Kuwa Mbere
09 Kamena
1. UKWIMBIKA K’URUKUNDO – IGIPIMO GIKOMEYE
a. Ni gute icyaha cyahindanyije uburemere bw’urukundo rwacu? Itangiriro 3:12.
“Urukundo, ishimwe, no kubaha Umuremyi — byose [Adamu] yabirutishije urukundo yakundaga Eva. Yari urugingo rwo mu ngingo ze, ubwo rero ntiyajyaga gushobora kwihanganira gutandukana na we [ubwo yari amaze kurya ku rubuto rwabuzanyijwe]….. Yiyemeje gusangira byose na we; niba akwiriye gupfa, yari gupfana na we…..
“[Nyuma yaho, ubwo yari imbere y’Imana] Adamu, aho guhakana cyangwa ngo asabe imbabazi z’icyaha cye, ngo agaragaze ko kimubabaje, ahubwo yaherereje icyaha ku mugore we, aba agiherereje no ku Mana ubwayo.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.56,57.
b. Ni ubuhe buryo bworoshye kurusha ubundi bwo kumenya niba ndi Umukristo nyakuri? 1Yohana 2:9; 4:20; Yohana 13:35.
“Mu ijoro ryakeye narose itsinda rito ry’abantu bari bateraniye hamwe basenga. Hari umwe winjiye maze yiyicaza mu nguni yari yijimye, aho yashoboraga kugaragara gato. Ntiharangwaga umwuka w’ubwingenge. Umwuka w’Uwiteka yari aboshye. Hari amagambo amwe yavuzwe….. Byari bitangaje kuba nta rukundo rwa Yesu rwarangwaga mu mitima y’abavugaga ko bizera ukuri, kandi nta kabuza ingaruka ntashidikanywaho ni uko nta Mwuka wa Kristo waharanzwe…. Guteranira hamwe nta muntu n’umwe byigeze bihembura.
“Ubwo iteraniro ryari rigiye gusoza, hahagurutse umushyitsi nuko avuga ijwi ryuzuye umubabaro abogoza amarira, yababwiye ko bakennye ikintu gikomeye mu mitima yabo ndetse no mu mibereho yabo bwite kuby’urukundo rwa Yesu.” – This Day with God, p.157.
Kuwa Kabiri
10 Kamena
2. GUSOBANUKIRWA IHAME RY’URUKUNDO
a. Ni irihe hame igitekerezo cy’urukundo muri iyi si cyubatseho? Luka 6:32 – 34.
b. Ni irihe hame ry’ukuri, urukundo rw’Imana rwubatsweho? Matayo 5:44,45; Yohana 15:13; 1Yohana 4:7 – 11.
“Urukundo rurenze ibizongamubiri n’amarangamutima. Ni ihame rizima kandi rikora. Ntabwo ruyoborwa n’ibyiyumvo, ahubwo ruyoborwa n’ubushake. Muri rwo humvikana umwanzuro ukomeye w’intekerezo [z’umuntu] wacishijwe bugufi kandi akoroshywa, aribyo bituma agundira imbaraga z’Ihoraho, akavuga ati: ‘Nzagukorera kugeza ku gupfa.’ ” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 20 Kamena 1900.
“Iyaba buri wese ushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka Kwayo yahoraga yiteguye gukora imirimo ya Kristo, mbega uburyo inzira igana mu ijuru yarushaho koroha! Imigisha y’Imana yatemba mu bugingo, kandi guhimbaza Uwiteka byahora mu kanwa kanyu igihe cyose. Nibwo mwakorera Uwiteka biturutse ku ihame. Ibyiyumvo byanyu bishobora kudahorana umunezero, rimwe na rimwe ibicu bishobora kwijimisha imibereho yanyu, nyamara ibyiringiro bya Gikristo ntibizashingira ku rufatiro rwubatswe ku musenyi rw’ibyiyumvo. Abantu bakora biturutse ku mahame, bazitegereza ubwiza bw’Imana hirya y’umwijima, maze bashikame ku ijambo ntakuka ry’isezerano. Uko inzira yaba igaragara nk’iyijimye kose, ntibazabuzwa kubahisha Imana. Amakuba n’ibigeragezo bizabaha gusa amahirwe yo kwerekana ukubonera k’ukwizera kwabo n’urukundo rwabo.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 20 Ukwakira 1910.
c. Niba twebwe nubwo twabatijwe, bikitubera igihe kigoye kugirango tubabarire, dutange kandi twerekane urukundo no kwihangana, ni iki tuba tubura? Abaroma 8:7 – 10; 1Yohana 4:8.
“Kwezwa nyakuri guhuza abizera na Kristo ndetse na bo ubwabo mu mirunga y’ubugwaneza burangwa n’impuhwe. Ubu bumwe butuma urukundo rusa n’urwa Kristo ruhora rutemba mu mutima ku bwinshi, akaba ari narwo rukundo bakundana.
