Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ibyigisho dukura mu Nzandiko za Petero (I)

 <<    >> 
Icyigisho 10 Ku Isabato, 08 Kamena 2024

Kubaho Imibereho Mishya

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.” (1Petero 4:2).

“Abejejwe by’ukuri bazubaha kandi bumvire Ijambo ry’Imana nkuko ribabumburiwe, kandi bazerekana icyifuzo gikomeye cyo kumenya ukuri kuri buri ngingo y’inyigisho.” – Kwizera n’Imirimo, p.121.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 02 Kamena

1. IGITEKEREZO GIHORA GITERA UMWETE

a. Ni iki intumwa Petero itugira inama yo gutekerezaho kugirango dukomezwe kandi duterwe umwete mu gihe duhanganye n’ibigeragezo n’imibabaro myinshi? 1Petero 4:1; Abaheburayo 12:3.

“Dushobora kongerera imbaraga ukwizera kwacu kandi tugakomeza urukundo rwacu kubwo guhora tujya ku birenge by’umusaraba maze tukahaterereza ukwicisha bugufi k’Umukiza wacu.” – Our High Calling, p.361.

“[1Petero 4:1] Nimutyo twibaze duti: Ni iki Umukiza wacu yaba yarakoze mu bihe turimo?.... Iki kibazo cyasubijwe n’urugero rwa Kristo. Yasize ubwami Bwe, yiyambura ubwiza Bwe, yatanze ubutunzi Bwe, kandi ubumana Bwe abwambika ubumuntu, kugirango ashobore kugera ku bantu aho bari. Urugero Rwe rwekana ko yatangiye ubugingo Bwe abanyabyaha.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.79.

“Kristo yageragejwe uburyo bwose nkuko natwe tugeragezwa. Nimutyo abantu bunamye munsi y’ibigeragezo n’ibishuko, kandi bumva ko inshuti yabo yabaretse, batekereze ko Kristo….. wenyine mu butayu, yahanganye n’ibigeragezo bikomeye kuruta ibyo bo bahangana nabyo. Ntibagacogore ngo bihebe, ahubwo barambure ikiganza cyo kwizera bahinda umushyitsi bakore mu kiganza kiramburiwe kubakiza. Ubugingo bwabo butagira gifasha nibabwegurire Yesu, kuko na we ubwe yageragejwe mu isi, akamenya gukiza abageragezwa.” – Manuscript Releases, vol 21, p.12.


Kuwa Kabiri 03 Kamena

2. KUGERA KU NSINZI BINYUZE MU MIBABARO

a. Ni ukubera iki Imana yemera ko tugerwaho n’imibabaro ibigambiriye? 1Petero 4:1 (ahaheruka), 2Abakorinto 12:7 – 10.

“Igihe Umukiza yihishuriraga Pawulo mu mirasire y’umucyo w’ubwiza Bwe…. Akoresheje ubwiza Bwe akegera uwahoze atuka izina Rye, yamuteye ubuhumyi bw’umubiri, ariko kwari ukugirango ashobore kugira amaso y’iby’umwuka, no kugirango ashobore gukanguka ave mu bunebwe bwari bwaraciye intege kandi bukica ubwenge bwe.” – Ellen G White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 6, p.1058.

“Ubwoba bumwe bukomeye nari mfite bwari ubw’uko iyo nza kumvira ngasohoza inshingano nari mpamagariwe, maze nkagenda ngatangariza abandi ko ari jye wagiriwe neza n’Imana Ishoborabyose ngahabwa amayerekwa n’amahishurirwa ngomba kugeza ku bantu, nashoboraga kwishyira hejuru mu cyaha, kandi….. nkizanira kutishimirwa n’Imana, ndetse nkazimiza n’ubugingo bwanjye…..

