwarana mu buryo bw’umwuka kuduhesha ingororano. [Iyo ngororano] twari kuyifata ku mbaraga nkuko Yakobo yagenje. Ubwo nibwo ubutumwa bwacu bwari kuba imbaraga y’Imana ihesha agakiza. Amasengesho yacu yo kwinginga yari kuba yuzuye umwete, yuzuye kwiyumvamo ubukene bwacu bukomeye, kandi ntabwo twari gutereranwa. Ukuri kwari kugaragarishwa imibereho n’imico, ndetse [kukavugwa] n’iminwa yokojejweho ikara ryaka umuriro ryo ku gicaniro cy’Imana.
“Igihe iyi mibereho izaba imaze kuba iyacu, tuzazamurwa dukurwe mu bukene bwacu, dukurwe mu narijye twashyiraga imbere cyane tukazikunda cyane. Tuzakura mu mitima yacu imbaraga zangiza z’ubwikanyize, maze yuzuzwe guhimbaza Imana no kuyishimira. Tuzaha ikuzo Uwiteka, Imana y’ubuntu bwose, Yo yahesheje Kristo icyubahiro. Na Yo izagaragariza imbaraga Zayo muri twe, itugire nk’imihoro ityaye mu murima uri gusarurwa. Imana ihamagarira ubwoko Bwayo kuyigaragaza.” — Reflecting Christ, p. 217.
Kuwa Gatandatu
11 Ukwakira
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Vuga ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi byagufasha kugira ubwenge busumbyeho buturuka mu ijuru.
2. Bigenda bite iyo tunyuzwe no kwishingikiriza ku bumenyi bw’abantu?
3. Ni gute nakora uruhare rwanjye kugirango nunganire abagabura ku kwita cyane ku bantu bashya?
4. Mbese ni hehe mu buzima nshobora kugira imitima ibiri kuruta uko mbitekereza?
5. Sobanura imbaraga n’akamaro byo gukirana kwa Yakobo mu minsi y’imperuka.