“Indangagaciro z’ingenzi abantu bose bagomba kugira ni izagaragariye mu kuzura kw’imico ya Kristo – Urukundo Rwe…
“Ni ubuyobe bukomeye cyane kandi buteye ubwoba gutekereza ko umuntu ashobora kugira ukwizera kumugeza ku bugingo buhoraho, adakunda bene se urukundo nk’urwa Kristo.” – Ellen G White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi, vol 5, p.1141.
Kuwa Gatatu
11 Kamena
3. IHAME RIGOMBA KWIGWA
a. Ni irihe hame ryera Petero adusaba kwiga no gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi? 1Petero 4:8 (ahabanza); 1:22.
b. Ni mu buhe buryo urukundo “rwatwikira ibyaha byinshi”? 1Petero 4:8 (ahaheruka) uhagereranye n’Imigani 17:9; Yakobo 5:19,20.
“Niba utekereza ko mwene so yagukomerekeje, umusange mu bugwaneza n’urukundo, kandi ushobora kumumenyesha ikosa rye mukiyunga. Igihe ugira ibyo ugirira uwakosheje, uzirikane ko ibyo aba aribyo uri kugirira Kristo mu bantu Be bera. Sanga mwene so; uwo utekereza ko ari mu ikosa, noneho uganire na we mu rukundo mwiherereye, niba ushoboye gukemura icyo kibazo, uzaba wungutse umuvandimwe wawe udashyize intege nke ze ku mugaragaro, kandi uzaba utwikiriye ibyaha byinshi, abandi ntibazabibona. Abandi ntibazakenera kumenya ingorane zawe, bityo rero, ujye uba maso wirinde ikintu icyo aricyo cyose ushobora kuba utekereza ko uwakosheje ashobora gukora; ukaba wasuzuma impamvu zamuteye kugira atyo mu buryo butari bwo.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 24 Gashyantare 1891.
“Ibyanditswe Byera byigisha byeruye ko abakoze amakosa bagomba kwihanganirwa no kwitabwaho. Iyo umuntu akurikije inzira ikwiriye, ashobora gutuma umutima usa n’aho utagondeka ushobora kugarurirwa Kristo. Urukundo rwa Yesu rutwikira ibyaha byinshi. Ubuntu Bwe ntibuganisha ku gushyira amakosa y’abandi ku mugaragaro, keretse iyo ari ngombwa.” – Inama ku Babyeyi, Abarimu, n’Abanyeshuri, p.267.
“Intumwa Petero iragira iti: ‘Ariko ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi.’ 1Petero 4:8. Ntukumve ibyo abantu bavuga ku muvandimwe cyangwa mushiki wacu. Witondere cyane uburyo usebya umuturanyi wawe. Ibyo ngibyo Imana irabyitegereza. Kristo yasize amabwiriza asobanutse neza ku birebana n’ibigomba gukorwa. Sanga mwene so maze umubwire ikosa yagukoreye hagati yawe na we mwenyine. Ntukagire urwitwazo kuri ibi ngibi ngo uvuge uti: nta rwango rw’umuntu ku giti cye hagati yanjye n’uregwa. Amabwiriza yatanzwe na Kristo arumvikana, arasobanutse, bityo urwo rwitwazo nta gaciro rufite.
“Urwango hagati yawe n’uregwa rubaye ruhari cyangwa se rudahari, ibyo Kristo avuga nta gihinduka. Mwene so akeneye ubufasha. Bimubwire, utarinze kubwira undi runaka, maze ngo ibimuvugwaho bizenguruke birinde ubwo bimugeraho. Muhe amahirwe yo kwisobanura.” – In Heavenly Places, p.292.
Kuwa Kane
12 Kamena
4. IMBUTO Z’INGENZI Z’URUKUNDO
a. Ni iyihe ngeso Petero yerekezaho agaragaza ko ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ko urukundo rw’Imana rutuye mu mutima? 1Petero 4:9.
b. Kubera iki kwakira abashyitsi ari ingeso nziza ya Gikristo? Abaheburayo 13:2; Abaroma 12:13.
“Ndetse no mu bavuga ko ari Abakristo, gucumbikira abashyitsi by’ukuri bikorwa gake. Mu bantu bacu amahirwe yo kwerekana urugwiro bacumbikira abashyitsi ntahabwa agaciro nk’uko bikwiriye, ngo babibone nk’amahirwe n’imigisha bahawe. Hari kandi gusabana n’abandi kuri ku rwego rwo hasi cyane, kandi ni gake cyane abantu bagaragaza umwuka wo kuba batumira abantu babiri cyangwa se batatu ngo basangire amafunguro hatabayeho kumva bibaremereye cyangwa ngo bakore imyiteguro y’akataraboneka. Hari bamwe bavuga ngo ‘Bitesha umutwe cyane’……
“Imana ibabazwa no kwikanyiza umuntu aharanira inyungu ze gusa bikunze kugaragazwa umuntu avuga ati: ‘Njyewe n’umuryango wanjye.’ Umuryango wose urangwa cyane na bene uyu mwuka ukeneye guhindurwa n’amahame aboneye yagaragarijwe mu mibereho ya Kristo. Abantu bihugiraho, bakarangwa n’ubugugu, kandi badafite ubushake bwo gucumbikira abashyitsi; bivutsa imigisha myinshi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.343,344.