“Noneho nasabye ninginga ko niba ngomba kugenda nkajya kubwira abandi ibyo Uwiteka yanyeretse, nagombaga kurindwa gushyirwa hejuru kudakwiriye. Marayika yaravuze ati: “Amasengesho yawe arumviswe kandi azasubizwa. Iki kibi utinya nikigusatira, ikiganza cy’Imana kizaramburirwa kugukiza; izakwiyegeresha umubabaro kandi irinde kwicisha bugufi kwawe. Tanga ubutumwa ukiranuka. Ihangane kugeza ku mperuka, bityo uzarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kandi unywe ku mazi y’ubugingo.” – Christian Experience and Teachings of Ellen G White, p.67,68.

b. Nubwo buri Mukristo wese ageragezwa n’ibyifuzo by’umubiri w’icyaha, ni iyihe ntego agomba kugira? 1Petero 4:2,15; Abefeso 4:17, 22 – 24.

“Imana isaba abayoboke Bayo ibirenze ibyo benshi batekereza. Iyo tuza kuba tutarubakiye ibyiringiro byacu by’ijuru ku rufatiro rw’ibinyoma; twari kuba dukwiriye kwakira Bibiliya nkuko isomwe kandi tukizera ko Uwiteka yumvikanishije icyo avuze. Nta kintu adusaba atazaduhaho ubuntu bwo kugisohoza. Nta rwitwazo tuzagira ku munsi w’Imana nitunanirwa kugera ku rugero rwadushyizwe imbere mu ijambo ry’Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.171.

“Guhinduka ni umurimo benshi batishimira. Ntabwo ari ikintu cyoroshye guhindura ubwenge bw’isi kandi bukunda icyaha, maze bukagezwa ku gusobanukirwa n’urukundo rutarondoreka rwa Kristo…. Igihe umuntu amaze gusobanukirwa n’ibi bintu, imibereho ye ya mbere imugaragarira nk’iteye ishozi kandi yo kwangwa urunuka. Yanga icyaha….. Azinukwa ibyajyaga bimunezeza. Agira ibitekerezo bishya, urukundo rushya, ibimushimisha bishya, n’ubushake bushya.” – Ukwizera Kumbeshejeho, p.139.


Kuwa Gatatu 04 Kamena

3. ZIMWE MU NGESO ZIKWIRIYE KUNESHWA

a. Ni ibihe byifuzo by’ibyaha Petero avuga ko ari rusange kandi bikaba bigoye gutsinda? 1Petero 4:3.

Gutwarwa n’iruba, irari ry’umubiri: “Kwishyira ukizana byogeye muri iki gihe cyo kwangirika [kw’imico] ntibikwiriye kuranga abayoboke ba Kristo. Uko kwiyerekana kugezweho, aho abantu bahurira bagasabana birenze ntigukwiriye kurangwa mu Bakristo…. Niba gutwarwa n’iruba, guhumana, ubusambanyi….. aribyo buri munsi birangwa mu batazi ukuri….. mbega ukuntu ari ingenzi mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo…. bagombye kubaho bahabanye by’ihabya n’itsinda ritegekwa n’irari rya kinyamaswa!” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.329.

Vino nyinshi cyane: “Inzira imwe rukumbi buri wese ashobora gukiriramo imbaraga zo kutirinda, ni ukwirinda mu buryo bwuzuye vino, inzoga, ndetse n’ibinyobwa bisindisha….. Ibyo nibyo bitsinda abari kuzaba abanyacyubahiro, ndetse n’abo amazina yabo atazahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo.” – Kurera Umwana, p.401,402.

Ibinezeza n’ibirori: “Abavuga ko ari Abakristo bakaba ari ab’amajyejuru bakaba badashikamye mu mico yabo no mu mibereho yabo y’iby’idini, umushukanyi abakoresha nk’abambari be kugirango agushe abandi mu mitego. Bene abo bantu bahora biteguye kujya mu materaniro yo kwishimisha cyangwa mu mikino, kandi icyitegererezo abandi babafatiragaho kigatuma bareshya n’abandi. Abasore n’inkumi bagerageje kuba Abakristo bagendera kuri Bibiliya bemezwa kwitabira ibyo birori….. Ntabwo basobanukirwa ko ibyo bibanezeza mu by’ukuri ari ibirori Satani aba yabateguriye kugirango abuze abantu kwemera ubutumire…. kandi abavutse kwakira ikanzu yera y’imico, ariyo gukiranuka kwa Kristo. Bagwa mu rujijo ntibamenye igitunganye bakwiriye gukora nk’Abakristo.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.518.

