Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I)

 <<    >> 
Icyigisho 3 Ku Isabato, 20 Mata 2024

Abana b’Imana Bumvira

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima.” (1Petero 1:22).

“Iyo tugundiriye Kristo kubwo kwizera, ubwo umurimo wacu uba utangiye. Buri muntu afite ingeso zanduye kandi zirimo ibyaha zigomba kuneshwa n’urugamba rusaba imbaraga. Buri muntu asabwa kurwana intambara yo kwizera.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 2, p.20.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 14 Mata

1. GUHITAMO IBYO DUTEKEREZA TUBIGIRANYE UBWITONZI

a. Hakurikijwe ijambo ry’Imana, mbese ukumvira nyakuri gutangirira hehe? 1Petero 1:13,14; Abaroma 12:2.

“Ubugorozi nyakuri bwose butangirana no kwezwa k’umutima. Uguhinduka kubaho mu mibereho kubwo kuhagirishwa ivugurura no guhindurwa bashya mu bwenge binyuze mu mbaraga y’Umwuka Wera.

“Kubwo kwitegereza Kristo, turahinduka. Intekerezo nizihora zihugiye ku by’akanya gato, ibyo bintu nibyo byigarurira imico yose uko yakabaye kandi biyigireho ingaruka, ku buryo icyubahiro cy’Imana kitazitabwaho ndetse ahubwo kinibagirane. Amahirwe abageraho kugirango bamenye ibintu byo mu ijuru, arirengagizwa. Ubugingo bw’iby’umwuka burapfa.” – Abahungu n’Abakobwa b’Imana, p.105.

b. Mbese ibitekerezo by’umuntu n’ibyo agamije, bikorera hehe? Itangiriro 6:5; Yeremiya 17:9.

c. Mbese tuzakora iki igihe tuzasobanukirwa ko ibitekerezo byacu n’ibyo tugamije; byanduye? Ibyakozwe n’Intumwa 8:22.


Kuwa Kabiri 15 Mata

2. KURINDA INTEKEREZO IBISINDISHA

a. Ni gute dushobora “gukenyera mu mitima yacu” mu buryo bufatika? Itangiriro 4:7.

“Abadashaka kugwa mu mutego w’uburiganya bwa Satani bagomba kurinda mu buryo bwose inzira ibyinjira mu bugingo binyuramo; bagomba kwirinda gusoma, kureba cyangwa kumva ibyabatera kugira intekerezo zanduye. Ibitekerezo ntibikwiriye kurekwa ngo bitinde ku ngingo yose ibonetse umwanzi w’abantu ashobora kubishyira imbere. Umutima ugomba kurindwa neza, nibitaba bityo ibibi bivuye hanze bizabyutsa ibiri imbere ku buryo umuntu azarindagirira mu mwijima. Petero yaranditse ati: “Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.518.

b. Ni ukubera iki ari ingirakamaro cyane gutegeka ibitekerezo by’imitima yacu? Imigani 23:7 (ahabanza); 24:9 (ahabanza).

“Ibitekerezo bigomba kumvira ubushake bw’Imana, kandi amarangamutima agategekwa n’ubwenge n’iyobokamana. Ntabwo ubushobozi bwacu bwo gutekereza twabuherewe kutwemerera kurangwa n’ubuzima bwo gukurikira ibibonetse byose no kwigendera uko twishakiye hatabayeho gukoresha umuhati ngo tugire ibyo twibuza gukora cyangwa se ngo turangwe n’ikinyabupfura. Niba ibitekerezo bipfuye, amarangamutima nayo azaba adatunganye; kandi iyo ibitekerezo n’amarangamutima bishyizwe hamwe nibyo birema imico mbonera. Iyo dufashe icyemezo cy’uko nk’Abakristo dusabwa gutegeka intekerezo n’amarangamutima byacu, tugera aho dutegekwa n’abamarayika babi, kandi tukabararika ngo baze babane natwe ndetse badutegeke. Nitwumvira intekerezo twiyumvamo kandi tukemerera intekerezo zacu kujya mu muyoboro wo kutizera, gushidikanya no kutanyurwa, tuzaba mu bantu b’abanyamubabaro, kandi ubuzima bwacu buzagaragara ko ntacyo bwagezeho.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 21 Mata 1885.

c. Ni ukubera iki intumwa Petero atwingingira kwirinda ibisindisha no “kwiringira ubuntu kugeza imperuka”? 1Petero 1:13 hagereranye na 5:8.

