Ijambo ry’Ibanze
Urwandiko rwa Yakobo rurumvikana neza. Mbega uburyo dukeneye ubutumwa bururimo muri iki gihe! Kubw’ibyo rero, mu mezi atatu ari imbere, abanyeshuri b’ishuri ry’Isabato ku isi yose bazibanda mu buryo bwimbitse ku Byigisho biri mu Rwandiko rwa Yakobo. Ingingo z’ingenzi zivuga ku byerekeranye n’ingaruka ururimi rugira ku bantu (zaba ari nziza cyangwa ari mbi), kumvira Imana kubwo kwizera, imbaraga z’isengesho n’urugero rwa Eliya, ni zimwe mu nsanganyamatsiko nke z’ingenzi [zivugwamo]. Kuki ibyo byose ari ingenzi cyane muri iki gihe?
“Icyaha cy’iki gihe ni ukwirengagiza amategeko y’Imana. Imbaraga ziteza impinduka ziganisha mu cyerekezo kibi zirakomeye cyane.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.483.
“Nimutyo he kugira umuntu n’umwe wibeshya yizera ko ashobora kuba uwera mu gihe yarenze ku bushake kimwe mu byo Imana isaba. Gukora icyaha ukizi bicecekesha ijwi rihamya ry’Umwuka Wera maze bigatandukanya umuntu n’Imana. “Icyaha ni ukugomera amategeko.” “Ukora ibyaha [ugomera amategeko] wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.”(1Yohana 3:6).” – Intambara Ikomeye, p.472.
“Muri iki gihe hakenewe ijwi ryo gucyaha gukomeye; kuko ibyaha bibabaje cyane byatandukanyije abantu n’Imana. Ubuhemu buragenda buhinduka ikintu kigezweho mu buryo bwihuta. Abantu ibihumbi bitabarika baravuga bati: “Uyu ntidushaka ko adutegeka.” Luka 19:14. Ibibwirizwa bidashenjagura imitima bibwirizwa kenshi ntibitera impinduka ziramba. Ntabwo impanda ivuga ijwi ry’impuruza. Ntabwo abantu bakomeretswa imitima n’ukuri kw’ijambo ry’Imana kumvikana kandi gutyaye.
“Iyaba bashoboraga kuvuga uko biyumva, hariho Abakristo gito benshi bavuga bati: ‘Mbese kuvuga weruye bene aka kageni birakenewe?’ Na none kandi babaza bati: ‘Kuki Yohana Umubatiza yabwiye Abafarisayo ati: ‘Mwa bana b’inshira mwe, ni nde wababwiye ngo muhunge umujinya uzatera?’’ Luka 3:7. Kuki Yohana Umubatiza yabyukije umujinya wa Herodiya abwira Herode ko amategeko atamwemerera kubana n’umugore w’umuvandimwe we? Integuza ya Kristo yatakarije ubuzima bwayo mu kuvuga yeruye [adaca ku ruhande]. Kuki atabyirengagije ngo ye kwishyiraho kutishimirwa n’abantu biberaga mu byaha?
“Uko niko abantu bari bakwiriye guhagarara nk’abarinzi bakiranuka b’amategeko y’Imana bagiye bajya impaka kandi batanga n’inzitwazo kugeza ubwo kwigengesera kwasimbuye ubudahemuka n’ubunyangamugayo bityo icyaha kigahabwa intebe ntigicyahwe. Mbese ni ryari ijwi ryo gucyaha kudakebakeba rizongera kumvikana mu itorero?” – Abahanuzi n’Abami, p.140,141.
“Buri muhungu n’umukobwa ba Adamu bateganyirijwe byinshi bihagije byo kubahesha buri wese ku giti cye kumenya ubushake bw’Imana, no gutunganya imico ya Gikristo, ndetse no kwezwa n’ukuri.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.644.
Mu by’ukuri dukeneye ubufasha bw’Imana, kandi dufite ubwishingizi bw’uko “isengesho ryose risenganwe umwete kandi rizamuranywe ukwizera rigira icyo risaba cyose, rizabona ibisubizo. Bishobora kutazaba bimeze nk’uko twabiteganyaga; nyamara bizaza mu gihe tubikeneye cyane.” – Ibid, vol 3, p.209. Amen!
Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato mu Nteko Nkuru Rusange