“Benshi mu biyemeje gukurikiza ivugurura mu by’ubuzima buzira umuze baretse ikintu cyose gihumanya umubiri. Ariko se kuba bararetse ibyo…. byaba bivuze ko bagomba kurya bikabije uko bishakiye? Bicara ku meza… bakishimira guhaza irari ryabo maze bakarya birenze urugero…..

“None se ni izihe ngaruka kurya ukarenza urugero bigira ku gifu? Igifu gicika intege, ingingo z’igogora zigacogora ku murimo wazo, maze ingaruka zikaba indwara zigendana n’ibibi by’uburyo bwinshi….

“Bumva barwaye, kandi bakabona n’abana babo nk’abarwayi babarengeje. Ntibashobora kuvugana na bo batuje, kandi iyo batagiriwe ubuntu, ntibagira ugutuza mu ngo zabo. Abaturanyi babo bagerwaho n’ubwo burwayi bwabo, bose bakabona ingaruka zabwo……

“Ndetse n’abantu bashinzwe ivugurura mu by’ubuzima babasha kuyoba mu byerekeranye n’ubwinshi by’ibyokurya bafata.” – Inama ku Mirire n’ibyo Kurya, p.135,136.

Ugusenga ibigirwamana kw’ikizira: “Ntibagombaga kwisanisha n’imigenzo y’abapagani, nta nubwo bagombaga kubungabunga inzibutso z’ibigirwamana byabo biteye ishozi. Uko ibikoresho bibigize byari iby’agaciro kose, cyangwa ubwiza bw’ishusho ababikoze babihaye, ibyo byose byari bigize ukuramya kwa gipagani byagombaga kurimburwa.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 13 Mutarama 1881.


Kuwa Kane 05 Kamena

4. GUSA NA KRISTO AHANTU HOSE N’IGIHE CYOSE

a. Ni izihe ngaruka tuzakunda guhura nazo muri ubu buzima niduhitamo kubaho dukurikije ubushake bw’Imana? 1Petero 4:4,12.

“Uko igihe cy’iherezo kigenda cyegereza, Satani…. azakoresha abantu kugira ngo bakwene kandi basebye “abubaka inkike.” – Abahanuzi n’Abami, p.659.

“[Ubwoko bw’Imana] bazaburira abanyabyaha barira [bababwire] iby’akaga barimo kubwo kuribata amategeko y’Imana, kandi bazicisha bugufi imbere y’Uwiteka bihana bafite agahinda katavugwa. Abanyabyaha bazabaseka kubw’ako gahinda kabo kandi bagire urw’amenyo kubararika kwabo bakomeje. Nyamara agahinda no gukozwa isoni by’ubwoko bw’Imana ni igihamya kidashidikanywaho cy’uko buri gusubizwamo imbaraga no gukuzwa kw’imico batakaje kubw’ingaruka y’icyaha.” – Ibid, p.590.

b. Ni iki buri Mukristo wese akwiriye kwibuka mu gihe bamukoba cyangwa bamusuzugura? 1Petero 4:5, 13 – 16; 2Petero 2:12.

c. Ni iyihe myifatire tugomba kugira mu gihe abakobanyi bacu baguwe neza, kandi ku rundi ruhande, mu gihe hari ikibi kibabayeho? Bite se ku byerekeranye n’abantu bose badukorera ibibi? 1Petero 4:17 – 19; Matayo 5:44.

d. Mbese ni iki dukeneye kuzirikana ku byerekeranye n’abantu badukoba ndetse bakanadusuzugura, kandi se ni gute dushobora kugera kuri iyo mimerere yo mu bwenge? 1Petero 4:6; Abefeso 2:3 – 5; 2Timoteyo 2:24 – 26.