“Rinda intekerezo zawe ukiranutse. Rinda buri kintu cyose werekezaho umutima kibe gikomejwe neza. Ukwiriye gushyiraho ibihindizo kugirango bikurinde kwegera Satani. Kuba maso ku ngingo imwe mu gihe izindi zirengagizwa ntacyo bizakumarira….. Hari akaga katuri imbere dukwiriye guhangana nako, kandi uburinzi bwacu rukumbi buri mu Mana.” – This Day with God, p.174.


Kuwa Gatatu 16 Mata

3. MUHUNGE IRARI MWAGIRAGA KERA KANDI MUBE ABERA

a. Ni mu bihe bintu binyuranye bigize imibereho yacu tugomba kuba abantu barangwa n’imitekerereze iboneye mu buryo bukomeye cyane kugirango tube abantu bera? 1Petero 1:14,15; 4:2,3.

“Nimutyo ntihakagire abirata ko ibyaha byahawe intebe mu gihe runaka bashobora guhita babihagarika. Ntabwo ariko bimeze. Buri cyaha gihaye urwaho gica intege imico kandi kigatera imbaraga akamenyero, maze ingaruka ikaba kwangirika mu by’umubiri, iby’ubwenge n’iby’imico mbonera. Ushobora kwihana icyaha wakoze, kandi ugashyira ibirenge byawe mu nzira nziza, ariko imiterere y’ibitekerezo byawe no kumenyera ikibi; bizakugora gutandukanya icyiza n’ikibi. Binyuze mu ngeso mbi wimenyereje, Satani azagutera inshuro nyinshi.” – Imigani ya Kristo, p.281.

b. Nubwo duhora twibutswa kuba abera (1Petero 1:15,16) – None mu by’ukuri ni iki gisa nk’icyumvikana nk’aho ibyo twashoboye kubigeraho binyuze mu mihati yacu bwite, kandi ni ubuhe buryo twashobozwa kuba abera? Abalewi 20:7,8; Abafilipi 2:13; Tito 3:5.

“Nubwo nta cyiza tugira muri twe, mu bugwaneza n’urukundo rw’Imana bihebuje duhabwa ingororano nkaho icyo cyiza ari icyacu bwite. Iyo twakoze ibyiza byose tubasha gukora, tuba tukiri abagaragu b’imburamumaro…. Ibyo tuba twagezeho tuba twabishobojwe n’ubuntu bwa Kristo, akaba nta ngororano tuba dukwiriye iva ku Mana ku bijyanye n’imirimo yacu myiza.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 27 Kamena 1893.

c. Nyuma yo kuduhamagarira kwirinda ibisindisha, ni ukubera iki intumwa [Petero] atwibutsa ibyerekeye urubanza rugiye gucibwa? 1Petero 1:17; Abakolosayi 3:5,6.

“Icyo umuntu akoze cyose kinyura imbere y’Imana kikandikwa ko ari igikorwa cyo gukiranuka cyangwa se ko ari icyo gukiranirwa. Mu buhanga butangaje kandi butagereranywa, imbere y’izina ryose mu bitabo byo mu ijuru, handikwa ijambo ryose ry’ibinyoma, umurimo wose wo kwikanyiza, inshingano yose idasohojwe n’icyaha cyose gikorerwa mu rwihisho. Imiburo yoherezwa n’ijuru cyangwa gucyaha kwirengagijwe, igihe cyapfushijwe ubusa, igihe cyakoreshejwe nabi, imbaraga zakoreshejwe mu kwimakaza ibyiza cyangwa ibibi ndetse n’ingaruka zabyo zikomeye, byose byandikwa n’umumarayika.” – Intambara Ikomeye, p.482.


Kuwa Kane 17 Mata

4. ABACUNGUWE NA KRISTO

a. Mbese ni iki Petero avuga ko ari impamvu nziza ituma gushyira umuhati ku kunesha irari twagiraga kera bidakwiriye gusa, ahubwo ko ari n’inshingano yacu? 1Petero 1:4,18,19; 1Abakorinto 6:18 – 20.

“Abantu bose baguzwe iki giciro kitagira akagero. Kubwo gusuka ubutunzi bwose bw’ijuru muri iyi si; binyuze mu kuduhera muri Kristo ijuru ryose, Imana yaguze ubushake, urukundo, intekerezo n’ubugingo bya buri muntu wese. Abantu bose baba ari abizera cyangwa se atari abizera ni umutungo w’Uwiteka. Bose barahamagarirwa kumukorera umurimo, kandi kubera uburyo bagiye bahura n’ibi bivugwa, bose bazasabwa guhagarara mu munsi ukomeye w’urubanza.” – Imigani ya Kristo, p.326.

b. Ni ryari inama y’Ugucungurwa yashyizweho? 2Timoteyo 1:8,9.