“Menyeranye n’abantu bakora imirimo ikomeye, abo imitima yabo ikingiraniwe cyane mu kwikunda n’inarijye…… Mu mibereho yabo yose ibyo batekereza uko babaho byerekeza ku narijye gusa. Kugira icyo batanga ngo bagirire abandi neza, kugira icyo bigomwa ngo gifashishwe abandi; kuri bo si ikibazo kibareba. Ikigirwamana cyabo ni inarijye. Ibyumweru by’igiciro cyinshi, amezi, imyaka birahita by’iteka ryose, ariko nta bikorwa byabo by’ubugiraneza, byo kwigomwa kubw’ineza y’abandi, kugaburira abashonji, kwambika abambaye ubusa cyangwa kwakira abashyitsi.” – Ibid, vol 2, p.26.
c. Ni ubuhe buryo bwo “kwakira abashyitsi” budakwiriye, kandi bubi; bukoreshwa n’imiryango myinshi y’Abakristo? Yobu 1:4; 2Abami 20:13 – 15.
“Ni ukwihakana Kristo kwitegura abashyitsi ku buryo bifata igihe cyagenewe Uwiteka….
“Abantu bizanira guhangayika n’imitwaro itari ngombwa bitewe no kwifuza gutegurira abashyitsi ibintu byinshi byo kubashimisha. Kugira ngo abashe gutegura ku meza amafunguro menshi anyuranye, umugore akora akazi karenze urugero. Bitewe n’amoko menshi y’ibyokurya byabateguriwe, abashyitsi barabirya bakarenza urugero, maze indwara n’imvune bitewe ku ruhande rumwe n’akazi karenze urugero, hamwe n’uko kurya birengeje urugero ku rundi ruhande, bikaba aribyo bikurikiraho. Bene ibyo birori bisigira umubiri umutwaro no kumererwa nabi.” – Ibid, vol 6, p.343.
Kuwa Gatanu
13 Kamena
5. UMURIMO NYAKURI WA GIKRISTO
a. Vuga ikintu kimwe kiranga ukuntu urukundo rugaragarira mu mibereho y’Umukristo nyakuri. 1Petero 4:10.
“Imana yatoranyirije buri muntu wese uyu murimo ikurikiye ubushobozi bwe. Ni uburezi n’imyitozo abantu bagomba kuba bujuje ibisabwa kugirango bahangane n’ikibazo gitunguranye icyo aricyo cyose gishobora kuvuka, kandi igenamigambi ry’ubwenge rirakenewe kugirango buri wese ashyire mu buryo bukwiriye; kugirango abone ubunararibonye buzatuma aba umuntu ushoboye inshingano.” – Ibihamya by’Itorero, vol 9, p.221,222.
“Abasore by’umwihariko bakwiriye kumva ko bagomba kumenyereza intekerezo zabo, kandi bagakoresha amahirwe yose babonye kugirango bahinduke abanyabwenge, bityo babashe gukorera umurimo ushimwa Uwabatangiye ubugingo Bwe… Nimutyo buri wese akoreshe neza amahirwe yose yahawe kubw’ubuntu bw’Imana, amenyere ibishoboka byose mu byahishuwe cyangwa mu bumenyi buhanitse….
“Buri mpano yose yahawe abantu igomba gukoreshwa kugirango ishobore kongera agaciro, naho ugutera imbere kwayo kose bigaharirwa Imana. Niba ufite inenge mu myifatire, mu mvugo, mu myigire, si ngombwa ko uhora muri iyo mimerere. Ukwiriye guhora uharanira ko washobora kugera ku rwego ruhanitse mu burezi no mu mibereho y’iby’umwuka…. Imana ntitanga uburyo umuntu uwo ariwe wese ashobora kuboneraho urwitwazo rwo gukora umurimo Wayo utarangwa no gushyira mu gaciro, ariko ntiwemerwe na Yo.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.213 – 215.
b. Ni iyihe ntego imwe rukumbi ikwiriye kuba iy’umurimo wacu wose? 1Petero 4:11; Abakolosayi 3:23.
Kuwa Gatandatu
14 Kamena
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’urukundo mvajuru n’urukundo rw’isi?
2. Ni irihe hame rishingiye ku rufatiro rw’urukundo rwa Gikristo?
3. Ni gute nshobora kurushaho kwimenyereza ingeso nziza zo kwakira abashyitsi?
4. Ni ubuhe bwoko bw’imirimo ya Gikristo bwambera bwiza kubuteza imbere?
5. Ni gute nshobora kwemeza ko umurimo wanjye ari uw’Imana aho kutagira icyo nitaho no kuba ntibindeba?