“Igihe muhuye n’abantu bahinyura ukuri…. ntimukabahatire kwemera ibitekerezo byanyu mushyizemo imbaraga. Banza uganire na bo ku ngingo mushobora kumvikanaho. Mufatanye guca bugufi musenge…. Bityo, wowe na bo muzafatanyiriza hamwe gusabana n’ijuru, urwikekwe rudohoke kandi kugera ku mitima yabo bizarushaho koroha.” – Ivugabutumwa, p.446.


Kuwa Gatanu 06 Kamena

5. KWIBUKA MU BIHE BYOSE

a. Ni iki tugomba guhora twibuka tutitaye ko twateye imbere tukagubwa neza, dufite amagara mazima kandi tunezerewe, cyangwa turwaye, dufite agahinda cyangwa tubabajwe no kubura [ibyacu]? 1Petero 4:7.

“Nitugundira ibitekerezo byo gushidikanya n’ubwoba, tukagerageza no gukemura buri kintu cyose tudashobora kubona neza, mbere yuko twizera, ibidutera inkeke biziyongera kandi birusheho kwimbika. Ariko nidusanga Imana twumva tudafite shinge na rugero kandi tuyishingikirijeho, tugaherako tukayimenyesha ibyo dukennye twicishije bugufi dufite ukwizera kudushoboza kuyiringira Yo ifite ubwenge butagira iherezo, iyo Mana yitegereza buri kintu cyose mu irema maze ikakiyoboresha ubushake Bwayo n’ijambo Ryayo, Ishobora kandi izumva ugutaka kwacu, itume umucyo uvira mu mitima yacu. Dusabana n’umutima w’Imana ihoraho binyuze mu gusenga by’ukuri. Dushobora kutagira igihamya ntashidikanywa cy’uko uwo mwanya Umucunguzi wacu aduhengekeye umusaya afite impuhwe n’urukundo, nyamara niko biri koko. Ntidushobora kumva uko adukorakora, nyamara rero ukuboko Kwe akuturambikanaho urukundo n’impuhwe nyinshi….

“Ikindi cya ngombwa cyatuma amasengesho yacu yumvirwa, ni ugusenga ubudacogora. Nidushaka ko kwizera kwacu n’Ubukristo bwacu bikura, bigashyika, tuba dukwiriye kujya dusenga iteka…. Petero yihanangiriza abizera “kwirinda ibisindisha, kugira ngo babone uko bagira umwete wo gusenga” 1Petero 4:7…. Gusenga ubudahwema, ni umurunga udacika ubohera umuntu ku Mana, kugirango ubugingo buturuka ku Mana butembe bugana mu bwacu; maze kubonera no kwera bidudubize mu bugingo bwacu, byongere bitembe bijya ku Mana.” – Kugana Yesu, p.96 – 98.

“Amagambo y’intumwa Petero yandikiwe kugira ngo ahugure abizera bo mu bihe byose, kandi afite ubusobanuro budasanzwe ku bariho mu gihe ‘iherezo rya byose riri bugufi’. Uguhugura n’imiburo bye, amagambo ye yo kwizera n’ubutwari bikenewe n’umuntu wese wifuza gushikama ku kwizera kwe.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.518.


Kuwa Gatandatu 07 Kamena

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Mbese ni hehe nkwiriye “kujya” kubwo kwizera mu gihe ndi mu makuba no mu mibabaro, kandi kubera iki?

2. Ni uwuhe mugambi Imana ifite wo kutuyobora itunyujije mu mibabaro no mu makuba?

3. Mbese ndacyari imbata y’irari nagiraga kera ry’iby’isi? Niba ari yego, ndateganya gusubika kwiyegurira Imana kwanjye kugeza ryari?

4. Ni iyihe myifatire ngomba kugira ku bantu bankwena bakansuzugura?

5. Ni iki gishobora kumbuza kugira imibereho irangwa no gusengana umwete nkuko ngomba kubikora?

 <<    >>