“Imana izi ibizabaho mu gihe cy’ahazaza, ndetse yari ibizi mbere yo kuremwa kw’isi. Ntabwo imigambi Yayo yayigennye kugirango ihuze n’ibyari bibayeho, ahubwo yemeye ko ibintu bigenda bityo noneho igire icyo ikora. Imana ntiyagize icyo ikora kugirango izane imimerere runaka y’ibintu, ahubwo yari iziko ibintu nk’ibyo byari kubaho. Umugambi wagombaga gusohozwa mu biremwa by’icyubahiro byo mu ijuru byataye umurongo – iryo niryo banga n’ubwiru bwahishwe mu bihe byose. Kandi igitambo cyari cyateguwe mu migambi ihoraho kugirango gikore umurimo Imana yari yarakoreye abantu bacumuye.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 25 Werurwe 1897.

c. Mbese mu by’ukuri, kwizera Imana bituruka he? Abaroma 10:17; 1Petero 1:21.

“Nta muntu ushobora kurema ukwizera. Umwuka akorera mu ntekerezo z’umuntu kandi akazimurikira, akaba ariwe umuremamo kwizera Imana. Mu Byanditswe ukwizera kuvugwamo yuko ari impano y’Imana, imbaraga yerekeza ku gakiza, kukamurikira imitima y’abantu bashaka ukuri nk’ubutunzi buhishwe. Umwuka w’Imana acengeza ukuri mu mutima. Ubutumwa bwiza bwitwa imbaraga y’Imana ihesha agakiza kubera ko Imana yonyine ariyo ishobora guhindura ukuri imbaraga yeza ubugingo.” – Ellen G White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 7, p.940.


Kuwa Gatanu 18 Mata

5. IKAMBA RY’ABUMVIRA

a. Amaze guhamagarira abizera kurwana intambara barwanya irari twagiraga kera, mbese ni iyihe ntego intumwa yashyizeho nk’uburyo bw’ingenzi bwo kumvira? 1Petero 1:22.

“Petero yakomeje agira ati: “Mukunde bene data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima.” (1Petero 1:22). Ijambo ry’Imana ari ryo “kuri” ni umuyoboro Uwiteka yerekaniramo Umwuka We n’imbaraga Ye. Kumvira ijambo ry’Imana kwera imbuto y’icyo umuntu akeneye ari cyo – “Gukundana bya kivandimwe nta buryarya.” Uru rukundo ruturuka mu ijuru kandi ruyobora ku mpamvu zihanitse zidutera gukora no ku bikorwa bitarangwamo kwikanyiza.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.519.

“ ‘Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya’… Mbega uburyo ari ingirakamaro ko abantu bose bagira umwanya mu murimo, ababwiririsha ibitabo n’abakorera mu biro, bazakomeza kuba indahemuka ku mahame no gushyira mu bikorwa amahame yo ku rwego ruhanitse kandi yera, yo mu ijambo ry’Imana!” – Publishing Ministry, p.297.

“Dukeneye kugira nyambere urukundo mu mitima yacu. Ntitugomba kuba twiteguye gutekereza ibibi kuri bene data. Ntidukwiriye kubakira kubyo bakora cyangwa ibyo bavuga, ahubwo dukwiriye kuba Abakristo bubakiye kuri Bibiliya [1Petero 1:22]….

“Dukwiriye kugenzura imiterere y’ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu, imyifatire yacu, imigambi yacu, amagambo yacu n’ibikorwa byacu…. Nitudashakashakana umwete dusuzumira imitima yacu mu mucyo w’Ijambo ry’Imana, kwikunda bizatera igitekerezo cyiza kuri twe ubwacu kuruta uko twakagombye.” – This Day with God, p.83.

“Iyo tuza kuba ntacyo dukennye mu mibereho yacu bwite, ntitwari gukemanga abavandimwe bacu. umutimanama niwe ucira urubanza umuntu witeguye kunyura mu rubanza. Nimutyo buri muntu wese ahinde umushyitsi kandi we ubwe atinye….. ‘Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya’ ” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 29 Ukwakira 1901.


Kuwa Gatandatu 19 Mata

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Nakora iki niba igitekerezo cy’icyaha cyangwa igitekerezo cyanduye cyinjiye mu bwenge bwanjye?

2. Ni gute ngomba guhora ngenzura umutima wanjye mu byerekeranye na kamere y’impamvu zintera kugira ibyo nkora?

3. Ni gute narushaho kwimenyereza imyumvire yimbitse yo kuba umuntu uboneye mu mibereho yanjye?

4. Ni iki cyanshoboza gushimira mu buryo bwuzuye ikiguzi Yesu yantanzeho?

5. Ni gute urukundo nkunda bene data na bashiki banjye rwaba urw’ukuri [ruzira uburyarya]?

 <<    >>